Guhera ku wa 11 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukwakira 2021, ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Butare (CHUB) biri gusuzuma amaso abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko nta mubare w’inkunga z’amahanga cyangwa ubwitange bwa gisirikare byashobora kuzana amahoro arambye, hatabayeho ubushake mu miyoborere.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abajya muri Car free zone barasaba kubakirwa ubwiherero rusange kuko babangamiwe no kujya kubushakira ahandi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu iratangaza ko mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 yafashe abakinnyi barindwi bo mu ikipe ya Etincelles.
Bamwe mu baturage bo mu Mirenge y’Akarere ka Burera ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, baratangaza ko umuriro w’amashanyarazi baheruka kwegerezwa wabakuye mu bwigunge, basezerera ingendo za kure bakoraga harimo no kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, bajya gushakayo serivisi zikenera umuriro (...)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko kuri ubu uturere twose two hanze ya Kigali uko ari 27 twamaze guhabwa inkingo za Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 46, bakaba babonetse mu bipimo 7,498. Nta muntu witabye Imana kuri iyo tariki. Abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 193,091 na ho abahawe doze ya kabiri ni 2,110.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kubera impamvu z’imirimo yo kwamubutsa umuyoboro munini w’amazi, umuhanda KG 11 Ave Kimironko-Zindiro ugiye gufungwa mu gihe cy’iminsi hafi ibiri.
Nyuma y’uko abahinzi b’i Nyaruguru na Nyamagabe bemerewe ishwagara kuri Nkunganire, abahinzi bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bifuza ko na bo babigenzerezwa gutyo kuko ngo babona Karama idatandukanye na Nyaruguru.
Kuri uyu wa Mbere wo gutangira k’Umwaka w’Ishuri 2021-2022, bimwe mu bigo byatangiye kugaburirira abana bose ku ishuri, guhera ku b’incuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye.
Umushinga w’itegeko ryemerera abagororwa kujya biga bakageza ku rwego rwa Kaminuza, uramutse wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu gihe kizaza batangira kujya biga amasomo yo kuri urwo rwego mu gihe bari muri za gereza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani, General Teo Luzi n’intumwa bari kumwe.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe uwitwa Umurerwa Mushimiyimana Agnes w’imyaka 36, yafatanywe umupira wo kwambara wa Polisi y’u Rwanda (T-Shirt) n’ikirango cy’ipeti (Pips) ya ofisiye wo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), kiributsa abatubuzi b’imbuto y’ibigori kwirinda guhinga ibindi bigori bisanzwe hafi y’aho batuburira, kugira ngo hirindwe ko byabangurirana imbuto igapfa.
Ku itariki 11 Ukwakira 2021, umunsi w’itangira ry’amashuri hose mu gihugu, mu bigo binyuranye by’amashuri biherereye mu Karere ka Musanze by’umwihariko ibyo mu mujyi, hagaragaye ubwitabire buri hasi cyane, aho mu cyumba cy’amashuri hagiye hagaragara abatagera ku 10%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko burimo gukora ibishoboka ngo akarere kongere gusubira mu turere tw’Imijyi, kugira ngo ibikorwa by’iterambere byako bidasubira inyuma.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyatangaje ko abatuye uturere 12 two hanze ya Kigali, bakigiye gukingirwa Covid-19 mu buryo bwagutse, icyo kigo kikaba kirimo kugeza muri utwo turere miliyoni imwe y’inkingo zizifashishwa.
Nk’uko bigaragazwa na raporo ya ‘Rolling Stone’, indirimbo za R. Kelly z’amajwi n’iz’amashusho, zihererekanywa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, zavuye kuri miliyoni 11.2 zigera kuri miliyoni 13.4 mu cyumweru kimwe gusa.
Hari abakobwa bagiye basambanywa bikabaviramo kubyara bakiri abangavu, bavuga ko iyaba bagenzi babo batarabyara babategaga amatwi, umubare w’abakomeje kubyara wagabanuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo buratangaza ko bwahagurukiye abateza umutekano muke mu mirenge ya Ngamba na Remera Rukoma, bitwaje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba kubufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, bafashe amabalo y’imyenda arenga 40.
Abivuriza indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Butaro byo mu Karere ka Burera, barishimira serivisi bahabwa n’ibitaro zo kubavura, aho bigishwa n’imyuga ibabeshaho nyuma y’ubwo buvuzi bw’ibibazo byo mu mutwe.
Mu irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga yaberaga mu karere ka Rubavu, yasojwe amakipe ya Police HC na UR Rukara ari zo zegukanye ibikombe
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Saidou Sireh Jallow, avuga ko kutaboneka kw’ibikoresho by’ibanze mu burezi ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira uburezi budaheza kuri bose.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 98, bakaba babonetse mu bipimo 13,088. Abantu bane bitabye Imana, bakaba ari abagore 3 n’umugabo 1.
Muri iki gihe ababyeyi barimo gusubiza abana ku ishuri, bamwe bakaba banahangayikishijwe no kubona ibikoresho byose abana babo bazakenera, hari abana 3,330 bo mu Karere ka Nyamagabe, bakomoka mu miryango ikennye, bishimira ko bamaze guhabwa ibyo bikoresho. Babishyikirijwe ku wa gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, ku nkunga (...)
Umworozi witwa Rumenera Sam ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga azira kuvogera urwuri rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geoffrey, akahakura inka uwo mworozi ngo yari yarahaye Mushayija.
Papa Francis yahuye n’umubikira wo muri Colombia warekuwe ku wa Gatandatu muri Mali n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam nyuma yo kumushimuta mu gihe cy’imyaka irenga ine, nk’uko umuvugizi wa Vatican yabitangaje.
Bamwe mu barimu bakoranye na koperative Umwalimu SACCO barishimira ko yabafashije kwiteza imbere kuko n’ubwo umushahara babona udahagije ariko kandi ngo bageze ku rwego rushimishije.
Mu gihe ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ziherutse koroshywa, bimwe mu bikorwa bigakomorerwa, Polisi iraburira abakomeje kwirara bakarenga ku mabwiriza n’ubwo ingamba zorohejwe, kuko icyorezo kigihari kandi inzego zireba iyubahirizwa ry’amabwiriza zikaba zitazihanganira abayarengaho.
Kuva tariki 9 Ukwakira 2021 intumwa ziturutse muri Amerika zagiye guhura n’abahagarariye Abatalibani mu mujyi wa Doha muri Qatar.
Umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga u Rwanda na Uganda kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021 urangiye ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.
Icyorezo cya Covid-19 cyatumye hatezwa imbere uburyo bw’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga harimo kwifashishwa uburyo bwa telefone, amakarita binyuze ku tumashini twa POS cyangwa kwishyurana hifashishijwe kuyohererezanya kuri konti z’amabanki n’ibigo by’imari ariko binyuze mu ikoranabuhanga ry’ibigo by’itumanaho. (...)
Ibirimo ibikorwaremezo, ibisenge by’amazu ndetse n’imyaka y’abaturage bo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, byangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga mwinshi, yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021.
Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko ruri mu biruhuko kwirinda ibirwangiriza ubuzima, Akarere ka Nyamagabe kateguye amarushanwa y’indirimbo, imbyino, imivugo n’ubugeni, ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Winyicira ubuzima ejo hanjye ni heza.”
Abanyeshuri bagiye gukomeza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, nyuma yo kurangiza icyiciro cy’amashuri abanza mu ishuri Wisdom School, riherereye mu karere ka Musanze, basabwe kwitwararika mu myigire n’imyitwarire, kuko ari byo bizatuma bavamo abo Igihugu gikeneye mu gihe kizaza.
Itsinda ry’abaganga 19 bo mu ngabo z’ u Rwanda (RDF) hamwe n’abandi basirikare baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) batangiye icyumweru cy’ubufatanye n’abasivili.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 09 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 114, bakaba babonetse mu bipimo 17,306. Abantu bane bitabye Imana, bakaba ari abagore 3 n’umugabo 1.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2021, abafite imyaka 50 kuzamura bo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba batangiye gukingirwa Covid-19.
Wigeze utekereza ko ikintu gisanzwe, urugero nk’igice kimwe cy’umubiri wawe gishobora gutuma uba ndetse ukitwa umuntu udasanzwe ku isi? Wowe ushobora kubona gisanzwe kuko uhora ukibona, wakimenyereye nyamara atari ko abandi bakureba babibona. Ni byo byabaye kuri Mehmet Özyürek, umugabo wo muri Turkiya w’imyaka 71 ufite (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyamenyesheje aborozi b’ingurube (bagize ishyirahamwe ryiswe RPFA), ko hamwe na bagenzi babo borora inkoko, bagiye guhabwa igishoro cyabakura mu gihombo batejwe na Covid-19.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku binyabuzima (INRB) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyemeje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Niyigena Jean Damascène afunzwe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) akaba akurikiranyweho kubaka inzu hejuru y’umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2021 hateganyijwe amatora y’Abajyanama b’uturere, bakaba ari na bo batorwamo Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi(Mayor) hamwe n’abamwungirije babiri.
Umunyamuziki ukora injyana ya Afrobeats ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage, yatangaje ko atazatanga amafaranga yaciwe n’abakwirakwije amashusho ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 140, bakaba babonetse mu bipimo 11,985. Abantu batatu bitabye Imana, bakaba ari abagore 2 n’umugabo 1.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irashishikariza abarimu kurushaho kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza kuko ari rwo bigishamo, bikaba bisaba kurumenya neza kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyasabye Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Mujyi wa Kigali bafite imyaka 18 no hejuru yayo bacikanwe, kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, mu masaha y’amanywa, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 20 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.