Nyagatare: Guverineri w’Uburasirazuba yasuye aho uruganda rw’amakaro ruzakorera

Guveneri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariye Odette, yatangiye ingendo zo gusura uturere twose tugize intara ayobora mu rwego rwo kumenye ibihakorerwa n’ibabazo bihari. Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Nyagatare ahari uruganda rw’amakaro ruherereye mu kagali ka Rutabura, umurenge wa Nyagatare.

Guverineri Odette yatemberejwe muri urwo ruganda maze bamwereka aho imirimo yo kurwubaka igeze ndetse banamwereka urutare bazakuraho amabuye yo gukoramo ayo makaro.

Ukuriye imirimo yo kubaka urwo ruganda, Igr Rwizinkindi Dominique, avuga ko bakoze iyigo babifashijwemo na sosiyete y’Abashinwa; basanze amabuye y’urwo rutare azavamo amakaro meza. Itegura rya mbere ryakozwe mu mabuye y’urwo rutare ryakorewe mu Bushinwa. Inzu urwo ruganda ruzakoreramo imaze kuzura ndetse n’imashini azifashishwa mu mirimo yo gukora amakaro zamaze kugeramo.

Igr Rwizinkindi Dominique avuga ko imirimo igenda neza kandi bakaba bateganya ko rugomba kuba rwatangiye gusohora amategura ya mbere bitarenze muri Mutarama umwaka utaha.

Igr Rwinkindi yavuze ko amakaro bazakora bazayatangira ku giciro kibereye Abanyarwanda. Amakaro azakorwa ngo azakorwa mu mabuye ya granite mu gihe ayo Abanyarwanda bamenyereye aba yabumbwe. Cyakora ngo Abanyarwanda bashobora kutayagura kuko ngo ayo muri granite ahenda ugereranyije n’amabumbano. Igr Rwizinkindi yamaze impungenge Guverineri n’abandi bayobozi b’intara bari bazanye avuga ko bazagerageza kuyatanga ku giciro kitagoye Abanyarwanda.

Uru ruganda rw’amategura ngo ruzajya kuzura rutwaye amafaranga asanga amadorari y’Amerika miliyoni icumi rukazaba rufite ubushobozi bwo gukora amakaro yasasa hagati ya metero kare 800 n’1000 ku munsi. Ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga akazi ku bakozi basaga igihumbi.

Uretse Nyagatare ngo amabuye y’intare ziri mu karere ka Karongi na yo ashobora kuvamo ayo makaro ngo bakaba basanga nta kibazo cy’amabuye uruganda ruzagira.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni akagali ka RUTARAKA nshuti Niho urwo ruganda rwubatswe

MWEUSI yanditse ku itariki ya: 7-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka