Abibumbiye muri za koperative z’abahinzi b’ibigori n’umuceri mu karere ka Gatsibo, barasabwa gukoresha neza inguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari bakanishyura neza.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) irasaba abashoramari mu biribwa n’ibinyobwa kongera umusaruro kugira ngo bahaze isoko ryo mu gihugu bityo ibitumizwa hanze bigabanuke.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) mu majyaruguru, buravuga ko imirenge Sacco itarasubizwa amafaranga yu Rwanda asaga miliyari 6.
Intumwa za Rubanda mu inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, zirasaba ko abazanye ibyuma bishaje mu ikaragiro rya Giheke muri Rusizi bakurikiranywa.
Ku ruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri muri Kamonyi, hatangiye kubakwa urundi ruganda ruzakora ibicanwa byitwa “Burikete (Briquettes)" bikoze mu bisigazwa by’umuceri.
Mu gihe agakiriro ka Kirehe kafunguriwe abubatsi,ababaji n’abandi banyabukorikori kuwa 18/01/ 2016 bamwe mu bahakoze barataka inzara bitewe n’ubwambuzi bakorewe.
U Rwanda rurashishikariza abikorera gushora imari mu nganda z’imyenda kugira ngo ruzibe icyuho gituma rutakaza miliyoni zirenga 15 z’amadolari mu gutumiza imyambaro mu mahanga.
Alain Patrick Ndengera, Umunyarwanda uba muri Canada afatanyije na bagenzi, bagiye kubaka Imidugudu y’amazu akodeshwa, “real estate” mu mujyi wa Kigali.
Uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi ruri hafi gutangira gukoresha nyiramugengeri igasimbura mazutu yari isanzwe ikoreshwa mu kumutsa ifu y’imyumbati.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahuje abikorera baturutse hirya no hino ku isi bubahishurira amahirwe ahaboneka bashoramo imari.
Kuva tariki 03 Ukuboza 2015 u Rwanda ni umunyamuryango wa 12 w’ikigo cya Africa cy’ishoramari, AFC nk’uko icyo kigo cyabitangaje.
Abaturage batuye mu murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro barashinja abayobozi b’imidugudu kutabahesha inguzanyo batse muri Sacco ya Gihango.
Itsinda ry’abashoramari bo muri Turikiya kuva ku gicamunsi cya tariki 03/11/2015 bari gusura Akarere ka Kayonza berekwa aho bashora imari.
Urubyiruko rufite inyemezabumenyi za WDA ngo rufite amahirwe yo gufashwa na BDF ruhabwa inkunga ingana na ½ ku nguzanyo y’ibikoresho.
Ikigo cy’Imihahirane cyo muri Afrika y’Uburasirazuba, EAX, gikangurira abahinzi guhunika umusaruro wabo mu bigega byacyo kikaborohereza kubona inguzanyo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), kirakangurira abakozi b’amakoperative y’umurenge SACO muri Rutsiro, kwirinda amarangamutima yabo mu gutanga inguzanyo.
Abikorera barasabwa kugana isoko mpuzamahanga kuko mu gihugu hagaragara abanyamahanga bazana ibya bo, mu gihe Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa hanze bakiri bake.
Ubuyobozi bwa banki ya COGEBANQUE, bwagaragarije abaroshoramari bayo uko mu mezi atandatu ashize bungutse miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangiye ibikorwa byo kubaka Hoteli ku Kiyaga cya Burera izafasha abakerarugendo baturukaga hirya no hino mu Rwanda no ku isi baje gusura ako karere ariko bakabura aho baruhukira bidagadura.
Abacuruzi bake batangiye gukorera mu isoko rusange rya Bishyenyi bita “common market”, bavuga ko batangiye gukorera mu gihombo kuko batabona abaguzi; ariko abashoramari baryo bo barahamagarira abaguze ibibanza bose kuza kubikoreramo kuko abacuruzi ari bo babimburira abaguzi mu isoko.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwagiranye amasezerano amara umwaka umwe n’Ikigo mpuzamahanga cyitwa “Bench Events” gihuriza hamwe abanyamahoteli bo ku isi mu rwego rwo kubategura kuza kuganirira mu Rwanda no kureba uburyo bahashora imari.
Munyabugingo Jean Claude ukorera ubucuruzi buciriritse i Kirehe avuga ko mu kwihangira imirimo yabonaga abaturage bagana Ibitaro bya Kirehe abakoresha amagare ari benshi yiga umushinga wo kubabikira amagare none bigeze aho bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 90 buri kwezi.
Imibare igaragaza ko kuva mu 1998 umusaruro w’icyayi mu ruganda rw’Icyayi rwa Rubaya ruherereye mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero wagiye uzamuka ku buryo ubu bageze kuri 20,048,057 kg ku mwaka igihe mu 1980 hasaruwe 157,000kg gusa.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko ako karere gafite umushinga wo gutunganya inyama, akarere kakaba kari gushaka abashoramari bazawushoramo imari.
Bamwe mu rubyiruko n’abagore bamaze kubona inkunga y’ikigega cya BDF barashime uburyo iki kigega kibateza imbere kishingira imishinga yabo bigatuma bahabwa inguzanyo mu mabanki no mu bindi bigo by’imari bagasaba bagenzi babo na bo kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Mu gihe nta mwihariko wajyaga ugaragara ku baka inguzanyo zo gukoresha imishinga y’ubuhinzi cyangwa ubworozi, ibigo by’imari byegereye abaturage (Saccos) byaborohereje uburyo bwo kwishyura kandi na Leta ibinyujije mu Kigega cy’ingwate BDF, yabemereye ingwate no kubafasha kwishyura.
Koperative Duharanire Amahoro yo mu Murenge wa Simbi, iri kubaka uruganda rutunganya ifu y’ibigori abantu bakunze kwita kawunga ikaba iteganya ko mu cyumweru gitaha rwatangira gukora kuko ibisigaye gukorwa ari bikeya cyane, harimo no gushyira amakaro hasi mu ruganda.
Mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, abasore n’inkumi bo mu murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero bashinze itsinda ryo kuzigama bita YIG (Youth Imvestment Group) ngo batezeho kuzabona igishoro mu mirimo itandukanye badatagereje ubaha akazi.
Agakiriro k’Akarere ka Kayonza kubatswe mu Mudugudu wa Gihima mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange, ku birometero nka bitanu uvuye rwagati mu mujyi wa Kayonza. Ako gakiririo kazengurutswe impande n’impande n’amazu ameze nk’ay’ubucuruzi agaragara nk’akiri mashya ndetse hakaba n’andi acyubakwa.
Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gutangira kubyaza umusaruro amahirwe bafite y’umutungo kamere wiganjemo ikiyaga cya Kivu gikora ku mirenge hafi ya yose igize aka karere, ishyamba rya Nyungwe n’ubutaka bwera akarere gafite.