Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga uburyo abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage ku buryo hari ibyo agezwaho kandi byakabaye byarakemutse kera. Yabitangarije mu ruzinduko aheruka kugirira mu turere dutandukanye tw’Amajyepfo n’Iburengerazuba, akaba yarabigarutseho by’umwihariko ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29/8/ 2022 nibwo Nkusi Thomas wamamaye ku izina rya Yanga mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo. Abafashe ijambo ngo bagire icyo bamuvugaho, bamwe bafatwaga n’amarangamutima, ntibabashe kuvuga kubera umubabaro wo kubura Yanga bafataga nk’inshuti yabo kandi (…)
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, aganira na Kigali Today, yagaragaje ko u Rwanda rwifuza imijyi n’imidugudu bitoshye, mbese biri mu ishyamba nk’uko bimeze mu Kiyovu cy’abakire mu Mujyi wa Kigali.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Gihugu cya Senegal, tariki 27 Kanama 2022 bizihije umunsi mukuru w’Umuganura. Uyu munsi mukuru w’Umuganura ubusanzwe wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama mu Gihugu hose no mu mahanga.
Abagore bane n’abana babiri barimo batashya mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, biravugwa ko bashimuswe n’ingabo za RD Congo (FARDC) zibajyana gufungirwa mu mujyi wa Goma.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri gukorera imyitozo kuri Stade Huye iheruka kuvugururwa, ari naho izakirira Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa 29 Kanama 2022, amarira n’agahinda byashenguye umuryango wa Nkusi Thomas wari uzwi nka Yanga mu gusobanura amafilimi, ubwo bamusezeragaho mu cyubahiro.
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, muri Cercle Sportif de Kigali hasojwe ingando zateguriwe abana mu biruhuko ziswe ‘SGI rise up camp’, zitabiriwe n’abagera kuri 500.
Abaturage 116 bo mu miryango 29 yo mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Bugesera ari yo Nyamata, Juru na Gashora, barashima inyigisho bari bamaze amezi hafi atatu bahabwa n’umuryango w’urubyiruko witwa Rwanda we Want ku bufatanye na Interpeace Rwanda, kuko zatumye imibanire muri iyo miryango irushaho kuba myiza.
Nyuma y’imyaka 30 abayoboke b’Itorero ry’Abangirikani (EAR) b’i Nyaruguru, bayoborwa na Musenyeri ukorera ku Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022 bahawe Diyosezi yabo hanimikwa Musenyeri mushya wo kuyiyobora.
Byagarutsweho ku wa 25 kanama 2022, ubwo Umuryango wa World Vision wamurikaga ibikorwa remezo wubakiye abaturage, mu muhango wo gusoza ibikorwa byawo mu Murenge wa Rutare, ahatashwe ivomo riteganyijwe gusakaza amazi mu ngo zigera ku bihumbi 27 n’ibindi.
Kaminuza yigisha amasomo ajyanye n’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, yahaye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), abahasoje amasomo 44, umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yabonetse mu bipimo 2,621. Uwo muntu umwe wanduye yabonetse i Musanze. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), iratangaza ko abafite ubumuga bose bagiye gutangira kubarurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, buzafasha kumenya abafite ubumuga, ibyo bahawe ndetse n’ibyo bakeneye.
Ambasade y’u Rwanda mu Budage yateguye ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, yaba ababa mu Rwanda no mu mahanga.
Ijonjora ry’abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi ryarangiye 46 aribo bemerewe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Rugabano muri Karongi, ubutaka bwo kwaguriraho ubuhinzi bwabo n’ibikorwa remezo birimo imihanda.
Perezida Paul Kagame wasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano mu Karere ka Karongi, yasabye ubuyobozi harimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Ibihugu, kwita ku baturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano kuko yabonye ko bameze uko batagombye kuba bameze.
Nyuma y’uko bigaragaye ko abakoresha benshi bakoresha abakozi nyamara batabafiteho amakuru ahagije yerekeranye n’aho baba barakoze cyangwa yerekeranye n’imyitwarire yabo, bityo bagira n’ibyo bangiza kubabona bikagorana, ikigo cyitwa DIRECA Technologies, cyatangije umushinga w’ikoranabuhanga uzafasha mu gukemura bimwe muri (…)
Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022, umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama mu Ntara y’Iburasirazuba, wibanze ku gucukura no gusibura imirwanyasuri hagamijwe ko imirima yabo itangirika.
Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rugabano, aho biteganyijwe ko asura uruganda rw’icyayi rwa ‘Rugabano Tea Company’, rwahubatse ndetse rukaba rufasha abahatuye kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bwacyo no gukora mu ruganda.
Urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’abagore barishimira ubwoko bw’impapuro z’isuku y’abagore n’abakobwa (Cotex cyangwa Pads) bakenera mu gihe cy’imihango, zishobora gukoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, bidasabye ko hari izindi bagura.
Si kenshi wakwibwira ko hari ibitaro n’amarimbi byagenewe inyamaswa cyane cyane izitaribwa nk’imbwa n’injangwe, ariko mu Rwanda izo serivisi ziratangwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo 3,418. Abo bantu barimo 1 wabonetse i Kigali n’umwe wabonetse i Nyamasheke. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, yakiriye ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage, hakabamo ibyo yahaye iminsi itatu ngo bibe byakemutse, harimo n’icya Muhizi Anatole.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kanama 2022,ikipe y’Igihugu ya Misiri yatwaye Igikombe cya Afurika cy’abatarenge imyaka 20 cyaberaga mu Rwanda inyagiye Algeria ku mikino wa ibitego 35-15
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse.
Mu gihe imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe yaguye muri Pakistan, ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu aho hamaze gupfa hafi 1000, Guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu hose ‘national emergency, guhera ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022.
Monique Séka wari utegerejwe na benshi yanyuze abitabiriye Kigali Jazz Junction, abicishije mu ndirimbo ze yakoze mu myaka yo hambere n’ubu zikaba zigikunzwe n’abakaru ndetse n’abakiri bato kubera uko zibyinitse.
Mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, abaturage bakomeje kwishimira uko umuganda ugira uruhare mu kuzana impinduka ku bibazo bibugarije, bityo bakagenda bagera ku iterambere.
Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, yasabye abaturage basiragizwa kubera kwakwa ruswa, ko bajya bagaragaza abayibaka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ibikorwa remezo by’imihanda, amashanyarazi n’amazi meza bigendanye n’imitere y’ako karere.
LickLick wamenyekanye kubera gukora indirimbo nyinshi zakunzwe hambere, yageze i Kigali, aho aherekeje Meddy uje gushyingura umubyeyi we.
Abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu ndetse n’abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba, by’umwihariko mu Karere ka Nyamasheke, bazindutse bakereye kwakira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Abaturage ibihumbi bavuye mu Karere ka Nyamasheke no mu tundi byegeranye, bazindutse bajya kwakira Perezida Paul Kagame, ugirira uruzinduko muri ako karere, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.
Iby’iyo kompanyi byasohowe n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, witwa Du, ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ibyamubayeho ubwo yimenyerezaga umwuga muri iyo kompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Zhengzhou mu Bushinwa.
Mu mikino ibanziriza umunsi wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20, u Rwanda rwatsinzwe na Congo, Algeria na Misiri zikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma
Nyuma y’imyaka ibiri ishize umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi, uba mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19, abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bishimiye ko uyu muhango ugiye kongera kuba imbona nkubone, aho biteze kwakira imbaga y’abashyitsi bazaba baturutse imihanda yose (…)
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yageze mu Karere ka Rusizi, muri gahunda y’ingendo arimo zo gusura abaturage, akaba yaganiriye n’abavuga rikumvikana bo muri ako karere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 4 banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo 2,428. Abo bantu barimo 2 babonetse i Musanze, umwe i Kigali n’umwe wabonetse i Karongi. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (…)
Ku wa Gatanu tariki 26 Kanama, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Leta yiteguye guhangana n’indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox), ndetse ko yateganyije angana na Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda yo guhangana n’iyo ndwara.
Umunezero ndetse n’umubabaro ni byo byatumaga Padiri Dr Fabien Hagenimana wahoze ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri ahimba indirimbo zisingiza Imana. Yabitangaje mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ aherutse kugirana n’umunyamakuru wa KT Radio, avuga ko guhanga indirimbo akenshi yabiterwaga n’ibihe yabaga arimo.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje iteganyagihe ry’imvura y’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza 2022), ryerekana ko ikirere kizashyuha cyane kandi kigatanga imvura nke, izatangira kugwa tariki 30 Kanama 2022 hamwe na hamwe.
Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-3 n’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bambitswe imidari y’ishimwe.
Amakuru atangazwa n’umuryango wa Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga avuga ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 nibwo umubiri we ugezwa mu Rwanda uturutse muri Afurika y’Epfo aho yaguye ubwo yari yagiye kwivuza.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yanganyije n’ikipe ya Ethiopia 0-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2023), mu mukino wabereye kuri stade ya Uwanja wa Benjamin Mkapa muri Tanzania.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yasabye inzego z’ubuyobozi bireba ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bazaba babonye igisubizo ku ruganda rw’ingano rwo mu Karere ka Nyamagabe, rukaba rwafunguwe abaturage bakabona aho bagemura umusaruro wabo.