Kabarore: Ubujura bukorwa nijoro bwarahagurukiwe

Nyuma yo kubona ko ubujura bukorwa nijoro cyane cyane ubwibasira amazu y’ubucuruzi bwongeye kubura mu Kagali ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, Inkeragutabara zibumbiye muri koperative Umoja Security ishinzwe umutekano muri uyu Murenge ziyemeje kubuhashya.

Ibi bibaye nyuma yuko abacuruzi babiri bo mugasanteri k’ubucuruzi ka Kaje bibwe, ndetse abajura bagateshwa, bamwe mu bacuruzi n’abaturage bari bashyize mu majwi abashinzwe kurara irondo, bavuga ko ari bo babiba n’ubwo nta bimenyetso bifatika batanga.

Ibi byatumye abagize iyi koperative Umoja Security y’Inkeragutabara, bakorana inama n’abacuruzi bo muri iyi santeri ya Kaje kugira ngo bashakire umuti icyo kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Simbwa santeri ya Kaje ibarizwamo Munanira Gaston, avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose mu gukemura icyo kibazo, kuko abantu n’ibyabo bakwiye umutekano ariko nabo babigizemo uruhare.

Ni muri urwo rwego, abacuruzi biyemeje kongera amafaranga batangaga ahembwa abarara irondo, kugira ngo hongerwe umubare w’ababararira.

Muyombano Laurent uhagarariye Inkeragutabara mu Murenge wa Kabarore, avuga ko kongera ayo mafaranga bizatuma abarara irondo bishimira ibihembo barusheho kwitanga, ariko kugeza ubu ngo nta kimenyetso barabona kigaragaza ko hari bamwe muri bo bakora ubwo bujura.

Ati:“Gusa muri ako Kagali hagaragaye abantu biyambika imyenda ya lokodifensi, kandi atari zo bakaba ari bo bakekwa kuba bakora ubwo bujura, hagiye kuba ubufatanye mu gutahura ababatiza iyo myenda kuko nabo ni abafatanyacyaha”.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka