Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente uri i Glasgow muri Scotland mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, yatangaje ko u Rwanda rufite intego y’uko muri 2030 ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%.
Akarere ka Muhanga keguriye burundu imigabane yako ingana na 6,6% Kompanyi itwara abagenzi ya Jali Investment Ltd, hakurikijwe amasezerano avuguruye akarere kasinyanye n’uwo mushoramari mu mpera z’umwaka wa 2020.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangiye igenzura ry’ibiciro by’amata y’inyange ku isoko, nyuma y’aho ubuyobozi bw’uruganda Inyange rutunganya amata n’ibiyakomoka, rutangarije ko rutazamuye ibiciro, ahubwo rugasaba ko ababizamuye bakurikiranwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 2 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 38, bakaba babonetse mu bipimo 7,871. Nta muntu mushya winjiye ibitaro ndetse nta n’urembye.
Ku wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béatha, aratangaza ko ubufatanye hagati y’inganda n’abazigemurira umusaruro w’ibyo zitunganya, ari inkingi ya mwamba mu kuzamura ingano y’ibyo zitunganya, bikaba byagira uruhare mu kurinda icyuho kiboneka ku masoko byoherezwaho.
Abantu 45 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bakarenza ibipimo bya alukoro (Alcohol) mu mubiri biteganywa n’amategeko, bagasaba abandi kubicikaho kuko byahagurukiwe.
Mu mikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Kabiri, Kiyovu Sports yanyagiwe na AS Kigali ibitego 4-0, indi mikino yabaye amakipe aranganya.
Muri Afrika y’Epfo ku wa Mbere tariki ya 1 Ugushyingo 2021, abaturage biriwe mu matora y’abayobozi b’uturere, ishyaka ANC riri ku butegetsi rikaba rifite impungenge ko rishobora gutsindwa mu turere rimaze imyaka n’imyaka riyobora.
Habineza David w’imyaka 23 y’amavuko, arwariye mu bitaro bya Nyagatare azira inkoni yakubiswe n’Abagande, ubwo yageragezaga kugaruka mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ko n’ubwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bikiri ihurizo ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ariko ngo u Rwanda rukomeje kwishakamo ibisubizo, rukoresheje ubushobozi buva imbere mu gihugu.
Ku wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021, Polisi y’u Rwanda yahuguye bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyarugenge, uburyo bakoreshamo kizimyamoto mu gihe habaye ikibazo cy’inkongi, bakajya kuzimya umuriro.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yihanganishije ababyeyi b’abana basanzwe mu buvumo tariki 31 Ukwakira 2021 barapfuye, bakaba barabonye imirambo yabo mu Murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu.
Ubuyobozi bwa Banki y’abaturage mu Murenge wa Bwishyura bwatunguwe no gusanga bimwe mubikoresho byayo byasahuwe mu mwaka wa 1994 byagaruwe ariko hatazwi uwabizanye.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyarugenge buramenyesha abaturage b’Akarere ka Nyarugenge n’abandi bose ko guhera ku wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021, bongera gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe.
Imibare igaragaza ko icyorezo cya Covid-19 kimaze guhitana abantu bangana n’abazize intambara zose ibihugu byarwanye hagati yabyo ku isi kuva mu 1950. Mu myaka ibiri imaze iyogoza isi, virusi ya Corona imaze guhitana abantu barenga miliyoni eshanu.
Kigali Volleyball Club (KVC) ifite izina rikomeye muri volleyball y’u Rwanda, igiye kongera gucurika imipira muri shampiyona, nyuma y’imyaka ine yarazimiye.
Aborozi buhira ku kidendezi cy’amazi (Valley dam) ya Akayange mu Kagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bahawe ukwezi kumwe bakaba bamaze gusubizaho uruzitiro rw’icyo kidendezi rwakuweho inka zikaba zikandagira mu mazi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 29, bakaba babonetse mu bipimo 8,346.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali hasigaye umurwayi umwe gusa wa Covid-19, bitewe n’uko ubwandu bukomeje kugabanuka.
Mu irushanwa rya Coupe du Rwanda ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ikipe ya Police HC na Kiziguro ni zo zegukanye ibikombe
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikari, Gen James Kabarebe, ahamya ko urubyiruko rw’ubu, nirwubakira ku ndangagaciro zibereye abayobozi beza, bizafasha igihugu gukomeza gusigasira imiyoborere ibereye Abanyarwanda birusheho kubaka umutekano wabo no kubageza ku iterambere rirambye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bashobora kuba batekereza gucurisha ibyemezo by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19, ko uzafatwa azahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu n’ihazabu ishobora kugera ku mafaranga miliyoni eshatu.
Ngabonziza Augustin ukunze kwitwa Ngabo Augustin ni umwe mu bahanzi bo hambere ahagana mu 1980. Yagize uruhare rukomeye mu kuzamura muzika y’u Rwanda dore ko yacuranze akanaririmba mu matsinda (orchestres) atandukanye kandi na yo yari yihagazeho.
Ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nibwo Umunyarwanda, Céléstin Nzeyimana, yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Nyafurika y’imikino y’abafite ubumuga, mu nama yabereye i Rabat muri Maroc, ibintu byishimiwe n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD).
Imiryango itari iya Leta ikora mu by’amategeko yahagurukiye gutanga serivisi z’ubutabera ku batuye Akarere ka Rubavu, harimo no gutanga ubumenyi mu mategeko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, arahamagarira urubyiruko gushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu kuvuguruza amakuru y’ibihuha, ay’ibinyoma harimo n’aharabika u Rwanda, akwirakwizwa n’abafite imigambi yo kuyobya abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, isize amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona abonye amanota atatu
Guhera ku italiki ya 2 kujyeza ku ya 8 Ugushyingo 2021, Mu Rwanda hagiye kongera guhurira ibihugu bitandukanye mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya Cricket kizabera muri Australia umwaka utaha.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 17, bakaba babonetse mu bipimo 16,893. Abitabye Imana ni abagabo batatu.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (FRB), rikomeje ibikorwa byo guhugura abakozi b’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku buryo bwo kwirinda no kurwanya inkongi ndetse n’uko bakora iperereza ahabaye inkongi y’umuriro.
Ubushakashatsi bwamaze kugaragaza kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n’ibindi ngo bigira uruhare rukomeye mu gutuma bagira umubyibuho ukabije, ndetse no gutuma basinzira nabi. Ariko kandi ngo uko kubereka amashusho kuri ibyo bikoresho, byagira uruhare mu (...)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umugabane wa Afurika atariwo ugira uruhare runini mu mpamvu zitera imihindagurikire y’ikirere, ariko witeguye gufatanya n’indi migabane mu gukemura icyo kibazo.
Urubyiruko rwahuguriwe kuyobora ba mukerarugendo mu mujyi wa Butare ruhangayikishijwe no kuba hari ibirangamateka by’uwo mujyi bigenda bikendera, bagasaba ko hagira igikorwa ngo bibungabungwe.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hurbert, yasabye aborozi mu Murenge wa Karangazi guhagarika gukandagiza inka muri za Valley dams (ibidendezi by’amazi bitunganyije) kuko ari ukwangiza ibikorwa remezo kandi ubihamijwe n’inkiko ahabwa ibihano birimo n’igifungo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari i Roma mu Butaliyani aho yitabiriye inama ya G20, ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, akaba yaraboneyeho no kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro bitabiriye iyo nama.
Umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya R&B, The Ben, ari mu turimo twa nyuma two gutunganya album ye nshya igiye gusohoka, ikaba irimo abandi bahanzi bakomeye nka Tiwa Savage n’abo muri Sauti Sol, harimo kandi Rema ukomoka muri Uganda, Otile Brown wo muri Kenya na B2C wo muri Uganda.
Ikipe ya REG BBC yaraye itsinze Patriots umukino wa kabiri wa Kamarampaka wikurikiranya, ihita inegukana igikombe cya shampiyona ya 2020-2021, “BKNL Playoffs” yaherukaga muri 2017.
Mu bihe bitandukanye Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe abantu batatu bafite Amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 40 y’amiganano, abafashwe ni Ndahayo Maurice w’imyaka 24, yafatanwe amafaranga ibihumbi 30, na ho Kabandana Eric w’imyaka 22 na Rukundo William w’imyaka 20 bafatanywe amafaranga ibihumbi 10 na yo y’amiganano.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 53, bakaba babonetse mu bipimo 19,018. Uwinjiye ibitaro ni umwe, mu gihe abarembye ari babiri.
N’ubwo 99% by’inkingo Afurika ikenera zituruka hanze, harimo gukorwa ibishoboka ngo byibuze mu mwaka wa 2040 uyu mugabane uzabe ushobora kwikorera 60% by’inkingo ukenera.
Nyuma y’igihe bivugwa ko Umujyi wa Butare (Huye) ufite amateka ashobora gukurura ba mukerarugendo, ubu noneho abazajya bawusurisha bamaze guhugurwa, ku buryo uwifuza kumenya ibyawo yabifashisha.
Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera yatangarije RBA ko u Bubiligi bwasubije u Rwanda indirimbo n’imbyino zirenga 4,000 zaririmbwe n’Abanyarwanda guhera mbere y’Ubukoloni kugera mu mwaka wa 2000.
Areruya Joseph ukinira Benediction Ignite, ni we wegukanye isiganwa ry’amagare ryitiriwe gukunda igihugu, isiganwa ryakiniwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira2021, mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yahabwaga abapolisi b’u Rwanda baturutse muri buri Karere k’u Rwanda, bakaba barimo guhugurwa ku kubungabunga ibidukikije hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga abuza ikwirakwiza ry’imyanda n’ibinyabutabire (...)
Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Zena Abayisenga, bakaba biyemeje kubana akaramata.
Ubuyobozi bw’uruganda, Inyange, rutunganya amata n’ibiyakomokaho bwatangaje ko butigeze buhindura ibiciro by’amata nk’uko bamwe babyitwaza bakazamura ibiciro, bugasaba inzego zibishinzwe gukurikirana ababikora.
Ku wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu turere twa Kayonza, Bugesera na Nyamagabe yafashe ibiro 20 by’urumogi hanafatwa abantu batatu mu barukwirakwizaga.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 29 Ukwakira 2021, muri Kigali Arena hatangiye imikino ya kamarampaka (playoffs), aho amakipe yombi ya REG mu bagabo no mu bagore yitwaye neza.
Impanuka yo gucika kw’imiyoboro y’amaraso ijya mu bwonko (icyo bita Stroke) yageze ku mwanya wa gatatu mu ndwara zica abantu benshi mu Rwanda, yarahoze ari iya karindwi mu mwaka wa 2009 (nk’uko bigaragazwa n’imbonerahamwe y’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC).