• Minisitiri w

    Minisitiri w’Intebe arashima abikorera ba Rusizi bagiye kuzuza inzu y’amagorofa ane

    Minisitiri w’Intebe arashima ubushake bw’iteramabere abikorera ku giti cyabo bo mu karere ka Rusizi bagaragaza. Yabitangaje nyuma yo kwerekwa inzu y’ubucuruzi y’amagorofa ane igiye kuzura i Kamembe yubatswe n’abikorera bo muri ako karere nta nkunga batse ahandi.



  • Uruganda Mount Meru SoyCo Ltd rushobora no gukora ibiryo by’amatungo

    Uruganda ruzajya rutunganya soya rukayibyazamo amavuta rugiye kubakwa mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ruzagirira akamaro aborozi by’umwihariko kuko rushobora no gutunganya ibyo kurya by’amatungo.



  • Abayobozi bafungura ku mugaragaro imirimo y

    Kayonza: Hatangiye imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya ibikomoka kuri Soya

    Abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu n’intara y’uburasirazuba, kuri uyu wa kane tariki 09/02/2012, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda ruzatunganya ibikomoka kuri Soya rwitwa Mount Meru Soyco Ltd. Uru ruganda ruzubakwa mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza.



  • Mu Rwanda havumbuwe zahabu

    Sosiyeti ikora ubushakashatsi n’ubucukuzi ku bijyanye n’amabuye y’agaciro yitwa Desert Gold iratangaza ko ubushakashatsi imaze iminsi ikorera mu Rwanda bwerekanye ko ahitwa Rubaya mu ntara y’amajyaruguru habonetse zahabu.



  • RDB igiye guhemba ba rwiyemezamirimo bitwaye neza muri 2011

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyateguye irushanwa rya barwiyemezamirimo bitwaye neza mu mwaka wa 2011 mu rwego rwo gushishikariza ba rwiyemezamirimo gukora byinshi kandi neza.



  • Nyagatare: Abagore bitabiriye “Hanga Umurimo” ni bake

    Umushinga SPARK n’ishuri ry’imali n’amabanki (SFB), bahawe kujonjora no guhugura ba nyir’ibitekerezo by’imishinga yatanzwe muri “Hanga Umurimo Munyarwanda” mu karere ka Nyagatare, bavuga ko muri ako karere abagore bitabiriye iyi gahunda ari bake ugereranyije n’abagabo.



  • Ibiganiro byitabiriwe n

    Norway irashaka imishinga yo gutera inkunga mu Rwanda

    Ibigo Norfund na Fanisi bya Leta ya Norway byatangiye ibikorwa mu Rwanda muri gahunda yo gushaka ba rwiyemezamirimo bakorana bakanabatera inkunga mu bucuruzi nk’uko bisanzwe bibigenza mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere hirya no hino ku isi.



  • Ikibaya cya Kajevuba cyizahingwamo ibisheke.

    Abaturiye ikibaya cya Kajevuba barashishikarizwa kuzabona ku musaruro uzakivamo

    Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, tariki 11/01/2012, yasuye yasuye ikibaya cya Kajevuba mu rwego rwo kureba niba cyujuje ubuso ba rwiyemezamirimo bashaka kugikoreramo basaba.



  • Airtel yatunguwe n’abashaka akazi barenze kure abo icyeneye

    Ubwo Airtel, sosiyete y’itumanaho iherutse guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, yakoreshaga ibizami by’akazi, tariki 06/01/2012, haje abantu benshi cyane barenze abo ikeneye. Icyo kizami cyitabiriwe n’abize ibijyanye na electronic-telecommunication na electrical barenga 500.



  • Abigishwa na DOT bitabiriye amarushanwa ya Hanga Umurimo

    Abanyeshuri 52 bigishwa gukora imishinga n’umushinga DOT(Digital Opportunity Trust) bo mu karere ka Gatsibo bitabiriye amarushanwa yiswe Hanga umurimo bagamije gushyira mu bikorwa ibyo biga.



  • U Rwanda n’Ibirwa bya Maurice basinye amasezerano y’ubufatanye

    Tariki ya 10 ukuboza urugaga rw’ubucuruzi rwo mu Birwa bya Maurice rwasinye amasezerano n’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda ajyanye no gufashanya mu bucuruzi bw’ibihugu byombi hamwe no gushishikariza abacuruzi na ba rwiyemezamirimo gukorera mu bihugu byombi.



  • Nyagatare: Guverineri w’Uburasirazuba yasuye aho uruganda rw’amakaro ruzakorera

    Guveneri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariye Odette, yatangiye ingendo zo gusura uturere twose tugize intara ayobora mu rwego rwo kumenye ibihakorerwa n’ibabazo bihari. Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Nyagatare ahari uruganda rw’amakaro ruherereye mu kagali ka Rutabura, umurenge wa Nyagatare.



  • BAD yahaye BK inguzanyo ya miliyoni 12 z’amadolari

    Banki nyafurika y’iterambere (BAD) yahaye banki ya Kigali (BK) inguzanyo y’amafaranga miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika ndetse n’inkunga y’ibihumbi 500 b’amadolari mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.



  • Inama y’abaminisitiri yibanze ku ishoramari

    Inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, kuwa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo, yibanze ahanini ku ishoramari mu Rwanda.



  • Rwanda Air igiye gufungura ingendo zayo muri Nigeria.

    Kuva tariki ya 2/12/2011 Rwanda Air izatangira ingendo zayo mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria aho izajya igwa ku kibuga k’indege cyitwa Murtala Muhammed International Airport (MMIA).



  • Qatar Airways igiye gutangira ingendo zayo mu Rwanda

    Ubuyobozi bwa sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege, Qatar Airways, buratangaza ko guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha izatangiza ingendo ziza i Kigali.



  • Afurika ni isoko ryiza ku bacuruzi n’abashoramari b’Abashinwa

    Benshi mu bashoramari bo mu Bushinwa batangaza ko muri iyi minsi umugabane w’Afurika ari isoko ndetse ikaba n’umugabane wo gushoraho imari.



  • Rwandair igiye gushyiraho ingendo nshyashya

    Guhera tariki 21 Ugushyingo uyu mwaka Rwandair izatangira gushyiraho ingendo nshya, ikaba ibikesha indege iherutse kugura iri mu bwoko bwa boeing 737-800 hiyongereho n’indi iteganyijwe kugera i Kigali none tariki 25/10/2011.



  • Hakwiye kubaho gahunda yihariye yo kubaka umujyi wa Butare

    Mu nama njyanama y’akarere ka Huye yabaye kuwa 21 Ukwakira 2011 hizwe ku myubakire mishya y’umujyi wa Huye uzwi cyane ku izina rya Butare, bemeza ko hakwiye gushyirwaho gahunda yihariye yo kubaka uyu mujyi nk’uko Kigali umurwa mukuru iyifite.



  • U Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu byiza wakoreramo ubucuruzi muri Afurika

    Nyuma y’ibirwa bya Maurice na Afrika y’epfo hakurikiraho u Rwanda nk’igihugu cyiza cyakorerwamo ubucuruzi muri afurika yose nk’uko byatangajwe na banki y’isi kuri uyu wa kane muri rapport yayo yise “doing business 2012”. Iyo rapport ikaba yamurikiwe i newyork hanyuma ikurikirwa n’amashusho yerekanirwaga i Kigali mu buryo (...)



  • Inguzanyo:BDF yatanze miliyari 4 z’Amafaranga y’u Rwanda

    Uburyo bwo kubona inguzanyo ku bigo bito n’ibiciritse bigitangira imishinga akenshi usanga ari ikibazo, ariko ubu ngo cyabonewe umuti, nk’uko Ikigenga cy’Imari n’Iterambere Business Development Fund, (BDF) cyabigaragaje.



Izindi nkuru: