Ku itariki 28 Ukuboza 1993 nibwo Umuryango FPR Inkotanyi wohereje abanyapolitike bawo i Kigali baza baherekejwe n’ingabo zabo za Batayo ya gatatu y’abasirikare 600 zaje kubarindira umutekano hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Arusha muri Tanzania na Leta yayoborwaga na Habyarimana.
Ku itariki 30 Nzeri 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien, na ho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000frws) kuri buri wese.
Ubukwe ni itangiriro ryo kubaho k’umuryango aho imiryango ibiri yashimanaga maze ikemeranya guhana inka n’abageni umuryango w’umuhungu ukajya gufata irembo, ukazageza igihe ukajya gusaba umugeni ndetse nyuma yaho hakabaho gutanga inkwano nk’ishimwe ry’umuryango wabarereye umukazana uje kwagura undi muryango maze u Rwanda (...)
Abantu benshi basengera mu matorero azwi ku izina ry’abarokore, bahuza injangwe/ipusi/nyirahuku na shitani cyangwa imyuka mibi, aho uhuye na yo wumva ngo “toka shitani, abazimu bashye mu izina rya Yesu...", ibi bikantera kwibaza isano iyo nyamaswa yaba ifitanye na shitani!
Paruwasi ya Kimihurura yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, ibaye iya 33 mu zigize Arikidiyosezi ya Kigali, iba iya 13 ibyawe na Paruwasi Sainte Famille mu myaka 107 imaze ishinzwe.
Abafatiwe mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali kazwi nka “People”, mu ijoro rya tariki ya 01 Ukwakira 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, basabwe kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi itanu hanyuma bakazapimwa kugira ngo barebe uko bahagaze.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyatangiye gupima Covid-19 abari mu tubari mu Mujyi wa Kigali, hakaba hafashwe ibipimo 672, icyo kigo kikaba cyatangaje ko abapimwe bose basanze ari bazima.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 86, bakaba babonetse mu bipimo 17,574. Abantu batanu bitabye Imana, bakaba ari abagore babiri n’abagabo batatu. Abantu batatu basezerewe mu bitaro mu gihe abandi batanu binjiye ibitaro, naho (...)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri i Abu Dhabi aho yitabiriye inama kuri za Politiki, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, yasuye aho urwanda rumurikira ibyo rwajyanye mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021, cyatangije gahunda yo gupima Covid-19 abari mu tubari.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Kicukiro rwahaye inka Furaha Jolie, wabuze umugabo witabye Imana aguye ku rugamba rwo kubohora igihugu, iyo bise inka y’Ubumanzi.
Nyuma y’igihe cyari gishize abayoboke b’amadini n’amatorero yo hirya no hino mu gihugu, batemerewe gusenga mu mibyizi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko akomorewe.
Ikigo gikusanya ibishingwe (COPED), kibifashijwemo n’igishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyasabye Abajyanama b’Ubuzima b’i Kigali kugifasha kwegeranya udupfukamunwa twandagaye mu ngo zigize uwo Mujyi, tukajya gutwikirwa ahabugenewe.
Kugira impumuro mbi mu kanwa bishobora guterwa n’uburwayi bwo mu kanwa, ndetse n’amafunguro amwe n’amwe nk’ibitunguru, ikawa, inzoga, inyama, n’ibindi.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Ubworozi, Dr. Théogène Rutagwenda, avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere hakenewe ubworozi buteza imbere nyirabwo ndetse bukanateza imbere igihugu.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru, rwubakiye utishoboye w’i Busanze wari wasenyewe n’ibiza, runaha inka umuryango umwe utari ufite ubushobozi bwo kuyigurira.
Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko mu gihe cy’amatora hari ubwo berekwa ifoto y’uri mu batorwa bakamutora batamuzi, ariko bakifuza ko uwatowe yajya agaruka akabasura, akabakemurira ibibazo, aho kongera kumubona manda irangiye ashaka amajwi na none.
Ubinyujije kuri Twitter, Umujyi wa Kigali watangaje ko wafunze akabari kitwa ‘People’ ko mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo kugasangamo abantu benshi barimo n’ababyiniraga mu kabyiniro kako, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yari mu nama yiswe ‘World Policy Conference’ i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), yavuze ko iyi myaka ibiri ishize yabaye imyaka igoye cyane kubera icyorezo cya Covid-19, ariko kandi yasize igaragaje ubusumbane (...)
Tariki 27 Nzeri 2021, nibwo umuhanzi w’icyamamare, Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly ukomoka muri Amerika, wamamaye muri muzika ku isi mu njyana ya R&B, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, mu rukiko rwo muri New York, igihano yakatiwe kikazamenyekana muri Gicurasi 2022.
Ingabo, Polisi n’abasiviri 20 barimo n’umucungagereza baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika, bamaze iminsi 10 mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), bahugurirwa kuzahugura abandi muri gahunda ijyanye n’ihame ry’uburinganire, cyane cyane mu bihugu byugarijwe n’intambara.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 01 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 178, bakaba babonetse mu bipimo 12,168. Abantu batatu bitabye Imana, bakaba ari umugore umwe n’abagabo babiri. Abantu babiri basezerewe mu bitaro mu gihe abandi bane binjiye ibitaro, naho (...)
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, Umuyobozi w’ingabo za Guinea, Col Mamady Doumbouya, ari na we wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwariho muri Guinea, yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho w’icyo gihugu.
Abahanga mu buvuzi bavuga ko umuntu unywa itabi aba afite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara zitandura, by’umwihariko iy’umutima n’izijyanye n’ubuhumekero.
Ubuyobozi bw’uruganda Inyange, rumwe mu zitunganya amata n’ibiyakomokaho bwatangaje ko rutazamuye ibiciro by’amata nk’uko benshi babivuga, cyakora rwemeza ko umusaruro w’amata wagabanutse bitewe n’izuba ryavuye.
Clement Chiwaya wahoze yungirije ukuriye Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Malawi guhera mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2019 yitabye Imana nyuma y’aho yirashe isasu mu mutwe akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pisitole, ibi bikaba byabereye mu nteko ishinga amategeko mu gihugu cya Malawi.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba aho bafatiwe mu bice bitandukanye bashaka guturikiriza ibisasu muri zimwe mu nyubako ziri (...)
Abarokotse Jenoside bahagarariye imiryango icumi babumbiwemo mu Mirenge ya Tumba, Mukura, Maraba na Ruhashya mu Karere ka Huye, bahuguwe ku kwihangira imirimo, kandi bavuga ko ibyo bize bizabafasha guhindura ubuzima.
Abahinze ibirayi mu Kibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, barataka igihombo gikomoka ku musaruro wabyo warumbye mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2021C, bagasaba inzego zirimo n’izishinzwe ubuhinzi ko zarushaho kubakurikiranira hafi, mu bujyanama, buzabarinda kongera (...)
Inama yahuje Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi n’abayobozi b’amakoperative akorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu, ku ya 30 Nzeri 2021, yemeje ko imitego ya kane (4) ikoreshwa mu burobyi igomba gusenywa mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo uburobyi bwemererwe gusubukurwa.
Umuti uvura virusi ya Corona watangiye gukorerwa igerageza ku bantu bagera ku 2,660. Nyuma yo gukora uwo muti, abashakashatsi batandukanye bo muri Amerika n’abo hirya no hino ku Isi bavuze ko nuramuka wemejwe umaze gukorerwa igerageza, Isi izaba ibonye umuti ukomeye, kandi ko binashoboka ko uzahita ugabanya cyane (...)
Ragera Jean de Dieu ni umwe mu baririmbyi ba Orchestre Nyampinga yamamaye cyane mu Rwanda ahagana mu myaka ya 1980 kugeza mu 1990, by’umwihariko ahahoze ari muri perefegitura ya Butare (Huye) aho yaboneye izuba.
Abayobozi b’ikirwa cya Malta batangaje ko kuva ku itariki ya 29 Nzeri 2021, ibyemezo byo gukingira Covid-19 byatanzwe n’abantu bavuye muri Arabiya Sawudite, Maleziya n’u Rwanda byemewe nk’ikimenyetso cyemeza ko bafite ubudahangarwa kuri virusi y’icyo cyorezo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, Umuyobozi w’ingabo za Guinea, Col Mamady Doumbouya, ararahirira kuba perezida w’agateganyo w’icyo gihugu. Ibirori biteganyijwe kubera ku biro by’umukuru w’igihugu kandi biraza kwitabirwa n’abatumiwe gusa.
Abaturage bo mu karere ka Ruhango baratangaza ko bishimira intambwe bamaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge, kubera ibikorwa bafatanyamo n’imibanire myiza bafitanye izira amacakubi.
Umuhanzi Bigirimana Fulgence uzwi ku ndirimbo zifite amagambo y’urukundo, uwo bakunze gutazira ‘Nyirimitoma’, avuga ko indirimbo ze zose zifite amateka ajyanye n’ubuzima yabayemo, ubu akaba agarutse mu muziki nyuma y’imyaka isaga 10 awuhagaritse.
1. Kuguhamagara cyangwa kukwandikira yasomye ku nzoga zisembuye Abantu benshi bemera ko amagambo umuntu avuga yasinze akenshi biba ari na byo bitekerezo bye iyo atasinze, no mu cyongereza baravuga ngo “A drunk’s person’s words are a sober person’s thoughts”. Ibi rero babishingira ku kuba inzoga zisembuye akenshi zituma (...)
Urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO), rurashishikariza abikorera mu nzego zitandukanye kwimakaza ihame ry’uburinganire mu gihe batanga akazi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri yafashe abantu barindwi bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, bafataniwe mu mirenge ya Rukoma na Ngamba yombi yo muri ako karere.
Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cya Tanzania yabyaye imfura ye y’umuhungu abyaranye n’umukunzi we Rotimi, uyu akaba umuhanzi ndetse n’umukinnyi wa filime. Aba bombi bibarutse umwana wabo nyuma y’uko hari hashize ukwezi batangaje ko bitegura kwibaruka. Aba kandi babyaranye nyuma y’imyaka ibiri bakundana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 159, bakaba babonetse mu bipimo 11,641.
Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko amatora y’abayobozi b’Uturere azaba tariki 19 Ugushyingo 2021.
Abarobyi bakorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu bavuga ko kuva tariki ya 28 Nzeri 2021 bari biteguye gutangira uburobyi bw’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu ariko kubera benshi badafite imitego yujuje ubuziranenge yitwa icyerekezo ntibemerewe kuroba.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa Abu Dhabi wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Politiki za Leta z’ibihugu (World Policy Conference).
Abana bahoze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, n’abakobwa bacikirije amashuri kubera kubura ubushobozi, baratangaza ko gukora inkweto birimo kubahindurira ubuzima ku buryo bizeye kugira imbere heza.
Ihuriro ry’Aborozi bo mu Murenge wa Muhoza, rifatanyije n’Abakozi bo mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere mu Karere ka Musanze, bashyikirije Munyampamira Ildephonse, inyana nyuma y’uko izo yari yoroye eshatu, zose zaherukaga gupfira icyarimwe.
Icyamamare muri muzika, Britney Spears, yongeye guhabwa uburenganzira bwo gucunga imitungo ye nyuma yuko urukiko rwa Los Angeles rwambuye inshingano se umubyara wari usanzwe ayicunga, gusa ruvuga ko hazashakwa umuhanga mu icungamutungo uzajya amufasha.