Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT), Graciela Gatti Santana, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Karama bavuga ko imikino yahuzaga Utugari mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yarinze urubyiruko ingeso mbi harimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
N’ubwo amakimbirane mu ngo aba aturuka ku bashakanye bombi, hari abagore bo mu Karere ka Huye bavuga ko agenda yiyongera kubera ko abagore batagishaka guca bugufi.
Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gutegura ibirori GLS bongeye gutegura irushanwa ngarukamwaka rihuza amabanki yose akorera mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu ritaba kubera icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu 2 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 1,885. Abantu 2 banduye babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage kugira amakenga ku bintu bagura byarakoze, batabikuye ku isoko ryemewe.
U Budage nka kimwe mu bihugu by’u Burayi gifite ubukungu cyashingiraga cyane kuri Gaz ituruka mu Burusiya, bwatangaje ko buzabona izakoreshwa mu gihe cy’ubukonje icyo gihugu kigiye kwinjiramo harimo no muri bimwe mu bihugu bya Afurika, nk’uko byatangajwe na Chancelier wabwo Olaf Scholz.
Ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda, hakiniwe Shampiyona ya Triathlon, akaba ari ku nshuro ya 3 ihakiniwe kuva hashyizwe ku hazajya habera imikino itegurwa n’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda.
Buri mwaka u Rwanda rufata amezi abiri yo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu, kugira ngo amafi n’isambaza bishobore kororoka bitekanye. Kimwe mu bivugwa ko bitera umusaruro w’isambaza kugabanyuka, harimo imyanda itabwa mu kiyaga cya Kivu ituma hari izipfa.
Kuba abo basirikare bafunguwe, ngo ni igikorwa kigaragaza ubumuntu nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ibya dipolomasi muri Togo, kuko ari bo bakora iby’ubuhuza (mediation) hagati ya Bamako na Abidjan.
Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza ryatoye Liz Truss nk’umuyobozi waryo, asimbuye Boris Johnson, bituma agomba no kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 witwa Turinamungu Juvenal, wo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, bamusanze mu mugozi mu cyumba cy’uruganiriro iwe mu rugo yapfuye, bakeka ko yaba yiyahuye.
Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika Dr Mansourou Aremou uri mu Rwanda.
Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwatangaje ko William Ruto yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’impaka n’ibirego byatanzwe na mukeba we, Raila Odinga, wavugaga ko habayemo uburiganya.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko bamaze kwesa imihigo ku kigero cya 96%.
Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya ruratangaza umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’Umukandida-Perezida, Raila Odinga, uvuga ko habaye uburiganya mu matora yo mu kwezi gushize.
Umutungo ukomoka ku bukerarugendo, ukomeje guteza imbere abaturage by’umwihariko abaturiye Pariki y’Ibirunga, aho bahabwa 10% by’amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo, mu kubafasha guteza imbere imishinga yabo.
Kuri iki Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, i Vatican ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika (Saint-Pierre), Papa Francis yashyize mu rwego rw’Abahire Papa Yohani Paul I, wayoboye Kiliziya iminsi 33 gusa.
Umukobwa witwa Musabyimana Assumpta ari mu maboko ya RIB ikorera mu Karere ka Kayonza, akaba akekwaho kwiba umwana w’imyaka itatu.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, muri Intare Arena, bitabiriye Igitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Night.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu 4 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 3,129. Abantu 2 banduye babonetse i Kamonyi, 1 i Kigali n’umwe i Burera. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari (…)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Handball yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda Moroc ibitego 35-34 muri 1/2.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, batangiye kwifashisha uburyo bwo gusana imihanda bakoresheje imifuka batsindagiramo igitaka; iyo mihanda batunganya, ikaba yari yarangijwe bikomeye n’imvura igwa, cyangwa imodoka ziremereye ziyinyuramo. Kuba yari yarangiritse, ngo byabangamiraga imihahiranire hagati y’abaturage, (…)
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2022, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ya Car Free Day.
Ababize kuri College ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero n’abahakoze batangije ihuriro bemeza ko rizabafasha kwiteza imbere, no kuzamura ireme ry’uburezi n’uburere ku banyeshuri bahiga n’abategerejwe kuza kuhakomereza amasomo.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashimye ibikorwa by’Ikigo Inkomoko, avuga ko ari impano ku bantu bose, anasaba abagenerwabikorwa bayo kwaguka mu bitekerezo no mu byo bakora.
Polisi y’ u Rwanda (RNP) mu Karere ka Ngoma, tariki ya 01 Nzeri 2022 yafashe uwitwa Mutabazi Emmanuel, ukurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu Karere ka Ngoma no mu turere duturanye na ko.
Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano n’icyamamare mu muziki nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand Ambassador).
Icyamamare mu mupira w’amaguru, Didier Drogba, hamwe na mugenzi we Juan Pablo, basuye amarerero y’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu, basaba abana bafite intego yo gukina umupira w’amaguru kurangwa n’ikinyabupfura.
Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bahawe ikaye y’inshingano n’imihigo, izabafasha kurushaho kubahiriza no kuzuza inshingano zabo. Ni mu muhango wahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’imboni z’imiyoborere mu Karere ka Kicukiro, ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ubimburirwa no kumurika (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yabonetse mu bipimo 4,385.
Abarezi bo mu Karere ka Bugesera biyemeje kuremamo abanyeshuri Ubunyarwanda, bakarenga icyo integanyanyigisho iteganya, ahubwo bakabanza kubigisha ubumuntu, bakagira indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda ubereye u Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange.
Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Dr Diane Karusisi wa Banki ya Kigali na Sina Gerard wa Entreprise Urwibutso bavanze umuziki(babaye aba DJs) mu birori by’Isabukuru y’imyaka 10 y’Ikigo Inkomoko.
Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kongera kugurisha intwaro zifite agaciro ka Miliyari 1.1 y’Amadalori kuri Taïwan,mu gihe u Bushinwa bufata Taiwan nk’ikirwa cyabwo, bwahise busaba Amerika kureka ibyo kongera kugurisha intwaro muri Taïwan, bitaba ibyo nabwo bukaba bwafata ingamba.
Ubwo umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 20, wabaga ku nshuro ya 18, abaturage by’umwihariko bo mu Karere ka Musanze, bavuze ko hari ibyiza byinshi bagenda bungukira muri uyu muhango.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsindiwe na Ethiopia kuri sitade mpuzamahanga ya Huye igitego 1 - 0 ibura itike yo kujya muri CHAN bwa mbere kuva mu 2016.
Tariki ya 31 Kanama buri mwaka ku isi hose bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa mu rugero mu rwego rwo gushishikariza abantu kutanywa inzoga nyinshi. Uyu munsi wizihizwa bazirikana ko inzoga ari ikintu kibi iyo zinyowe ku rugero rwo hejuru kuko zigira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse zikaba zabahitana.
Umukarani w’ibarura witwa Josiane Uwimpuhwe uherutse gukomeretswa n’imbwa ubwo yari mu gikorwa cyo kubarura, avuga ko ubu ari we urimo kwiyishyurira amafaranga y’inkingo yandikiwe na muganga.
Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko yabateje imbere mu bijyanye n’ubukungu ndetse no mu mibereho myiza. Tariki ya 02 Nzeri 2022 ubwo abaturage bari babukereye biteguye abashyitsi baje kwita izina abana b’ingagi 20, abo baturage bagaragaje ko guturira Pariki y’Ibirunga byabateje imbere.
Cyari igitaramo gitegerejwe n’abiganjemo Abarundi bari muri Zion Beach aho iki gitaramo cyabereye, dore ko bamwe bari bakomeje gusaba ko arekurwa maze akaza akabataramira, aho bamwe ndetse bavugaga ko natarekurwa bajya aho afungiye.
Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi 20, abahanzi batandukanye, bari bakereye gususurutsa Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi bitabiriye ibyo birori.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo 4,693.
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022 iratangira guhamagaza abayobozi bazasobanura irengero ry’amafaranga arenga miliyari eshatu, atagaragaza icyo yakoreshejwe.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Uganda Revenue Authority (URA FC) igitego 1-1, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.
Umuhanzi Bruce Melodie wari warafatiwe i Burundi n’inzego zaho z’umutekano, amakuru aturukayo aravuga ko yarekuwe, ndetse ibitaramo ahafite kuri uyu wa gatanu no ku wa Gatandatu bikaba bigomba kuba.
Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 20 wabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki ya 02 Nzeri 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yasabye abaturiye Pariki gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro imbonezamikurire y’abana bato (ECD) muri Village urugwiro ryiswe ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri Perezidansi y’u Rwanda.
Mu muhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi baba baherutse kuvuka, muri 2022, abana bavutse muri 2021 na 2022 ni bo biswe amazina. Ni umuhango wabereye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho witabiriwe n’ibyamamare biturutse hirya no hino ku isi. Ni ibirori byitabiriwe na (…)
Umuhanzi Massamba Intore agiye kumurika Album iriho indirimbo 16 ziri mu njyana akunze kwibandaho ya gakondo, mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda. Album Massamba Intore arimo arakora iriho indirimbo za Gakondo harimo n’iza se, Sentore Athanase Rwagiriza yahimbye ndetse n’izindi yagiye asubiramo zahimbwe n’abandi (…)