Inguzanyo:BDF yatanze miliyari 4 z’Amafaranga y’u Rwanda

Uburyo bwo kubona inguzanyo ku bigo bito n’ibiciritse bigitangira imishinga akenshi usanga ari ikibazo, ariko ubu ngo cyabonewe umuti, nk’uko Ikigenga cy’Imari n’Iterambere Business Development Fund, (BDF) cyabigaragaje.

Iki kigega cyatanze miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe ibigo by’imari azajya mu kigega cy’ingwate, kikazafasha imishinga 175, ndetse n’imishinga y’ubuhinzi ikazahabwa kuri iyo nkunga.

Umuyobozi mushya wa BDF, yavuze ko imishinga 88 ariyo imaze guhabwa ubufasha n’ikigega cy’ingwate cy’ubuhinzi , 17 muriyo ikazaba ari imishinga mito n’iciritse, naho imishinga 56 izafasha ishoramari ryo mu cyaro, nanone kandi indi mishinga 14 iki kigega cy’ingwate kikaba cyarayihariye abagore.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bifuza ko ibyo bigo bikuru bitera imbere, ndetse ibigo bito n’ibiciritse bigakura bikaba ibigo bikagera ku rwego rwo hejuru.
Mu kwezi kwa kanama naho, Banki y’iterambere mu Rwanda (BRD) yashyikirijwe miliyari 10 zizafasha guteza imbere ibigo bito n’ibiciritse (SME) mu bikorwa byabo bijyanye n’imari.

Yagize ati « ntabwo dutanga amafaranga, dufasha imishinga yasabye inguzanyo muri banki ariko idafite ingwate ihagije yo kwishyura 50% nkuko bisabwa na banki. Iyo ngwate tuyitanga muri banki ntabwo ihabwa umushinga ku giti cyawo ».

Ushinzwe iterambere ry’Imishinga Mito n’iciriritse, muri Minisitere y’ubucuruzi, Mable Tushabe yagize ati : « Dushikariza imishinga mito n’iciriritse yo mu turere hirya no hino kwitabira gahunda ya « Hangamurimo programme » , yavuze ko bazahitamo imishinga yarushije indi iyi akaba ariyo izafashwa mu guhabwa inkunga.

Umuyobozi wa Educat Rwanda Andreas Norlem yavuze ko imishinga mito n’iciriritse igifite ikibazo cy’uko imikorere yabo ikiri hasi, ibyo bigatuma banki zitabaha inguzanyo kubera gutinya kwamburwa.

Ibyo yabivuze ubwo hatagwaga ceritifika ku rubyiruko 46 batangiye gukora imishinga icirirtse ubwo rwari mu mahugurwa, ayo mahugurwa akaba yaramaze amezi 3 atangwa na YES Rwanda na Educat.

Ushinzwe Programmes muri (YES Rwanda) Kabengera J.Dieu yavuze ko urubyiruko rugera ku 90.000 ku 100.000 rujya ku isoko ry’umurimo ruhura n’ikibazo cyo kugira ubumenyi buke bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Yongeyeho ko YES Rwanda na Educat batangije gahunda yo gutanga amahugurwa ku mishinga y’urubyiruko ikorwa ku buryo butari bwiza, bagakora imishinga myiza kandi izwi, bagatera imbere ndetse bakiyandikisha mu rwego rw’abikorera buzwi, bityo bakihangira imirimo bagahangana n’ubushomameri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nishimiye kugera kuri website yanyu kuko mpasannze amakuru nari narabuze.Muri make ndi rwiyemezamirimo nkaba narashoye imari mu bworozi bw’ingurube za kijyambere.Nashoye amafaranga arenga miliyoni esheshatu mu kubaka ibiraro,kugura ingurube,kugura ibiryo byazo no guhemba abashumba.Maze amezi ane;none zatangiye kubyara kuko zari amshashi zose nzibangurira mu gihe kimwe.Mwampa nama-nkunga ki,ko inyungu igaragara ku isoko kandi nkaba narinahimbye umurimo urambye?Mbashimiye igisubizo kiza.Ubusanzwe nize kaminuza ibijyanye n’amajyambere y’icyaro n’iteganyamigambi ry’akarere,mfite imyaka 47,nkorera mu karere ka Gicumbi ku muhanda kigali-gatuna(kuri km 65 uvuye Kigali),kuri ha4.5.

KIMENYI Evariste yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Mwunganira mute umufatanya bikorwa ufasha amakoperative n’abanyamuryango bayo mu kunoza umurimo noguhanga udushya bakiteza imbere

NIYONSENGA GREGOIRE yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ese uretse imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi hari indi mishinga ibyara inyungu mutera inkunga?twavuga umushinga w’ubucuruzi busanzwe ariko bunyuze muri company urugero

niba nifuza gufungura company izana mugihugu ibikoresho bikoreshwa muri transformation(usines,imprimeries)aha ndavuga importation des papiers,inks...bikoresho binyuranye,ese nabagana mukantera inkunga?

NSHIMYUMUREMYI Edouard yanditse ku itariki ya: 24-05-2012  →  Musubize

Jyewe mfite umurima ungana na 4.5 hectares, nateyemo inanasi 40,000 ubuzimaze gufata. Ndifuza kwagura kandi aho kwagurira ndahafite. Ingwate nubwo butaka ubwabwo, ariko buri bank ngiyeho bavugako badatanga inguzanyo yo kwagura ubutaka, iyo nsabye gufensinga umulima barabyanga.None ndabasaba inama, kuko nifuzaga kwaguka nkashobora kuba intanga rugero mu karere kange. Mugire amahoro y’Imana

Andrew Mwene Mpamo yanditse ku itariki ya: 22-05-2012  →  Musubize

Nkubu,umuntu ashobora kugira umushinga,wunguka kandi ukazaba wakoresha abakozi benshi mu kawufasha ari uwo umuntu yihangiye ubwe?

MUHIRE Alfred yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Twasabaga ko mwatuyobora uko twakorana namwe murwego rwo kuduha inguzanyo tuba dufite imishinga tukabura uko tuyibagezaho

murakoze

Habimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka