Abaturanyi b’umukecuru witwa Nyiramuhanda Floride w’imyaka 62 bamusanze iwe yitabye Imana mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa 20/08/2013.
Abayobozi bahishira abakoresha imitego ya Kaningini yangiza umusaruro w’ibikomoka ku kiyaga cya Kivu barihanangirizwa kuko aribo bari bakwiye kuzirwanya. Amafi mu kiyaga cya Kivu yaragabanutse cyane kubera iyo mitego bamwe bakoresha bakaroba amafi atarakura n’amagi yari kuzavamo amafi.
Mihigo Jean Baptiste w’imyaka 47 wo mu mudugudu wa Kabiha akagari ka Mutara umurenge wa Mwendo akarere ka Ruhango umurambo we bawusanze mu nzu iwe yapfuye mu gihe cya saa tatu z’ijoro tariki 19/08/2013.
Muyango Samuel w’imyaka 31 yatemye umugore we witwa Uwizeyimana Pélagie w’imyaka 34 mu rutirigongo, yitaba Imana agejejwe ku kigo nderabuzima cya Kirambi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.
Abagabo babiri bo mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke bibasiye abandi babiri ubwo bari mu kabari tariki 15/08/2013 maze barabakubita, umwe akomereka ku jisho, undi bamutera icyuma mu rutugu, biturutse ku businzi.
Nyiramuhire William w’imyaka 64 n’umuhungu we Neri Willison w’imyaka 24 bari batuye mu murenge wa Rukira, akagali ka Buriba umudugudu wa Rugaragara mu gitondo cyo kuwa 18/08/2013 basanzwe munzu bishwe n’abantu bataramenyekana.
Uwinana Delphine w’imyaka 22 wo mu murenge wa Kamembe, mu kagari ka Kamashangi ho mu mudugudu wa Kamatita, yatemye umugabo we mu ijoro rishyira tariki 19/08/2013 amuziza ko amubujije kujya gushaka abandi bagabo kandi amusize mu gitanda.
Umurambo w’umusore witwa Hakizimana Josué wari ufite imyaka 19 y’amavuko wataruwe mu ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kibiko mu kagari ka Gitwe, umurenge wa Karambi wo mu karere ka Nyamasheke.
Ngwijabahizi Jean Claude w’imyaka 32 uvuga ko akomoka mu karere ka Kamonyi ariko akaba atuye mu mujyi wa Muhanga, yatawe muri yombi tariki 17/08/2013 mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe amaze gutekera umutwe umusore amwambura amafaranga ibihumbi 50.
Hafashimana w’imyaka 18 y’amavuko yoherejwe mu bitaro bya Murunda nyuma yo guterwa ibuye mu mutwe n’abashumba tariki 14/08/2013, ubwo yageragezaga kubabuza kwahira ubwatsi mu isambu babwahiragamo batabyemerewe.
Mbarirende Jean Marie Vianney w’imyaka 25 afungiye mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’abaturage zifatanya na Polisi mu gucunga umutekano (Community Policing) tariki 17/08/2013 afite urumogi rungana na 0.5kg.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu yasuye abaturage bo mu kagari ka Rutungo umurenge wa Rwimiyaga mu rwego guhosha amakimbirane yavugwaga hagati y’abaguze ubutaka n’ababagurishije mu gice cyagenewe ubworozi.
Mu ijoro rishyira tariki 16/08/2013, inkongi y’umuriro yibasiye amashyamba y’abaturage ari mu Mudugudu wa Gahondo, Akagali ka Ruli mu Murenge wa Ruli ho mu Karere ka Gakenke itwika hegitare 30 irakongoka.
Umusore w’imyaka 21 y’amavuko uzwi ku izina rya Gakerege aravugwaho gutwika ishyamba riherereye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro tariki 13/08/2013 ubwo yarimo atwika amakara mu biti yari avuye kwiba mu rindi shyamba.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora mu karere ka Bugesera, afunzwe kuva tariki 13/08/2013 akekwaho kunyereza inzitiramibu zirenga 300 ziteye umuti akazigurisha hanze kandi zitagurishwa.
Nyuma yuko uwitwa Ingabire Freddy ategewe n’abantu bataramenyekana ahitwa Rwagitugusa mu murenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma bakamuniga bakamusiga baziko yapfuye, abatuye uyu murenge baremeza ko aho hantu bakihategera bakambura.
Inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba rigera muri hegitari 30 harimo hegitari 25 z’ishyamba rya sosiyete ihinga icyayi ikanagitunganya SORWATHE ikorera mu murenge wa Mutate mu karere ka Gicumbi.
Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye igice cy’ishyamba rya Nyungwe giherereye mu murenge wa Bushekeri ubugira kabiri mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2013, yongeye kugaragara bwa gatatu ku mugoroba wa tariki 13/08/2013, mu mudugudu wa Kinzovu mu kagari ka Buvungira; hafi y’ahari hafashwe ubushize.
Inama Njyanama y’umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe yafashe icyemezo ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri nta mugore wemerewe kuba ari mu kabari mu rwego rwo guca burundu ikibazo cy’ababyeyi batitaga ku bana babo, bityo umubare w’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ukiyongera.
Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yari ijyanye ibikoresho by’ubwubatsi mu mujyi wa Gisenyi yabuze feri imanuka mu muhanda ugana ku bitaro bya Gisenyi ihita ibigonga abantu babiri bari bayirimo barakomereka. Iyi mpanuka yabaye saa 14h44 tariki 14/08/2013.
Mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Burera ngo hakunze kugaragara abantu batabwa muri yo mbi bakoze ibyaha runaka noneho bagashaka uburyo bikomeretsa kugira ngo batajyanwa mu buroko.
Nyuma yo kubona ko ubujura bukorwa nijoro cyane cyane ubwibasira amazu y’ubucuruzi bwongeye kubura mu Kagali ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, Inkeragutabara zibumbiye muri koperative Umoja Security ishinzwe umutekano muri uyu Murenge ziyemeje kubuhashya.
Nibondora Appolinaire utuye mu kagali ka Karama mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza tariki 13/08/2013 ahagana saa tanu z’ijoro yubikiriye uwitwa Ndayisaba Charles nawe utuye muri uwo murenge amutema mu mutwe ku buryo bukomeye amutegeye mu nzira ubwo yatahaga iwe mu rugo.
Mu gihe cya saa mbiri z’ijoro rya tariki 13/08/2013, abajura babiri bitwaje imbunda banambaye gisirikare bateye banki y’abaturage (BPR) agashami ka Kinihira mu santire ya Buhanda mu karere ka Ruhango bica ushinzwe gutanga mafaranga (cashier) banatwara miliyoni 4 n’ibihumbi 6 n’amafaranga 352.
Abantu babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo, aho bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ntabanganyimana Assoumani wari utuye mu kagari ka Gitara mu murenge wa Kabare wo mu karere ka Kayonza.
Benimana Emmanuel w’imyaka 42, wari umukuru w’umudugudu wa Muduha mu kagari ka Mutiwingoma mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa mbere tariki 12/08/2013 yitabye Imana nyuma y’uko akubiswe mu mutwe n’umwe mu baturage yayoboraga witwa Bucyanayandi Pierre mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 09/08/2013 mu masaha (...)
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13/08/2013, abasore batatu batawe muri yombi bakekwaho gutera mu rugo umugore utwite inda y’amezi atandatu agwirwa n’urugi bituma ava amaraso, banamwiba ibiro 50 by’ibishyimbo.
Abajura bitwikiriye ijoro maze bacukura inzu y’uwitwa Maniraho Jean Baptiste utuye mu mu Kagari ka Murama ho mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera maze bararicucura karahava.
Muhire James w’imyaka 25 y’amavuko afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga nyuma yo gutabwa muri yombi mu ijoro rishyira tariki 13/08/2013 ashaka kwiba Koperative Umurenge SACCO ya Shangi yo mu karere ka Nyamasheke.
Uwitwa Bizimungu Daniel, utuye mu mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe ho mu murenge wa Nyamiyaga, yakurikiranye umugore we bari batonganye akamuhungira kwa Nyirabukwe, agezeyo baramucika, ahicira undi mugabo wari uhacumbitse, ahita atoroka.