Ruhango: Umurambo w’umugabo bawusanze mu nzu ye umazemo iminsi 3

Mihigo Jean Baptiste w’imyaka 47 wo mu mudugudu wa Kabiha akagari ka Mutara umurenge wa Mwendo akarere ka Ruhango umurambo we bawusanze mu nzu iwe yapfuye mu gihe cya saa tatu z’ijoro tariki 19/08/2013.

Ababonye uyu murambo wa nyakwigendera bitaramenyekana icyamwishe, bavuga ko ugaragara nk’uwari umaze iminsi itatu apfuye.

Uyu mugabo yibanaga mu nzu wenyine, akaba yaranasanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe nk’uko tubikesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, Felecien Habimana.

Habimana avuga ko umuvandimwe wa nyakwigendera yahanyuze akumva umunuko mwinshi, akoze ku rugi asanga rufungiye imbere, nibwo yahise atabaza abaturanyi basanga amaze iminsi yarapfuye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi kugirango ukorerwe isuzumwa hashobore kumenyekana icyamwishe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka