Abantu 134 bari mu maboko ya Polisi y’igihugu, nyuma yo gufatirwa mu bikorwa bitandukanye bya operation Polisi y’igihugu yari imazemo ukwezi igenzura ibihungabanya umutekano w’u Rwanda muri rusange.
Umusore w’imyaka 23 y’amavuko ucumbitse mu mujyi wa Nyanza ari naho akora kuri station ya essence yafatiwe kuri butike agiye kugura ibintu maze amasaha atatu amushiriraho asobanura imvo n’imvano y’amafaranga yishyuye yaketswe ko yaba ari amahimbano.
Umukobwa ukomoka i Musambira mu karere ka Kamonyi, wigaga mu ishuri rikuru rya Kabgayi (ICK) riherereye mu mu mujyi w’akarere ka Muhanga yagiye gusura umusore wari fiyansi we maze aza kuhakurwa yashizemo umwuka.
Mu isambu y’umuturage witwa Kamegeri mu kagari ka Burima umurenge wa Kinazi, tariki 26/08/2013 hatoraguwe imibiri y’abantu bane batazwi.
Inkongi y’umuriro yafashe ibiro by’ubutaka by’intara y’Uburasirazuba mu ijoro rishyira tariki 15/08/2013, nta byangombwa bikomeye yangije nk’uko bivugwa na Mukunzi Augustin Emmanuel, umubitsi wungirije w’impapuro mpamo z’ubutaka mu ntara y’uburasirazuba.
Umukecuru witwa Tindimuma Salme w’imyaka 58 wari utuye mudugudu wa Kirimbi, akagari ka Gihanga, umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi yiyahuye akoresheje umugozi.
Muri gereza ya Rilima iri mu karere ka Bugesera haravigwa ubushyamirane hagati y’abagororwa n’abacungagereza, ubwo bushyamirane bukaba bwaraturutse kuri sharijeri ya telefone igendanwa.
Umusaza w’imyaka 68 witwa Ntahungakaje Anastase yiyahuye yishyize mu kagozi arapfa ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 25/ 08/2013, bikekwa ko yabitewe no kurambirwa no kubana n’ubwandu bwa Sida.
Ndayisabye Jean Claude w’imyaka 51 y’amavuko afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gutabwa muri yombi, tariki 24/08/2013, ubwo we n’undi mugabo utarafatwa bari bamaze gutekera umutwe umugore bakamwambura amafaranga ibihumbi 320 bamubwira ko bamujyanye mu mushinga w’abantu b’Imana (...)
Abanyeshuli b’abahungu bane biga mu kigo cy’ishuli ryisumbuye rya Collège Saint Emmanuel Hanika mu karere ka Nyanza polisi yabafatiye mu rugo rw’umuturage ariho barimo kunywera ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Abantu bataramenyekana bibye Miliyoni zisaga 10 muri koperative umwalimu-sacco yo mu karere ka Huye ndetse bica n’uwari ushinzwe kuharinda witwa Kabandana J.Bosco.
Mukabaziga Dativa w’imyaka 60 wari utuye mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Gisagara nyuma y’iminsi itatu ataboneka, abaturanyi bamubonye mu nzu yarishwe, mukeba we bari baturanye batumvikana akaba yemera icyaha cyo kuba yaramwicishije atanze amafaranga ibihumbi 30.
Abajura batabashije kumenyekana bacukuye mu rukuta rw’inzu y’umucuruzi witwa Kamana Martin mu cyumweru gishize binjiramo batwara ibyuma bya muzika, televiziyo, inzoga z’amoko atandukanye n’inyama z’ihene, byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi 227.
Abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 12, byo muri Afurika, harimo n’u Rwanda, bahahawe impamyabumenyi mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherere ye mu karere ka Musanze, nyuma y’umwaka umwe bakurikirana amasomo muri iryo shuri.
Mu mukwabo wakozwe na Polisi mu karere ka Ruhango mu gitondo cya tariki 24/08/2013, hafashwe imodoka 15 zirafungwa n’izindi 11 zafatiriwe ibyangombwa ndetse hanafatwa moto imwe nayo irafunze.
Mu masaha y’isaa 16h30’ zo kuri uyu wa Gatanu tariki 23/08/2013, ikindi gisasu cyongeye kugwa mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Busasamana akagari ka Gacurabwenge umudugudu wa Bukumu.
Abantu 16 bari mu maboko ya Polisi bakurikiranweho kwangiza ibidukikije batema ishyamba nta burenganzira, ndetse banatwika amakara mu ishyamba rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera.
Umurambo w’umukobwa w’imyaka 27 witwa Dusabe Elisabehte wari usanzwe ari umukozi wo mu rugo mu murenge wa Gihundwe mu kagari ka Kamatita watoraguwe mu kiyaga cya Kivu kuwa 22/08/2013, saa cyenda aho abaturage bawubonye ugeze mu murenge wa Nkaka mu kagari ka Kangazi.
Umukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu rukerera rwa tariki 23/08/2013, wataye muri yombi indaya 5, inzererezi 4 n’abacuruzi b’ibikwangari 7.
Abantu batandukanye barimo n’abashinzwe umutekano mu muhanda bavuga ko uburyo inka zitarwa mu mamodoka cyane cyane zijyanwe ku masoko Atari bwiza kuko bushobora no guteza impanuka.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana yataye mui yombi umugabo w’imyaka 37 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine bari baturanye mu murenge wa Munyaga aho muri Rwamagana.
Umugabo witwa Nkerabigwi Theogene w’imyaka 35 afungiye kuri station ya Police ya Rusatira mu karere ka Huye hafungiye azira guhinga urumogi mu murima w’imyumbati, akavuga ko yabitewe no kuba yarabwiwe ko ruvamo amafaranga menshi.
Abaturage bo mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga batoraguye umurambo w’umugabo wishwe akajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.
Mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa 22 Kanama 2013, mu mudugudu wa Mukwiza, Akagari ka Gatsibo, Umurenge wa Gatsibo, mu karere ka Gatsibo, inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka hapfiramo abantu batatu.
Ishyamba rya Leta riherereye ku musozi wa Nyagitongo mu mudugudu wa Nyagahinga mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ryahiye tariki 20-21/08/2013 biturutse ku batwikaga amakara, umuriro utwika ahagera kuri hegitari eshatu.
Umusore witwa Hitabatuma Jean Baptiste afungire kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, nyuma yo gufatanwa udupfunyika 1887 tw’urumogi ubwo yari arujyanye i Kigali aruvanye mu karere ka Rubavu.
Abagabo babili bo mu turere twa Rutsiro na Rubavu bafungiye kuri station ya Police mu karere ka Karongi, nyuma yo gufatwa bagerageza gukora ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bakoresheje impunshya z’agateganyo z’impimbano.
Murorunkwere Muhoza afungiye kuri station ya Police mu mujyi wa Karongi kuva tariki 20/08/2013 azira gutwika umwana we w’ikinege amuziza ko ngo yibye agafuka mu isoko.
Niyoyita Theogene utuye mu mudugudu wa Nyarurama, akagari ka Mpushi mu murenge wa Musambira aremera ko yishe umugore we, Uwimana Florence, amuziza ko imiti abapfumu yamujyanyemo bamuhaye ituma amererwa nabi.
Abasore bane bose bo mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero bafungiye kuri polisi ikorera muri ako karere bakurikiranyweho guhungabanya umutekano by’igihe kirambye kuko bigize indakoreka mu kagali batuyemo.