Nyamagabe: Umukuru w’umudugudu yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’umuturage

Benimana Emmanuel w’imyaka 42, wari umukuru w’umudugudu wa Muduha mu kagari ka Mutiwingoma mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa mbere tariki 12/08/2013 yitabye Imana nyuma y’uko akubiswe mu mutwe n’umwe mu baturage yayoboraga witwa Bucyanayandi Pierre mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 09/08/2013 mu masaha ya sa mbiri.

Nk’uko Ukunzuwe Epiphanie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mutiwingoma yabitangaje, ngo uyu Bucyanayandi yabanje gutongana na nyina abaturage baza kubakiza, batashye arabakurikira, Benimana nk’umukuru w’umudugudu amubajije impamvu ahungabanya umutekano niko guhita amukubita umuhini mu mutwe.

Umurambo wa Benimana ugiye gushyingurwa.
Umurambo wa Benimana ugiye gushyingurwa.

Ati “Bucyanayandi Pierre yatonganye n’umubyeyi we mu rugo, abaturanyi baza kubakiza birarangira mama we ava mu rugo n’abandi barataha, nyuma Bucyanayandi aza kuzamuka akurikiye abakikije mama we. Akigera ku muhanda ahura na Benimana avuye ku rugendo niko kumubaza ati bite ko uri kwisararanga, uzajya uhora urwana buri munsi? Undi nta bindi byinshi bavuganye yahise amukubita ikintu mu mutwe undi agwa aho ngaho”.

Ukunzuwe akomeza avuga ko abaturage bahise bata Bucyanayandi muri yombi agashyikirizwa inzego z’umutekano, naho Benimana akajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ngara cyahise kimwohereza ku bitaro bya Kigeme, nabyo bikaza kumwohereza ku bitaro bikuru bya kaminuza bya Butare (CHUB) kuwa gatandatu mu masaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba ari naho yaguye kuri uyu wa mbere.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yihanganishije umuryango wa Benimana.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yihanganishije umuryango wa Benimana.

Ubwo nyakwigendera Benimana yashyingurwaga kuri uyu wa kabiri tariki 13/08/2013, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, ubw’umurenge wa Mbazi ndetse n’inzego z’umutekano bifatanyije n’umuryango wagize ibyago bawusaba kwihangana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yibukije abaturage ko bafite inshingano yo gutabarana no gukumira ikibi, ndetse bakaba bagomba kwigisha no kugorora abagaragaza imico itari myiza mu miryango yabo, aho kumva ko abantu bazagororerwa muri gereza.

Abaturage baje gufata mu mugongo umuryango wa Benimana.
Abaturage baje gufata mu mugongo umuryango wa Benimana.

Yabasabye kandi gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango kuko ahanini ariyo atera umutekano muke rimwe na rimwe agahitana abantu, dore ko Benimana yaguye mu makimbirane Bucyanayandi yari yagiranye na Nyina.

Benimana yari amaze igihe kitagera ku kwezi abaye umukuru w’umudugudu wa Muduha ndetse akaba yari n’umujyanama w’ubuzima, akaba asize umugore bari bamaranye imyaka 14 n’abana bane, aho umukuru yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje kuzaba hafi y’umuryango wa Nyakwigendera Benimana.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kumbi hari abajyifite ibitekerezo n’ibikorwa byo kwica nkibyo?gusa ijyihugu,amajyepfo,nyamagabe cyane cyane umuryango wa nyakwigendera mukomeze kwihangana.

ingabire placidie yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

ndumiwe koko uyu murenge sumwe uturanye numwe wa musore uherutse kwica mama we yari atuye cyakoze uyu muyobozi abaturage ayobora bop muri turiya duce harimo ababaye ibyihebe cyane nukujya bashaka abantu bIMana bajya kuhavuna abantu bakihana.

ndoli yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

Jyamubandi darius yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Mwihangane kdi ninaha Nyagatare byarabaye arko umukuru wumudugudu niwe wishe umuturage

Ntambara emmy yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka