Ruhango: Abajura bitwaje imbunda bateye BPR bica cashier banatwara miliyoni 4

Mu gihe cya saa mbiri z’ijoro rya tariki 13/08/2013, abajura babiri bitwaje imbunda banambaye gisirikare bateye banki y’abaturage (BPR) agashami ka Kinihira mu santire ya Buhanda mu karere ka Ruhango bica ushinzwe gutanga mafaranga (cashier) banatwara miliyoni 4 n’ibihumbi 6 n’amafaranga 352.

Aba bajuru binjiye muri banki igihe umucungamutungo w’iyi banki, Mudahunga Gerald, arimo kwegeranya ibyiriwe bikorwa afatanyije na cashier Twagiramungu Frederic ari nawe bishe.

Bakinjira bahise bababwira ko bagomba kubaha amafaranga yose bafite, umucungamutungo wa banki yahise akora mu mufuka akuramo ibihumbi 30 yari afite, abibahaye barabyanga bati “turashaka amafaranga ya banki”.

Abandi bakomeje kubyanga barangije babaryamisha hasi babambura terefone zabo. Babasaba ko babereka aho amafaranga ari bitaba ibyo bakabica.

Nyuma umwe muri aba bajura yahise afata uyu cashier amutwara mu cyumba ngo amwereke aho ari, bageze ku muryango w’icyumba cashier yahise akubitaho urugi arikingirana, yahise atangira kuvuza induru atabaza bahita barasa urugi nawe baramwica.

Bahise babwira umucungamutungo ngo natabereka aho amafaranga ari bamugira nk’uko bagize mugenzi we, yahise abereka aho ari, ariko ntibayabona yose kuko bahasize asaga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, amadorari 1470 n’amayero 250.

Abaturage bahise bahurura nyuma yo kumva amasasu, aba bajura nabo basohoka barasa abaturage bariruka bahita baburirwa irengero; nk’uko bitangazwa na Ernest Uwimana umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira.

Umuvugizi akaba n’umugenzacyaha wa polisi mu ntara mu ntara y’Amajyepfo, Chief SupertHubert Gashagaza, avuga ko ubu hamaze gufatwa abantu babiri bacyekwaho iki cyaha, bakaba bafungiye kuri station ya polisi ya Kabagali kandi ngo iprereza rirakomeje.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

police ishyiremo ingufu mugushaka ibyo bisambo byibye BPR agashami ka ruhango.Naho uwo mugore wabyaye abana batanu abaganga bamukurikiranire hafi nawe atabura ubuzima.

Umukunzi Juvenal yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka