Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Judith Uwizeye, yatangaje ko gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bizafasha Leta kumenya icyo ikwiriye gukora kugira ngo imibereho yabo izamuke.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yihanangirije Abaminisitiri bifotora amafoto ya selfies bari mu kazi, ndetse avuga ko hari ibihano ku Baminisitiri bakoresha whatsapp bari mu kazi.
Urwego rw’Iigihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangarije abahagarariye inzego zitandukanye ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu kugeza ubu (Rwanda Governance Scorecard (RGS), aho abaturage bashima imikorere y’inzego z’umutekano kurusha izindi.
Imiryango 100 yiganjemo impunzi ziba mu mujyi wa Huye yakennye cyane kubera Coronavirus, ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 yahawe ibyo kurya hamwe n’ibikoresho byo kwirinda Coronavirus.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abantu babiri bari barengewe n’ikirombe kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 09 Ukuboza 2020 bakuwemo ari bazima, ariko hakaba hagiye gukurikiranwa ba nyir’ikirombe kuko cyari cyarahagaritswe bakarenga ku mabwiriza bakoherezamo (...)
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yagaragaje uburenganzira 11 bwahutajwe mu Rwanda mu gihe cya ‘Guma mu rugo’, ariko ngo Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rirabyemera usibye abishe n’abahohoteye abaturage.
Kuvuga igare mu Karere ka Bugesera, bijya gusa no kuvuga ibirayi mu Karere ka Musanze, kuko usanga abantu bavuga ko nta muntu waba ukomoka mu Karere ka Bugesera utazi gutwara igare yaba umugore cyangwa umugabo, umusore cyangwa inkumi.
Hari abatuye mu Karere ka Nyaruguru batekereza ko ababyarana n’abangavu bagiye bategekwa kubafasha kurera, byatuma umubare w’abaterwa inda ugabanuka.
Abamotari bo mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi bw’akarere kubongerera iminsi yo kwishyura umusoro w’aho bahagarara kuko minsi isoza umwaka baba bagomba kwishyura ibintu byinshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abaturage bari gushaka kubyiganira kujya mu cyiciro cya nyuma cy’ubudehe cya D, ibyo ngo bikaba bishobora kuba biterwa n’amarangamutima akomoka ku byiciro by’ubudehe byabanje.
Abantu birirwa mu mirimo yo kwita ku rugo (akenshi baba ari abagore basigaranye abana) iyo ubabajije icyo bakora bakubwira ko nta kazi bafite, ariko Josephine Uwamariya arabaza ati “koko ubwo urumva nta kazi ufite”?
Guverineri Munyantwali Alphonse avuga ko icyorezo cya COVID-19 n’ibiza byibasiye iyi Ntara mu mwaka wa 2020 byagize uruhare mu kutesa imihigo uko bikwiye mu Ntara ayobora.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye imiryango 48 yari ituye ahitwa muri Bannyahe (Kangondo I&II na Kibiraro ya mbere) ubu yimuriwe mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko muri Nyaruguru hari imigezi yabyazwa amashanyarazi, akanashishikariza ba rwiyemezamirimo kubishoramo imari.
Nk’uko biteganwa mu ngingo ya gatatu y’itegeko ry’umurimo N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryaje risimbura irya 2009 mu gice cy’igisobanuro cy’amagambo, risobanura ko ikosa rikomeye ko ari ikosa rikozwe n’umukozi, hashingiwe ku buremere by’icyakozwe, ikitakozwe, imyitwarire, uburyo ryakozwemo cyangwa ingaruka ryateje ku buryo (...)
Uwitwa Simbarikure Evariste bakunze kwita Mushi w’i Kagugu mu Karere ka Gasabo, kimwe n’abandi benshi bafite utubari hirya no hino mu gihugu, yahisemo gutaka ibiziriko bikozwe mu birere by’insina ku muryango bw’inzu y’ubucuruzi bwe.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iratangaza ko itangazamakuru ryitwaye neza mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu biganiro n’inkuru bijyanye no kwibuka.
Abana bo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali barasaba ababyeyi, abarimu ndetse n’abandi bafite mu nshingano zabo uburere, guhagarika ibihano bibabaza umubiri n’umutima ndetse n’ibibatera ipfunwe mu bandi, hamwe n’imirimo ivunanye ikoreshwa (...)
Leta ya Eritrea yarekuye abantu 28 bagize itsinda ry’Abahamya ba Yehova nyuma yo gufungwa igihe kitazwi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba gafite impano karemano zashingirwaho mu guhanga ibisubizo byafasha kuzahura ubukungu bwadindijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidele, avuga ko “Hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no guteza imbere uruhare rw’inzego z’ibanze mu bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge, buri mwaka hakorwa isuzuma ngarukamwaka ry’ibikorwa by’uturere mu bumwe (...)
Abahagarariye imiryango igize ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) bavuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu gushyigikira uburezi bw’abafite ubumuga, ariko ngo haracyari byinshi bikwiriye gukorwa kugira ngo uburezi bw’abafite ubumuga burusheho gutera (...)
Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri (Rwanda Extractives Workers Union (REWU), Mutsindashyaka André, avuga ko 80% by’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta masezerano y’akazi bagira.
Ku wa Gatandatu tariki ya 05 Ukuboza 2020 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubwitange mu Karere ka Nyarugenge, hatanzwe inka y’Indashyikirwa ku Isibo y’Ubutwari yo mu Mudugudu w’Ituze, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Muhima nk’Isibo yahize andi 3061 yo mu Karere ka (...)
Mu gihe ibibabi by’inturusu byajyaga byifashishwa mu gucana cyangwa mu gufumbira imirima i Nyamagabe, havumbuwe uburyo bwo kubibyaza amafaranga hakurwamo amavuta (huile essentiel/essential oil) yifashishwa cyane cyane n’inganda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko kuba u Rwanda rugize Karidinali ku myaka mike Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda bivuze ko icyiza cyangwa ikibi kitagendera ku myaka kuko icyiza kiba cyiza aho kigeze hose mu gihe ikibi kiba kibi bitewe n’aho (...)
Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ibiciro by’ubukode bw’amaduka n’ubw’ibibanza bacururizamo bihenze cyane, bakifuza kugabanyirizwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, yitabiriye igitambo cya Misa cyo gushimira Imana iherutse guha u Rwanda Karidinali wa mbere mu mateka, ari we Karidinali Antoine Kambanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye imiryango 48 yari ituye ahitwa muri Bannyahe (Kangondo na Kibiraro ya mbere) ubu yimuriwe i Busanza mu Karere ka Kicukiro, abamenyesha ko n’abari abaturanyi babo bose bazabasangayo mu bihe (...)
Abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze barishimira umwambaro mushya w’akazi bahawe, aho bemeza ko isuku igiye kurushaho kwiyongera nyuma y’uko umwambaro w’akazi wari umaze kubasaziraho bikaba intandaro y’umwanda kuri bamwe.