Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), ruratangaza ko bimwe mu bikorwa bigomba kongera gukora, harimo n’utubyiniro nyuma y’igihe kinini twari tumaze tutemerewe gukora kubera icyorezo cya Covid-19.
Umuhungu wa Dr. Pierre Damien Habumuremyi witwa Mucyo Apollo yagaragaje ko yishimiye imbabazi se yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryavugaga no kuri izo mbabazi.
Ikamyo yari ipakiye amavuta ya mazutu yakoreye impanuka mu Murenge wa Ruhango ku muhanda munini uva Kigali-Muhanga-Huye, ubwo yari imaze kugenda nk’ibilometero bitatu uvuye mu Mujyi wa Muhanga.
Kuri uyu wa Kane Tariki 14 Ukwakira 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifashishije ikoranabuhanga yitabiriye inama y’ihuriro ry’Afurika ku bucuruzi mpuzamahanga, izwi nka ‘Global Business Forum Africa’ irimo kubera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, akaba yavuze ko hari ingaruka za Covid-19 zizamara (...)
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwamenyesheje abantu bose ko uwitwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w’umwuga nk’uko abyiyitirira ku muyoboro we uri kuri YouTube witwa ISHEMA TV.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), iravuga ko izakoresha miliyari 1.9 gusa y’Amafaranga y’u Rwanda mu matora y’inzego z’ibanze, bitewe n’uko yasubitswe imyiteguro igeze ku kigero cya 75%.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Kamuhire Alex, nk’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, akaba asimbuye Biraro Obadiah, wari umaze imyaka icumi kuri uwo mwanya, kuko yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta uhereye muri Kamena 2011.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ishusho rusange y’icyorezo cya Covid-19 ihagaze neza mu gihugu, kuko nko mu Mujyi wa Kigali ubwandu bwagabanutse kugera ku kigero cya 0.5 bikaba biri mu nzira nziza.
Ababwiye Kigali Today ibyo bo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange, na Gacaca, bahamya ko urwo rugomo rukorwa n’abitwikira ijoro, baba bafite umugambi wo kwiba amatungo nk’inka, ingurube, ihene cyangwa intama, wabapfubana, bagahitamo gusiga batemye itungo bahasanze ngo bihimure kuri ba nyiraryo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko umushinga wo kubaka inzira zagenewe imodoka zitwara abagenzi, uzahera ku muhanda uturuka mu Mujyi werekeza ku kibuga cy’indege, zikaba zitezweho kunoza serivisi yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Amateka arandikwa, amateka aravugwa, amateka akaba meza cyangwa akaba mabi, amateka y’u Rwanda, amateka y’Abanyarwanda yabayemo byose, amabi ashavuza cyane n’ameza ashimishije yagaruriye icyizere Abanyarwanda. Uvuga ibyayo iyo atangiye kuyandika kenshi agira ikiniga, ariko yagera aho agera na none akamwenyura agacuma (...)
Abadepite bagize komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije batangiye kugenderera uturere 13, bagenzura ibibazo byugarije imicungire y’ubutaka, inkengero z’ibiyaga n’imigezi.
Ku Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, mu Karere ka Kicukiro hasojwe amahugurwa yari amaze iminsi icumi ahurije hamwe abaharanira uburenganzira bwa muntu barimo abanyamakuru n’imiryango itari iya Leta, bose bagashima ubumenyi bungutse ndetse ko bagiye kububyaza umusaruro.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yashyize ingufu mu kongera umubare w’amashuri n’uw’abanyeshuri mu byiciro byose uhereye ku mashuri y’incuke ukageza muri Kaminuza. Ibi kandi byari ngombwa cyane kuko igihugu cyari kimaze kubura Abanyarwanda benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, (...)
Abantu batanu bishwe abandi bagakomereka, ku wa gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, bikozwe n’umugabo wari witwaje umuheto n’imyambi ari byo yifashishije akabarasa. Ibyo byabereye mu Mujyi wa Kongsberg muri Norvege, nk’uko byatangajwe na Polisi ikorera muri uwo Mujyi, ikaba yanongeyeho ko ukekwaho kuba ari we wabikoze yamaze (...)
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye buributsa abakozi b’ibitaro bishyuza agahimbazamusyi ko gatangwa kabonetse kuko kugahabwa atari itegeko.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 rwafashe abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV, igitangazamakuru gikorera kuri Internet.
Abanyarwanda 25 mu nzego zinyuranye zishinzwe umutekano ndetse n’abasivili, bari mu mahugurwa agamije kurengera ikiremwa muntu, mu bihe bikomeye cyane cyane mu ntambara.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri, mu Murenge wa Muhima, akagari ka Kabeza umudugudu wa Sangwa, abagizi ba nabi bagabye igitero ku mu ajenti (agent) wa MTN ucururiza ku muhanda unyura imbere y’ibiro bya ARDI (munsi y’ahahoze RIAM), baramushimuta bamujyana mu gashyamba (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 86, bakaba babonetse mu bipimo 7,714. Umuntu umwe yitabye Imana, akaba ari umugore.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Minisiteri ishinzwe ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu kwezi kwahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, hateganyijwe ibikorwa byo kuzirika ibisenge no kwigisha abantu kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu gihe cy’imyaka itanu buteganya kuba bwubatse ibilometero 215.6 by’imihanda, mu mushinga mugari wo kubaka imihanda wiswe ‘Kigali Infrastructure Project’ (KIP).
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko umutwe w’umuntu wagakwiye gufatwa nk’urutsinga rw’amashanyarazi, rutitaweho uko bikwiye rushobora guteza ikibazo ahahurira amashanyarazi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro).
Abarimu bigisha mu mashuri yigenga barifuza ko na bo bagerwaho n’amahirwe yo kwigira ubuntu muri kaminuza, nk’uko Leta igiye kubikorera bagenzi babo bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa nayo, kuko bose ngo bakeneye ubumenyi.
Abakoresha ikoranabuhanga rya SAVE mu kubitsa no kugurizanya mu turere twa Rulindo na Gakenke, barahamya ko amatsinda yabo yakomeje gukora mu gihe cya Covid-19, igihe byasabaga ko badahura ngo babitse mu dusanduku nk’uko babikoraga mbere.
Umuyobozi w’Umujyi wa Mexico yemeje ko ikibumbano cy’umugore w’umusangwabutaka ari cyo kigomba gusimbura icya Christopher Columbus, cyari kiri mu murwa mukuru wa Mexico.
Nyuma y’uko Intara y’Amajyaruguru yakiriye inkingo zisaga ibihumbi 200 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, zigenewe abarengeje imyaka 30, abaturage bakomeje kugana ibigo nderabuzima ari benshi cyane basaba guhabwa urwo rukingo.
Abagore batuye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, ari bo ba Mutima w’urugo, bavuga ko biyemeje gufasha Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 mu ngo n’ahandi hahurira abantu benshi.
Umuryango Nyarwanda ni wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda. Nta muryango, nta gihugu cyabaho! Umuryango ni igicumbi cy’umuco n’uburere bubereye Umunyarwanda.
Visi-Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuva hatangira ubukangurambaga bw’umudugudu utarangwamo icyaha, ibyaha byagabanutse cyane, icy’ubujura ndetse n’ababikoraga bafatwa ku bwinshi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bagize Rusesabagina icyamamare, ari na bo baba barimo gukora ibishoboka ngo afungurwe, batitaye ku byaha yakoze byamugejeje mu rukiko, ndetse no ku bantu bagizweho ingaruka zikomeye n’ibikorwa bye kandi na bo bakwiye kubona ubutabera.
Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo (NURD), iratangaza ko nibura kuva mu 1994, ababarirwa mu bihumbi 18 bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda bamaze kwiga imyuga, kandi bagaragaza ubushake mu kubyaza umusaruro ibyo biga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abayobozi b’uturere dufite amakipe kuyashyigikira agatera imbere, mu rwego rwo kuzamura impano z’abana mu turere no guha abaturage ibyishimo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwijeje abatujwe mu midugudu y’icyitegererezo yo mu turere dutatu tuwugize, ko buzabafasha kubona igishoro mu mabanki kugira ngo bihangire imishinga, banateze imbere iyadindiye.
Abakurambere b’intwari bahanze u Rwanda bagiye buhoro buhoro bubaka umuco nyarwanda abanyarwanda bose bahuriyeho, ukaba ariwo ubagira abanyarwanda. Uwo muco ugizwe n’indangagaciro na kirazira byagiye bishyirwaho kugirango bifashe umuryango nyarwanda n’igihugu cy’u Rwanda kuba mu mahoro n’umutekano, kubaka imbaraga zo (...)
Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi na Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti n’itsinda ribaherekeje, ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, basuye ishuli rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 95, bakaba babonetse mu bipimo 7,671. Abantu batatu bitabye Imana, bakaba ari umugore umwe n’abagabo babiri.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 14 barenze ku mategeko y’umuhanda bagatwara imodoka banyoye ibisindisha.
Hashize iminsi mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, humvikana amakuru avuga ko uwitwa Shyaka Gilbert yashimuswe cyangwa yishwe. Ni amakuru yatangiye kumvikana kuva muri Mata 2021 ndetse bamwe babifata nk’ukuri mu gihe amakuru KT Press yagerageje gucukumbura agaragaza ko bitabayeho.
Nyuma y’uruzinduko Abasenateri bari bamaze iminsi bagirira mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, ubwo basuraga uruganda rw’amata, Burera Daily, bishimira impinduka ku mikorere yarwo nyuma y’uko rweguriwe abikorera.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu cyumweru cya kabiri cy’Ukwakira 2021 uhereye tariki 07 kugera kuri 11 Ukwakira 2021, abantu 7 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho (...)
Kaminuza y’u Rwanda yakiriye abanyeshuri 31 bo muri Gabon baje mu Rwanda gukurikira amasomo atandukanye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Ikipe ya Etoile de l’Est itsinze Amagaju mu mukino wa 1/2 wabereye mu kKrere ka Ngoma, ihita ibona itike y’icyiciro cya mbere.
Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abikorera bo muri uwo Murenge, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021, bashyikirije utugari twose tuwugize moto zizajya zikoreshwa mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kiratangaza ko buri mwaka mu Rwanda haboneka byibuze abarwayi ba kanseri bashya bagera ku 5000, harimo abagore n’abagabo.
Ni kenshi abakuru bakunze gutunga urutoki abakiri bato mu kwangiza ururimi, by’umwihariko abahanzi bakurikirwa na benshi biganjemo abakiri bato n’urubyiruko.