U Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu byiza wakoreramo ubucuruzi muri Afurika

Nyuma y’ibirwa bya Maurice na Afrika y’epfo hakurikiraho u Rwanda nk’igihugu cyiza cyakorerwamo ubucuruzi muri afurika yose nk’uko byatangajwe na banki y’isi kuri uyu wa kane muri rapport yayo yise “doing business 2012”. Iyo rapport ikaba yamurikiwe i newyork hanyuma ikurikirwa n’amashusho yerekanirwaga i Kigali mu buryo bw’iyakure.

Iyi raporo yakozwe ku bihugu 183 bikorerwamo ubucuruzi ku isi yasanze u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 muri Afurika rukaza ku mwanya wa 45 ku rwego rw’isi, rukaba rwigiye imbere ho imyanya itanu ugereranyije n’umwaka washize. Ibyo ngo u Rwanda rubikesha kuba rwaraguye ibikorwa by’ubucuruzi no kwihangira imirimo, rugerageza kugeza umuriro w’amashanyarazi ahatari hake, amategeko agenga imisoro nayo yaravuguruwe ndetse runorohereza abashaka inguzanyo ngo bihangire imirimo.

N’ubwo ariko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu korohereza abashoramari mu gushora imari yabo mu Rwanda, iyi raporo itunga agatoki kuri bimwe bidahagaze neza muri iki gihe mu Rwanda cyane cyane mu bikorwa birimo kwemerera abantu kubaka, guha abaturage uburenganzira ku butaka bwabo, gushyiraho amategeko ahamye arengera abashoramari n’ibindi. Aha rero ngo bakwiye kwikubita agashyi bityo bikabafasha no gukomeza kwitwara neza mu ruhando rw’amahanga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba we yavuze ko asanga uyu mwanya u Rwanda ruriho udakwiye gutuma habaho kwirara. Avuga ko hakiri byinshi byo gukorwa birimo kugabanya umwanya ukoreshwa n’abashaka kwandikisha ubucuruzi kugirango abantu barusheho kwihuta mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi.

Madamu Mimi Ladipo umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda yagize icyo avuga kuri raporo, maze avuga ko habayeho gutera imbere ku buryo bugaragara. Yagize ati “ uyu munsi u Rwanda ruri ku mwanya wa 45 mu rwego rw’isi ku bihugu umuntu yashoramo imari ye. Ntekereza ko tugomba gushima ikirenge rwateye kandi twizera ko ruzakomeza bityo n’ibindi bihugu bikareberaho.

Anne-Marie NWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka