Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko bagiye kugabanya umubare w’ibirarane by’imanza kuva kuri 60% ukagera kuri 30%.
Ku mugoroba wo ku wa 30 Kanama 2025 hateguwe irushanwa ry’iteramakofe ryiswe "Ijoro ry’Iteramakofe " hagamijwe kureba urwego abakinnyi b’Abanyarwanda bagezeho muri uyu mukino, banyura abaryitabiriye.
Binyuze mu masezerano bafitanye, Ikigo gitanga serivise z’ikoranabuhanga cya Liquid Intelligent Technologies hamwe na Imbuto Foundation, mu 2022, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangiye urugendo rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku buhinzi n’ibiribwa ko hakenewe kwibanda ku rubyiruko nk’abagize igice kinini cy’abaturage b’Umugabane wa Afurika kuko ibitekerezo bikiri bishya n’udushya bafite bigamije kwihangira imirimo byarushaho gutera imbere.
Minisiteri y’Uburenzi (MINEDUC), yatangaje ko mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024/2025, abagera kuri 89.1% babitsinze.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Naanga yaburiye ubutegetsi bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) ko nibongera kubatera mu birindiro byabo bazirwanaho, kugeza batsiratsije ibibabangamira bahereye aho bituruka.
Umunyarwandakazi Jovia Mutesi uherutse gushyingiranwa n’Umwami w’Abasoga muri Uganda, William Wilberforce Gabula Nadiope IV, kuri uyu wa Mbere batangaje ko mu cyumweru gishize tariki 27 Kanama 2025, babyaye abahungu babiri b’impanga.
Ubuyobozi bwa BK Group Plc, bwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, icyo kigo cyagize inyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 51.9, zingana n’izamuka rya 8.6% ugereranyije n’ayo cyungutse muri ayo mezi umwaka ushize.
Muri iyi imyaka 31, Dafroza Mukarumongi-Gauthier yabaye ijwi ridacogora mu rugamba rwo guharanira ubutabera mu Bufaransa. Uyu umugore wicisha bugufi ariko ufite imbaraga zidasanzwe mu guhiga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, si umupolisi, si n’umushinjacyaha wa Leta.
Umuryango wa Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close wasangije abitabiriye amasengesho y’urubyiruko yo gusengera Igihugu azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast urugendo rw’imyaka 12 bamaze bubatse urugo n’ibyabafashije kugira urugo rwiza.
Abitabiriye amasengesho yateguwe n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yagenewe abayobozi bakiri bato azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, basanga umuryango ukwiye kuba ishingiro ryo kubaka igihugu n’umurage mwiza.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madame Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yiswe Young Leaders Prayer Breakfast yari agamije cyane cyane gusengera ingo, ko kimwe mu bibazo bibangamiye ingo ari uko abagiye kurushing bita ku gutegura ibirori kurusha gutegura urugo ubwarwo.
Kuri iki Cyumweru ikipe ya Mukura VS yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu ikorana n’Ikigo cy’Ubwishingizi cya BK Insurance cya Banki ya Kigali.
Buri mwaka abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abanyamadini, abikorera n’abandi, bateranira hamwe mu gikorwa cyo gusengera Igihugu kizwi nka (National Prayer Breakfast), binyuze mu muryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi (Instilling Godly values and Leadership). Bwa (…)
Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato gushishoza impamvu zituma bashinga ingo ko ziba zishingiye ku rukundo, kuko ari rwo musingi wa mbere wubaka urugo rugakomera.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko abafatanyabikorwa b’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), bishimiye ikoranabuhanga ryashoboye guhuza konte za SACCO na telefone zabo, ku buryo ibikorerwaho byose babimenya bitabasabye kuva aho bari.
Uyu munsi taliki ya 30 Kanama mu karere ka Karongi, hasojwe amahugurwa y’abatoza b’umukino wa Triathlon yari agamije gukarishya ubumenyi bw’abari basanzwe muri uyu mukino ndetse no guhugura abashya.
Bamwe mu bahinzi bemeza ko ubwishingizi bafite muri iki gihe butabafasha ku bijyanye n’umusaruro kuko bushingiye gusa ku gishoro bashoye, ntibwishingire umusaruro bari kuzabona. Bagasaba ko hashyirwaho ubwishingizi bw’umusaruro kugira ngo igihe habaye ibiza, bishyurwe hakurikijwe umusaruro wari witezwe.
Kuri uyu wa Gatandatu, Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kugeza mu 2029.
Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Abanyamamakuru mu Rwanda ARJ kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kanama yatoye Dan Ngabonziza nk’umuyobozi mushya muri manda y’imyaka itatu.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 umaze uteza imbere ibikorwa by’uburezi n’iterambere ry’abaturage, Umuryango wo muri Koreya y’Epfo udaharanira inyungu ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba (Better World International), washyikirije ku mugaragaro Ikigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.
Abahanzikazi Alicia and Germaine bamaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Ndahiriwe’ yasohokanye n’amashusho yayo, bakizera ko izagera kure hashoboka bitewe n’uburyo yitondewe mu kuyitunganya.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’Umunya-Cameroon Asanah Nah wayikiniye amezi atanu.
Hashize iminsi ibinyamakuru bivuga inkuru yaturutse mu majyaruguru ya Afurika igakomereza I Burayi y’Urupfu rwa Protais Zigiranyirazo muramu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.
Abatari bake bazi ko abasirikare bari mu mutwe ushinzwe kurinda inzego nkuru z’Igihugu, bazwi nk’aba GP (Republican Guard/ Garde Republicain), bafite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu (Perezida) gusa.
U Rwanda rwemeje ko rwakiriye abimukira barindwi baturutse muri Amerika nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi yo kokereza abimukira mu Rwanda.
Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yagaragaje ko hakenewe ingendo z’indege z’ako kanya zihuza ibihugu byombi zidaciye ahandi, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Mozambique.
Ambasaderi Dr. Charles Murigande winjiye muri Guverinoma mu 1995 ari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho (Minister of Transport and Communications) avuga ko yabonye byinshi byatuma kuri ubu Abanyarwanda bashima Imana.
Abarundi Rukundo Abdul Rahman ‘PaPlay’ n’umunyezamu Ndikuriyo Patient batandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane nyuma yo gusesa amasezerano.
Kuri uyu wa Gatatu hatangajwe uko amakipe azahura muri shampiyona 2025-2026 aho Rayon Sports izatangira ikina na Kiyovu Sports, ikacyirwa na APR FC mu Ugushyingo 2025.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, Jean Bosco Nshimiyimana ku myaka ye icyenda yari yasuye umuryango w’Abaturanyi, nuko ababyeyi be barahunga, aburana na bo.
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko mu mezi atandatu ashize, uhereye muri Mutarama, kugeza muri Nyakanga 2025, ku bufatanye n’abaturage, inzego z’ibanze na Polisi, hamaze gufatwa abantu 1.615 kubera ibyaha bihungabanya umutekano.
Perezida Paul Kagame yavuze ko uretse kuba u Rwanda na Mozambique ari ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ikiruta byose ari n’ibihugu by’inshuti kandi nziza.
Hari ibikorwa byanze bikunze bigomba gukorwa ariko bigaherekezwa no kurekura imyuka ihumanya ikirere, nk’inganda.
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yageze mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga iherereye mu Karere ka Musanze, bavuga ko bashimishwa n’ibikorwa by’iterambere bayikesha, bikaba byarabahaye imbaraga zo kuyibungabunga bayirinda abayangizaga biganjemo ba rushimusi, ubu ingagi n’izindi nyamaswa zikaba zitagihigwa ahubwo zikarindwa.
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Chapo ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rwe rwa mbere nk’umukuru w’Igihugu agiriye mu Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2018 binyuze mu muryango Imbuto Foundation hatangijwe amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi hagamijwe gushyigikira no kuzamura impano z’abakiri bato.
Ku wa 23 Kanama, ku kibuga cy’umupira cya Gatega mu murenge wa Bumbogo, humvikanye indirimbo, amajwi y’ibyishimo, n’urusaku rw’abogeza umupira . Ariko inyuma y’ibi byishimo hari indi mpamvu ikomeye yahurije hamwe ababyeyi n’abana yo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko abasivile 23 barimo abanyamakuru Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard, Mucyo Antha n’umuvugizi w’abafana ba APR FC Jangwani bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo.
Abafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga mu burezi, basanga ubufatanye n’abikorera bwongera ubumenyi mu mashuri, nk’uko bigenda bigaragarira mu musaruro wavuye mu bikorwa bitandukanye Leta yagiye ihuriramo n’abikorera.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda RDF zishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi mu Burasirazuba bwa DRC, iyo ziza kuba ziriyo nk’uko bivugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga, zitari kubikora nk’uko zemeye guherekeza abacanshuro b’Abanyaburayi bagafashwa gusubira iwabo.
Ku wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, u Rwanda rwatangije ku mugaragaro isuzuma ry’imyuka iva mu binyabiziga, Minisiteri y’Ubutabera ikaba yaranasohoye amabwiriza mashya agena ibyerekeye imyuka ihumanya ikirere, akanasobanura amande n’ibihano bihabwa abatubahiriza ayo mabwiriza.
Igihe u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi, umwe mu bakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’Abanyarwanda ni Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Hari ku itariki 07 Mata 2004, ari nabwo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rwafunguwe ku mugaragaro.