Lt Col Paul-Henri Damiba wayoboraga Burkina Faso, akaza gukorerwa Coup d’Etat ku wa 30 Nzeri 2022, yemeye kurekura ubutegetsi atarwanye ahita ahungira muri Togo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Associated Press cyahamije ko atakiri mu gihugu cye.
Amarushanwa ya Africa’s Business Heroes (ABH) mu mwaka wa 2022, ageze muri kimwe cya kabiri aho Umunyarwanda umwe ari muri 15 batoranyijwe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Bitwa ’Kigali Deaf Fellowship’ bakaba basengera buri cyumweru ku Kicukiro, mu nzu y’Umuryango Nyarwanda ubafasha guhindura Bibiliya mu rurimi rw’Amarenga (RSLBTS).
Amakipe y’abagore ya APR na REG ntiyahiriwe n’irushanwa rya Basketball ryo mu karere ka gatanu ryaberaga i Arusha muri Tanzania, kuko iryo rushanwa ryegukanywe n’ikipe yo mu Misiri.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, barahamya ko uko imyaka ihita, ari nako ibikorwa byubakiye ku iterambere n’imibereho myiza birushaho kwiyongera, babikesha uwo muryango.
Imodoka y’imbangukiragutabara ifite pulake GR134 R yo ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo yakoze impanuka abantu 4 bahita bitaba Imana abandi 2 barakomereka bikomeye.
Imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ituriye uruganda na Kariyeri bya CIMERWA batangiye kubarurwa kugira ngo bimurwe, nyuma yo kugaragaza ibibazo baterwa n’uru ruganda na Kariyeri yarwo.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, avuga ko ikibazo cy’igwingira ry’abana mu Karere ka Ngororero, ari icyasha kitari gikwiye kuko ibikenewe mu kurwanya imirire mibi bihari.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo barashima ibikorwa by’umuryango ‘Single Parents’ uherutse kwishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza imiryango 120 yo muri ako Karere, bakanayiha ibiribwa.
Ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, mu Karere ka Gisagara hasojwe igice cya mbere cya Shampiyona (Phase 1), aho ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore arizo ziyoboye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, mu bipimo 2,582 byafashwe, abo bantu babiri bakaba babonetse i Kigali.
Abatuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza bafite cyizere cy’uko bagiye kongera kujya bahinga imyumbati, bakeza, bakihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko, ku bw’umutubuzi w’imbuto z’iki gihingwa, AMPG Ltd, waje gukorera iwabo.
Antoine Cardinal Kambanda, yaturiye igitambo cya Misa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, muri Santarali yaragijwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, kuri iki cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2022, maze abantu 23 barakozwa.
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino ine y’umunsi wa kane wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwamda, aho ikipe ya APR FC bigoranye yatsinze Rwamagana City 3-2, Police FC igatsindwa umukino wa kane itsinzwe na Gasogi United 2-1, mu gihe AS Kigali nayo yatsindiye Rustiro FC mu rugo.
Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Singapore, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali.
Abaturage bo mu Karere ka Burera, barasabwa gushyira imbaraga mu gukumira ibiyobyabwenge no gutunga agatoki abacuruza rwihishwa inzoga zitemewe, kuko bikomeje kuba intandaro y’ubusinzi muri bamwe mu rubyiruko n’abubatse ingo, bigakurura amakimbirane mu miryango.
Abanyamuryango ba Koperative CODUUIGA y’abacuruzi b’imboga, imbuto n’ibitoki mu Murenge wa Gatore Akarere ka Kirehe, bavuga ko bishimye kubona icyuma gikonjesha ibyo bacuruza bigatuma bitangirika nk’uko byari bimeze mbere kuko byabatezaga igihombo.
Ubyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage gushyigikira ibikorwa by’ubukorerabushake, kuko ari byo byahereweho mu gutegura no gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu, Abanyarwanda bakaba bafite umutekano.
Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ngabo za Repubulika ya Santrafurika (FACA), Brig Gen Freddy Sakama n’itsinda yari ayoboye, kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), kivuga ko hakwiye ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye, utuma abana batajya mu muhanda.
Mu Buyapani, umugabo wabaswe n’ubujura bwo kwiba amakote y’imvura y’abagore, yahawe izina ry’irihimbano rya ‘Raincoat Man’ cyangwa umugabo ukunda amakote y’imvura, yafashwe amaze kwiba agera kuri 360 mu myaka 13.
Kwiyemeza kureka kunywa inzoga zisembuye ni kimwe mu bintu bikomerera abantu benshi, cyane cyane iyo umuntu yahindutse imbata y’ibisindisha.
Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra na Madamu we, batumiye ndetse bakira ku meza abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, zoherejwe muri icyo gihugu kugarura amahoro.
Bamwe mu bahinzi bashinganisha ibihingwa byabo muri sosiyete z’ubwishingizi muri gahunda ya Tekana Muhinzi-Mworozi urishingiwe, barifuza ko mu gihe bahuye n’ibiza sosiyete z’ubwishingizi zajya zibishyura hakiri kare, kugira ngo bategure uko bazongera guhinga.
Abanyamuryango ba Koperative ‘Dukunde Kawa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira kwiyubakira uruganda rukaranga kawa, rufite imashini yabatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 120.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 01 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, mu bipimo 2,394 byafashwe. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,466 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Mu gihugu cya Algeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, habereye tombola y’Igikombe cya Afurika 2023, ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kizabera muri icyo gihugu hagati ya Mutarama na Gashyantare 2023.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, gufatanya n’abarimu bayobora mu gukangurira abana n’urubyiruko ndetse n’umuryango muri rusange, kwitabira ubwishingizi bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza.
Mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje abakozi b’Akarere ka Musanze n’abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kuri Stade Ubworoherane, ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, warangiye abakozi b’akarere batsinze abapadiri ibitego 4-1.
Abagore bari mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda barishimira urwego bamaze kugeraho, kuko rushimishije ugereranyije no mu myaka yatambutse.
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino ine ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru 2022-2023, aho mu makipe yari mu rugo imwe ariyo yabonye itsinzi gusa, Marine FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports 3-2, Sunrise itsinda Kiyovu Sports 2-1.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Singapore, yahuye na Kuok Hoon Hong, umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Wilmar International, kizobereye mu buhinzi kikagira n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, cyane cyane izikora amavuta yo kurya.
Umwubatsi w’Umunya-Yemen witwa Hashem Al-Ghaili, aherutse kuganira na Televiziyo y’Abanyamerika (CNN), agaragaza ishusho ya hoteli yifuza kubaka ikoherezwa mu kirere kwiberayo imyaka n’imyaniko, itaragaruka ku Isi.
Itsinda ry’abasikare n’abapolisi b’u Rwanda 20, bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo guhugura abandi, mu birebana no kurengera abana no kubarinda gushorwa mu gisirikare.
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco, butangaza ko budateganya kugabanya inyungu busaba abafata inguzanyo ihabwa Abarimu, kubera ibiciro birimo kuzamuka ku masoko hamwe n’inyungu banki icibwa mu gufata amafaranga mu zindi Banki.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), bwatangije gahunda yo korohereza abakiriya bayo n’abandi bakeneye kuyigana, kuba bashobora gufungura konti bakoresheje telefone ngendanwa (Mobile Phones).
Mu gihe bamwe bavuga ko itegeko rigena ibyerekeye uburozi n’imyuka itagaragara ridakenewe, muri iki gihe Isi igezemo cya Siyansi na Tekinoloji, abandi bavugaga ko iryo tegeko rikwiye kugumaho kuko rikumira imyizerere ijyanye n’iby’imihango ya gipagani n’ibyo yangiza.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze badafite imitungo ihagije, baremeza ko bahorana ubwoba bwo kugirirwa nabi n’abana babo, mu gihe batabahaye umunani.
Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, ku ya 30 Nzeri 2022 yayoboye inama nyunguranabitekerezo ihuje Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’ibyiciro bitandukanye, hagamijwe kuganira ku ngamba zo guteza imbere inganda ndangamuco z’ubuhanzi, guhuza ibikorwa no guha umurongo buri cyiciro mu iterambere ry’Igihugu.
Bamwe mu bayobozi b’amakoperative mu Karere ka Gatsibo, biyemeje gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage, birimo kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza n’ubwisungane mu kwivuza.
Abacuruzi ndetse n’abarema isoko rya Rugarama mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’amazi y’imvura yireka muri iri soko, akahateza ibiziba n’ibyondo, bigatuma bamwe mu bacuruzi badakora, abandi bakajya gusembera ku mabaraza y’inzu z’ubucuruzi.
Abakinnyi ba Filime bishimiye ko ubutabera bw’u Rwanda bwarekuye mugenzi wabo Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, agasubira mu buzima busanzwe.
Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Claver Gatete, ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, ubwo yagezaga ijambo ku kanama ka UN gashinzwe amahoro, yagaragaje ko kuba FDLR iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bitagomba kwirengagizwa.
Mbere yo gukina na Marine FC, ikipe ya Rayon Sports mu Karere ka Rubavu yasuye abana biga ku kigo cy’amashuri cya G.S.St Joseph Muhato, bisanzurana n’abakinnyi inabagenera impano, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu 2 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 1,608. Abantu 2 banduye babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko igiye gushora Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 300 mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro.
Kuri uyu wa 30 Nzeri 2022, inkubi y’umuyaga udasnzwe wiswe ‘Ian’, yahitanye abagera kuri 21 muri Leta ya Floride muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba aborozi kwirinda kugurisha inyana zivuga ku nka zatewe intanga, kuko baba bagurishije inka zifite imbaraga kandi zat=ri kuzatanga icyoror cyiza ku bifuza ubworozi bugezweho.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aragira abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga inama yo gufata imyanzuro ituma baca ukubiri no kwitaba Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC).