Akarere ka Rulindo kazakoresha ingengo y’imari irenga miliyari 9

Ingengo y’imari akarere ka Rulindo kazakoresha mu mwaka 2013-2014 izaba izaba ingana na miliyari 9, miliyoni 130, ibihumbi 870 n’amafranga 204 nk’uko byemejwe n’inama njyanama y’ako karere tariki 30/06/2013.

Aya mafaranga azava ahantu hatandukanye harimo ayo Leta itera inkunga uturere, azaturuka mu nkunga zizatangwa n’abafatanyabikorwa b’akarere ndetse n’imisoro yinjizwa n’akarere.

Biteganyijwe ko akarere kazinjiza imisoro ingana n’amafranga miliyoni 497 n’ibihumbi 32 bingana na 5% by’ingengo y’imari yose. Ayandi akazaturuka ubutegetsi bwite bwa Leta, aho azaza angana na 80% y’ingengo yose.

Inzego za Leta zindi (harimo Global Found, RBC na RGB) zizatanga miliyoni 538 n’ibihumbi 172 bingana na 6% by’ingengo y’imari. Hri kandi na Miliyoni 619 n’ibihumbi 405 bingana na 7% by’ingengo y’imari bizaturuka mu baterankunga.

Abagize njyanama y'akarere ka Rulindo basuzuma ingengo y'imari umwaka utaha.
Abagize njyanama y’akarere ka Rulindo basuzuma ingengo y’imari umwaka utaha.

Mu bizitabwaho bizakoreshwa aya mafranga harimo imishinga y’amajyambere, aya mafranga akazaba angana na 26% by’ingengo y’imari. Naho miliyoni eshatu zirenga zikazifashishwa mu mishahara y’abakozi b’akarere no mu bindi bikorwa bitandukanye bifite inyungu rusange.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu mu karere ka Rulindo, Murindwa Prosper, ngo hari kandi amafranga asaguka angana na miliyoni 143 n’ibihumbi 370 ari ku makonti y’akarere azakomerezaho mu gukora ibikorwa bitarangiye umwaka usojwe.

Avuga ko ingengo y’imari y’uyu mwaka yagabanutseho gato ugereranije n’iy’umwaka ushize ariko ngo ibikorwa ntibizagabanuka ahubwo bafite gahunda yo kubyongeramo imbaraga.

Gatabazi Pascal, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rulindo avuga ko ingengo y’imari iba igomba kugendana n’imihigo iyo bayitegura bityo abaturage bakaba bagomba kugira uruhare rukomeye muri iyi mihigo, bagira uruhare nabo mu bibakorerwa.

Perezida wa njyanama n'umuyobozi ushinzwe ubukungu mu karere bemeza ingengo y'imari y'akarere y'umwaka utaha.
Perezida wa njyanama n’umuyobozi ushinzwe ubukungu mu karere bemeza ingengo y’imari y’akarere y’umwaka utaha.

Imihigo ngo itegurwa kuva ku rwego rwo hasi igafata ibikorwa by’ingenzi bifitiye akamaro abaturage hagatoranywa ifite inyungu rusange kuko imihigo iba ari myinshi kandi n’ibyifuzo ari byinshi.

Mu karere ka Rulindo bashyize imbaraga mu gukwirakwiza amashyanyarazi n’imihanda aho bitaragera no kongera inyongeramusaruro.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka