Rutsiro: Yatwitse ishyamba ubwo yarimo atwika amakara mu biti yibye

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko uzwi ku izina rya Gakerege aravugwaho gutwika ishyamba riherereye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro tariki 13/08/2013 ubwo yarimo atwika amakara mu biti yari avuye kwiba mu rindi shyamba.

Uwo musore usanzwe ufite ubumuga bw’akaboko kamwe kacitse ngo yagiye kwiba ibiti by’inturusu mu ishyamba ry’uwitwa Simba Clement noneho ajya kubitwikira mu rindi shyamba kugira ngo akuremo amakara.

Ayo makara ni yo yatombotse, umuriro ufata ishyamba yarimo ayatwikiramo hashya aharenga hegitari eshatu, nk’uko bitangazwa na Butasi Jean Herman, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura.

Iryo shyamba ry’ibiti by’inturusu ryahiye ku wa kabiri tariki 13/08/2013 nimugoroba, bucyeye bwaho ku wa gatatu barahazimya, ariko hongera gushya ku wa kane tariki 15/08/2013. Impamvu hongeye gushya ngo byatewe n’umuriro abaturage basize batajimije neza waje kwihembera wongera gutwika iryo shyamba.

Butasi yavuze ko abaturage batabashije guhita bahazimya hatarakongoka kubera ko aho riherereye ari ahantu hitaruye ingo kandi ibyo biti akaba yarimo abitwikira mu ishyamba rwagati. Ngo hari no mu masaha ya nijoro ndetse n’ibyatsi byarumye kubera ko ari mu mpeshyi.
Uwahatwitse yaracitse aragenda ntibamufata ariko bamenya uwo ari we, bakaba bakomeje kumushakisha.

Mu murenge wa Mukura ngo bari barafashe ingamba ku buryo mu tugari bose bafite amabaruwa bandikiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yo gukumira inkongi muri iki gihe cy’impeshyi kuko umwaka ushize byari byabayeho bitewe n’abantu borora batwikaga bashakisha ahantu bazajya bahira ubwatsi.

Butasi ati “uyu mwaka rero twari twafashe ingamba zo kubikumira pe ku buryo bukomeye!”

Yongeyeho ati “twakoranye inama kenshi n’abaturage tubabwira kwirinda inkongi, na nyuma y’umuganda umuntu akongera akabibutsa, na bo ubwabo tukabereka ingaruka zabyo, ku buryo twari twemeranyijwe ko n’umuntu ushaka gutwika amakara agomba kubanza agatanga amafaranga y’ingwate (caution) kugira ngo nihagira ikintu cyangirika azahanwe ndetse na ha handi hangiritse bahere kuri ya mafaranga yatanze hasanwe.”

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka