Nyamagabe: Umugabo yishe umugore ahita aburirwa irengero

Muyango Samuel w’imyaka 31 yatemye umugore we witwa Uwizeyimana Pélagie w’imyaka 34 mu rutirigongo, yitaba Imana agejejwe ku kigo nderabuzima cya Kirambi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Uru rugomo rwabaye tariki 18/08/2013 saa moya n’igice z’umugoroba mu mudugudu wa Mugali mu kagari ka Nyanzoga mu murenge wa Cyanika wo mu karere ka Nyamagabe.

Muyango yahise aburirwa irengero, hakaba hakekwa ko yahungiye i Ndora mu karere ka Gisagara, dore ko ahafite inshoreke banabyaranye abana babiri akaba ari nawe ntandaro y’amakimbirane yatumye yivugana umugore.

Kuri uyu wa mbere tariki 19/08/2013, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe ndetse n’inzego z’umutekano zagiye muri aka kagari ka Nyanzoga aho banakoranye inama n’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Ndorimana Jean Chrisostome, avuga hakiri gukorwa ibishoboka byose ngo uyu mugabo ashakishwe ashyikirizwe ubutabera, akanasaba abaturage kujya batanga amakuru ku miryango ifitanye amakimbirane kugira ngo akemurwe mu buryo bw’ubwumvikane cyangwa bw’amategeko, aho kugira ngo arangizwe n’urupfu rw’umwe mu bayafitanye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka