Igisirikare cya Somalia gishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika yunze Ubumwe, cyashoboye kuvana abarwanyi ba al-shabab mu duce twa Galmudug na Hirshabelle, habarizwa uwo mujyi w’ingenzi wa Adan Yabal.
Mu masaha ya saa moya z’umugoroba tariki ya 13 Ukuboza 2022 mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Kicukiro Centre, habereye impanuka ikomeye, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka bikomeye.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Uwumukiza Beatrice, avuga ko muri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro bazakomeza kurengera umuguzi, kugira ngo adahendwa n’abakora ubucuruzi butubahirije amategeko.
Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikaba yabereye mu gace kazwi nka Kicukiro Centre, hafi y’ahaherutse kubakwa imihanda igerekeranye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru, yubakiwe n’umuterankunga wayo SKOL.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yatadukanye na Nshimiyimana Maurice wari umaze umwaka ari umutoza wayo wungirije, ugiye gukomeza amasomo y’ubutoza.
Kuva tariki ya 9 kugeza tariki ya 13 umuhanda wa kaburimbo Liziyeri-Nyabagendwa-Rilima-Kabukuba-Kabuga, ntabwo ari nyabagendwa kubera ikibazo cy’umwuzure watewe n’amazi y’ikiyaga cya Kidogo, giherereye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati, rugiye kongererwa ubushobozi bw’umusaruro rutunganya ukava kuri toni 40 z’imyumbati ku munsi ukagera kuri toni 120 ku munsi.
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), arahamagarira amahanga guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, batuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Impugucye mu birebana n’ubuzima bw’imyororokere zitangaza ko umwana w’umukobwa watewe inda imburagihe, atagombye kubuzwa amahirwe yo kwiga kubera ko yabyaye. Gusa, bamwe mu bangavu batewe inda bavuga ko ubuzima bubi bahura nabwo butaborohereza kongera gusubira mu ishuri.
Itsinda ry’Abanyarwanda n’inshuti zabo z’Abanyamahanga baturutse mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, u Burayi, Amerika na Asia, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Karangazi, Akagari ka Nyagashanga mu gutera ibiti ku buso bwa hegitari 15.
Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana ikibazo cy’abangavu bahohoterwa, aho bamwe baterwa inda bikaba intandaro y’ubuzima bubi kuri bo no ku bo babyara, gusa hari abo mu Karere ka Musanze biboneye abagiraneza babagarurira ikizere cyo kubaho.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko udukingirizo tugiye kujya tuboneka ku buntu muri za farumasi, ku bantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kugira ngo bigabanye gutwara inda zitifuzwa mu rubyiruko.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza (…)
Ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC na Rutsiro FC ni yo yasoje umunsi 13 wa shampiyona mu mukino APR FC yatsindiyemo Rutsiro FC i Rubavu ibitego 2-0. Ni umukino ikipe ya APR FC yinjiyemo hakiri kare kurusha ikipe ya Rutsiro FC kuko yatangiye gusatira izamu ryayo kuva umukino ugitangira. Mbere y’uko igice (…)
Nyuma y’amezi abarirwa muri atatu gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bihagaritswe no kutabasha kwiyandikisha kubera ikoranabuhanga ritari rigikora, ubu noneho byasubukuwe kuko n’ikoranabuhanga ryakosowe.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nta terambere ryagerwaho mu gihe iteka hahora hasubirwamo ibintu bimwe gusa, kuko bituma hari byinshi by’ingenzi bitagerwaho.
Urubyiruko rusaga 200 rwo mu Karere ka Ruhango, rurishimira iterambere rugezeho kuko rwabashije kwihangira imirimo rubifashijwemo na gahunda ya Rungano ndota, ibahugura ndetse ikabaha igishoro kigizwe n’inguzanyo n’inkunga.
U Rwanda na Nepal birateganya gusinyana amasezerano yerekeye ubwikorezi bwo mu kirere, aho hazajya hakorwa ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi nk’uko itangazamakuru ryo muri Nepal ryabitangaje.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022, azatangazwa ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022.
Urubyiruko rugera kuri 330 rwaturutse mu Rwanda no mu mahanga (Diaspora) rwitabiriye Itorero Urungano mu Karere ka Musanze rwasabwe kwirinda amacakubiri, bakubakira ku Bunyarwanda, birinda ibibatanya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, impunzi zituye mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, zakoze urugendo rwo kwigaragambya zamagana ubwicanyi ngo burimo gukorerwa abitwa Abatutsi mu gihugu cyabo.
Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, akaba yaranashinze inzu ifasha abahanzi yitwa ‘The Mane Music’, yapfushije se umubyara azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame uri i Genève mu Busuwisi, yakiriwe na mugenzi we Ignazio Cassis.
Rumwe mu rubyiruko mu Karere ka Nyagatare ruraburira bagenzi babo batinya kujya kugura udukingirizo ngo batitwa abasambanyi, ko ibyo ari ubujiji no kudakunda ubuzima bwabo.
Ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, habere amasengesho yahuje abakozi bose bo mu karere, amadini n’amatorero, mu rwego rwo gushyira hamwe mu gushyashyanira umuturage.
Amezi atatu arashize abatuye Akarere ka Rubavu bahedwa ku musaruro w’ibitunguru, uboneka mu Mirenge ya Busasamana na Mudende, none hiyongereyeho n’uw’amashu nawo bavuga ko batizeye kubonera isoko, gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ngo hari umushinga iteganya gukora wakemura icyo kibazo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kigiye gutangira gukoresha udukoko twiswe ‘inshuti z’abahinzi’ dufasha mu kurwanya nkongwa idasanzwe, ibangamiye cyane abakora umwuga w’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibigori, kuko itubya umusaruro.
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yegukanye igihembo cyitwa ‘Public Innovation Award’, mu irushanwa ryiswe Hanga Pitchfest 2022, mu muhango wabereye kuri BK Arena i Remera mu Karere ka Gasabo.
Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya Etincelles FC yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda iyihatsindira ibitego 3-2.
Umuhanzikazi n’umubyinnyi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Tshala Muana, yashizemo umwuka ku wa Gatandatu tariki 11 Ukoboza ku myaka 64. Urupfu rwe rwabitswe n’umugabo we Claude Mashala, ari na we wari ushinzwe kumutunganyiriza ibihangano bye (producer).
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yagaragaje ko mu gihe Isi yose ifata umwanya ikazirikana Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu, u Rwanda na rwo rutagomba gusigara inyuma mu kuzirikana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 61, umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Tanzania byari biteganyijwe kuzatwara agera ku 445.000 by’Amadolari ya Amerika, Perezida Samia Suluhu yarabihagaritse, ategeka ko iyo ngengo y’imari izakoreshwa mu kubaka inzu umunani abanyeshuri bararamo (dormitories), ku bigo by’amashuri abanza hirya no (…)
Mu Karere ka Musanze, hari abaturage bemeza ko gucika ku kurarana n’amatungo bikomeje kubabera ihurizo rikomeye, bitewe n’uko iyo bayaraje mu biraro hanze abajura bayiba; imvune, igihe ndetse n’amafaranga baba barashoye mu kuyitaho, bigahinduka imfabusa.
Unity Club Intwararumuri n’abafatanyabikorwa bayo, tariki ya 9 Ukuboza 2022 bifatanyije n’ababyeyi b’Intwaza mu rugo rw’Impinganzima mu Karere ka Huye, mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusangira no kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023.
Umugore witwa Mukanoheli Jeannette, arishimira ko ari mu gihugu cye cy’u Rwanda, nyuma y’igihe kinini aba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuga ko yayinjiyemo mu 1994 afite imyaka itandatu, ubu akaba ari umubyeyi w’abana babiri ufite imyaka 35 y’amavuko.
Nyuma yo kubona ko umubare w’abatanga amaraso ugenda ugabanuka, Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza urubyiruko kuyatanga, mu rwego rwo gufasha indembe kwa muganga.
Abagore n’abakobwa 147 bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Karere ka Bugesera, basubiye mu miryango yabo nyuma yo kumara umwaka bagororwa, biyemeza kutazasubira mu buzima bavuyemo bwo kunywa ibiyobyabwenge.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bagabiye Perezida wa Repubulika inka y’ishimwe kubera ko yahagaritse Jenoside akanabarokora.
Umushinga wo gutanga serivisi zijyanye n’iby’ubuzima w’ikigo Lifesten Health, ni wo wegukanye igihembo nyamukuru cy’asaga Miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu irushanwa rya Hanga PitchFest rya 2022.
Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere Ubukungu bwisubira (Circular Economy) isaba abantu kugura ibyo bakeneye aho kugura ibirenze ibyo bakoresha, mu rwego rwo kwirinda kugwiza ibishingwe cyane cyane ibitabora.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasohoye itangazo rikubiyemo ibihano bizahabwa abacuruzi b’inzoga, abaziranguza ndetse n’abafite Resitora n’Amahoteri ko uzafatwa atatanze Fagitire ya EBM azabihanirwa akanafungirwa ubucuruzi bwe.
Ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022 hakinwe imikino ibiri y’umunsi wa 13 wa shampiyona aho Kiyovu Sports yatsinze Police FC 1-0, Marine FC ikomeza kugorwa no kubona intsinzi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro rigamije gukingira no kurandura imbasa muri Afurika(Forum for Immunization and Polio Eradication in Africa), ko ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) mu gukora inkingo burimo bugenda neza.
Abahanzi Ben & Chance bateguye igitaramo bise ‘Yesu arakora’, bagendeye ku bitangaza Imana yabakoreye kugira ngo bahumurize imitima y’abihebye.
Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Portugal 1-0.
Ikipe ya APR ya Basketball y’abagore yatangiye itsindwa mu irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP ririmo kubera mu gihugu cya Mozambique.
Ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda RDF, ku Kimihurura habereye igikorwa cy’isangira risoza umwaka mu rwego rwo guha icyubahiro abajyanama mu bya gisirikare bo muri ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda, Defences Attachés (DA).