Nyamagabe: Hazakoreshwa ingengo y’imari ikabakaba miliyari 11 umwaka utaha

Ku cyumweru tariki 30/06/2013, Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yarateranye yemeza ingengo y’imari aka akarere kazakoresha mu mwaka wa 2013-2014, iyi ngengo y’imari ikaba ingana na miliyari 10 miliyoni 805 ibihumbi 998 n’amafaranga 139.

Aya mafaranga azaturuka ku nkunga Leta isanzwe itera uturere ngo tubashe gukora ibikorwa bya buri munsi bitandukanye, azatangwa n’abafatanyabikorwa ndetse n’ayo akarere kazinjiza ubwako angana na miliyoni 891, ibihumbi 852 n’amafaranga 609.

Hatangajwe ko miliyari 3 miliyoni 327 ibihumbi 339 n’amafaranga 479 agana na 30,9% by’iyi ngengo y’imari azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere naho asigaye agakoreshwa mu bikorwa bya buri munsi by’akarere ndetse no guhemba abakozi; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mukarwego Umuhoza Immaculée.

Abagize inama njyanama y'akarere ka Nyamagabe.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe.

Amafaranga azafasha mu mikorere ya buri munsi y’akarere (recurrent budget) ni amafaranga agera kuri miliyari 7 miliyoni 478 ibihumbi 658 n’amafaranga 660 (7,478, 658,660 Frw) bingana na 69,1%.

Ubukungu bw’abatuye akarere ka Nyamagabe bushingiye ahanini ku buhinzi. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere akomeza avuga ko igice cy’ubuhinzi cyatekerejweho haba mu bihingwa ngandurarugo ndetse n’ibihingwa ngengabukungu, aho hazibandwa ku gufasha abahinzi hongerwa umusaruro kuri hegitari, bagezwaho inyongeramusaruro banafashwa guhinga neza bahuje ubutaka.

Muri iyi ngengo y’imari kandi hanagaragaramo gushyigikira no kongera imirimo itari iy’ubuhinzi aho hazagurwa uruganda rukora imigina y’ibihumyo rw’abagore rukagera ku rwego rwo kubyumisha no kubibika mu gihe kirambye, kwagura uruganda rutunganya imitobe mu nanasi n’ibitoki rufitwe n’urubyiruko mu murenge wa Musange, ndetse no kubaka uruganda ruciriritse ruzabyaza umusaruro impu mu murenge wa Tare, ibi byose bikaba biri mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014.

Zinarizima Diogene, perezida w'inama njyanama y'akarere ka Nyamagabe.
Zinarizima Diogene, perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe.

Ingengo y’imari y’akarere ka Nyamagabe kakoresheje umwaka wa 2012-2013 yari miliyari 10 na miliyoni 614 n’ibihumbi 444 n’andi mafaranga make arengaho, ubu hakaba hariyongereyeho miliyoni 191 zose.

Nk’uko bisanzwe iyi ngengo y’imari izakoreshwa mu nkingi enye za Guverinoma harimo ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I therefore encourage you.

Philos yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka