RDB igiye guhemba ba rwiyemezamirimo bitwaye neza muri 2011
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyateguye irushanwa rya barwiyemezamirimo bitwaye neza mu mwaka wa 2011 mu rwego rwo gushishikariza ba rwiyemezamirimo gukora byinshi kandi neza.
Mu muhango wiswe Business Excellence Award uzaba tariki 27/01/2012, biteganyijwe ko hazatangwa ibihembo ku mushoramari mwiza w’umwaka, uwohereza ibicuruzwa hanze w’umwaka n’ibihembo mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye, ikoranabuhanga n’ibindi.
Umuyobozi wa RDB, John Gara, avuga ko ikigamijwe ari uguha ingufu ba rwiyemezamirimo bashya ndetse n’abasanzwe kongera umuhate mu byo bakora kandi bagakora byinshi kuko ibikorwa byabo bibateza imbere bikazamura n’ubukungu bw’igihugu.
Mu rwego rwo gufasha urubyiruko ruto kwitabira kuba barwiyemezamirimo, hateganyijwe igihembo kizahabwa rwiyemezamirimo ukiri muto w’umwaka hamwe no guhemba rwiyemezamirimo w’umugore w’umwaka mu gushishikariza abagore kuba barwiyemezamirimo.
Gushishikariza urubyiruko guhanga imirimo no kuba indashyikirwa ni bimwe bizatuma urubyiruko rutinyuka gukora kandi rugatera imbere mu guhanga imirimo mishya.
Ibihembo Business Excellence Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya kane.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|