Itsinda ry’abayobozi b’ikigega ‘Global Fund’ bari mu Rwanda basuye ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara giterwa inkunga n’iki kigega bashima imikorere yacyo.
Nyuma y’uko muri 2007 nta nkura y’umukara yari isigaye muri Parike y’Akagera, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2017 zongeye kuhaba ziturutse muri Afurika y’Epfo.
Umuhanzi Teta Diana yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Birangwa" (Video), indirimbo yahimbiye se umubyara witabye Imana Teta akiri muto.
Irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi ryo muri 2017 (Miss World 2017) biteganijwe ko rizitabirwa na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, rizabera mu Bushinwa.
Mu mukino wo kwizihiza umunsi w’umurimo mu ntara y’i Burasirazuba, Police ikorera mu karere ka Rwamagana yatsinze abakozi b’intara n’akarere ibitego 4 ku busa.
Bamwe mu batoza b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda batangaza ko bo ubwabo badahagije ngo batware igikombe cya shampiyona ahubwo ko hari ibindi bisabwa.
Rusagara Alexis warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuka mu Murenge wa Kinazi muri Ruhango yohererejwe ubutumwa bugufi (SMS) buvuga ko we na bagenzi be bazicwa.
Abakozi ba Leta batagira inzu bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse muri gahunda ya Leta yo gukemura ibibazo by’amacumbi.
Babiri muri ba bana bane bavutse batagejeje igihe bitabye Imana; nkuko amakuru aturuka mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) abisobanura.
Mu mpera z’iki cyumweru muri Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, amakipe ahatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri yakomeje guhangana
Nyiraminani Epiphanie wo murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yabyaye impanga z’abana bane bamubaze, abahungu batatu n’umukobwa umwe.
Kuri uyu wa Gatandatu Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje, aho ikipe ya Rayon Sports, Gicumbi na AS Kigali zabonye amanota atatu
Icyamamare muri sinema muri Hollywood, Dwayne Johnson “The Rock” yatangiye gukina filime izaba ishingiye ku ngagi zo mu Birunga mu Rwanda.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera baravuga ko umuti barimo gutererwa mu mirima urimo kubafasha guhangana n’icyonnyi cya Nkongwa cyibasiye ibinyampeke.
Imikino y’umunsi wa 25 ya Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru isize Rayon, As Kigali na Gicumbi zibonye amanota atatu
Abagize ihuriro ry’abakunzi ba KT Radio, Radio y’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd, bayisuye banayiha impano y’isaha imanikwa mu nzu.
Abagabo batatu n’umugore umwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu iyicwa rya Iribagiza Christine wabaga muri Kicukiro mu murenge wa Niboye, bari mu maboko ya Polisi.
Abanyeshuri 12 biga iby’ikoranabuhanga i Kigali bamuritse imodoka bakoze itwarwa n’ingufu z’imirasire y’izuba, igatwara abantu batatu, igenda ku muvuduko wa kilometero 50 mu isaha.
Umuganda usoza ukwezi kwa Mata, wakozwe kuri uyu 29/04/2017. Mu bice bitandukanye by’igihugu hibanzwe kuri gahunda yo kurwanya nkongwa mu bigori haterwa umuti. Uretse kurwanya Nkongwa, hagiye hanakorwa ibindi bikorwa bitandukanye harimo ibyo gutunganya imihanda yangiritse, hakorwa amateme, no kuremera uwarok otse Jenoside (...)
Rusiribana Jean Marie Vianney ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ibye ntibigarukira aho kuko yanarokotse Abarundi bendaga kumukuramo umutima ngo bawurye.
Abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2017 (PGGSS7) barahamagarira abiga mu ishuri rya Muzika ku Nyundo kubafasha guhangana n’umuziki mpuzamahanga.
Ni umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Musanze, ukaba kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya Musanze
Ambasaderi George Nkosinati Twala aremeza ko mu kwezi gutaha kwa Gicurasi u Rwanda na Afurika y’Epfo bazasubukura umubano wari warajemo agatotsi kuva mu 2010.
Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Madame Romane Tesfaye uri mu ruzinduko mu Rwanda yasuye ikigo Isange One Stop Center ashima imikorere yacyo.
Abana barangije kwiga umuziki mu ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo nibo basigaye bacuranga mu ibitaramo bikomeye mu Rwanda, ubusanzwe byakorwaga na “Mico Band”.
Ikiyaga cya Ruhondo giherereye hagati y’uturere twa Burera na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ni kimwe mu mitungo kamere y’Intara y’Amajyaruguru itavugwa.
Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe muri Nyakanga 1994, Mwiseneza Jean Claude n’abavandimwe be, ntibabimenya, baguma mu buhungiro kugera muri Kanama 1995.
Umuryango wita ku bana (Save The Children), uvuga ko guha abana umwanya mu itegurwa ry’ingengo y’imari ari uburenganzira bwabo bigatuma nta bibareba byibagirana.
Umutoza wa Sunrise Cassa Mbungo Andre, avuga ko ku bw’Imana yizera kuzatwara igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka
Patriots na REG zikurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona ya Basketball mu Rwanda, ziraza guhura kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017, kuri Petit Stade Amahoro.
Umuhanzi Social Mula witabiriye bwa mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, atangaza ko arimo kwitegura bihagije kugira ngo azitware neza muri iryo rushanwa.
Abajyanama b’Akarere ka Nyarugenge bemeza ko gusura abaturage babatoye kenshi ari ingenzi kuko bituma basabana bakaboneraho gufatanya mu gukemura ibibazo bikivuka.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarubuye muri Kirehe rwatangiye kuburanisha impunzi z’Abarundi zikurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo ibyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) itangaza ko imikorere y’umuganda igiye kuvugururwa hagamijwe ko wajya ugera ku bikorwa bifatika bifitiye abaturage akamaro.
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta ya Arizona muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, wibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Dessalegn na Madame we Romane Tesfaye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Urubanza rwa Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka rwongeye gusubikwa kugeza mu gihe kitazwi kuko Leta itaramusubiza niba izamwishyurira umwunganizi.
Abaturage babarirwa mu 15000 bo mu Karere ka Nyanza batangiye kuvoma amazi meza babikesha umunyemari ukomoka muri Arabia Saudite witwa Saadi Ibuni Zaidi.
Mbere y’uko amasezerano ya Skol na Rayon Sports arangira, impande zombi zumvikanye uburyo Rayon Sports yazahagarara neza mu igura n’igurisha ry’abakinnyi
Musawenkosi Donia Saurombe ufite imyaka 23 y’amavuko niwe wabaye Umunyafurika wa mbere ubonye Impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) akiri muto.
Amakipe yo mu cyiciro cya mbere hafi ya yose abonye itike ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda ayo yari yatomboye abarizwa mu cyiciro cya kabiri.
Aborozi b’Iburasirazuba barataka igihombo baterwa n’abamamyi bagura amata yabo, kubera kutagira amakusanyurizo ahagije bayagemuraho.
Ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mugina, muri Kamonyi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano, yafashwe n’ikiniga ararira.
Anita Pendo yagaragaje ko ababajwe na bamwe bakomeje kuvuga ko asanzwe afite umwana akaba yaramusize iwabo i Gahini muri Kayonza.
Abikorera bo mu ngeri zitandukanye bo mu Karere ka Musanze biyujurije isoko rya kijyambere ry’umuturirwa w’amagorofa atanu.
Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, avuga ko n’ubwo kiriziya gatorika ari yo yagiye isabwa gusaba imbabazi, n’abadivantisiti batari shyashya.