Rutsiro: Ubukerarugendo n’ishoramari bigiye kugera ku rwego rushimishije

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko hariho gahunda yo kongera ibikorwa remezo birimo imihanda, amahoteli ndetse no gutunganya ahantu nyaburanga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari muri ako karere.

Imiterere y’akarere ka Rutsiro ituma kaba kamwe mu turere tw’igihugu tuberanye n’ubukerarugendo. Ni ko karere gafite amazi magari y’ikiyaga cya Kivu kurusha utundi turere two mu Rwanda dukora kuri icyo kiyaga. Ni akarere k’imisozi miremire kabonekamo amashyamba kimeza, igihingwa cy’icyayi na cyo gituma imisozi n’ibibaya byako binogera ba mukerarugendo.

Muremera Gervais, umuyobozi w’uruganda rutunganya kawa rukorera mu murenge wa Boneza, bakaba bafite n’inyubako icumbikira abashyitsi, avuga ko bashyizeho iyo nyubako mu mwaka wa 2010 bagamije gufasha ba mukerarugendo bagenda ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu rugendo rwitwa Congo Nile Trail bakabura aho bacumbika.

Ba mukerarugendo bakunze kuhaboneka ngo harimo ababa bagenda n’amaguru, abagenda n’amagare, hakaba n’abandi bakoresha imodoka.

Abo ba mukerarugendo ngo hari ababa bagenzwa no kureba ikiyaga cya Kivu, bamwe muri bo bakaba basanzwe banywa ikawa, ariko batazi imibereho yayo, uko ihingwa, uko itunganywa mu ruganda kugeza igeze mu gihe cyo kunyobwa. Ibyo byose ba mukerarugendo iyo bahageze babasha kubisobanurirwa.

Ku bijyanye n’ubwitabire, Muremera avuga ko ba mukerarugendo bagenda biyongera agereranyije n’igihe batangiraga kubacumbikira. Ati “Ubashije kuhagera akareba uburyo tumwakiriye, aragenda akabibwira abandi ku buryo imibare yabo iri kugenda yiyongera umunsi ku wundi”.

Ba nyiri iryo cumbi bafite imirima itandukanye y’imbuto ku buryo uje bamwereka uko zitunganywa yaramuka ashaka kuzirya ari we wazisoromeye akanazitunganyiriza bakabimwemerera.

Ngo hari n’abahagera bashaka kujya koga mu Kivu, gutembera ku birwa bya Bugarura na Kasenyamakoma, abashaka kureba uko uburobyi bukorwa mu Kivu cyangwa se gutwara ubwato na byo bakabibafashamo.

Ngo hari n’abashaka kuragira inka ndetse no kuzikama kugira ngo bumve uko bimera, ndetse banywe n’amata bikamiye na byo bakabibafashamo kuko inka na zo zihari.

Ba mukerarugendo bagenda mu karere ka Rutsiro bavuga ko hari ibyiza byinshi ariko umuhanda n'ibyapa biyobora abagenzi biracyari imbogamizi.
Ba mukerarugendo bagenda mu karere ka Rutsiro bavuga ko hari ibyiza byinshi ariko umuhanda n’ibyapa biyobora abagenzi biracyari imbogamizi.

Imbogamizi ba mukerarugendo bavuga ko bahura na zo mu gihe batembera mu karere ka Rutsiro ngo ni ibyapa bikiri bicye ku mihanda biyobora abagenzi. Indi mbogamizi ikomeye ngo ni imihanda mibi ikunze kubangamira abagenda n’amaguru kimwe n’abagenda ku magare.

Muremera ati “Mukerarugendo araza akakubwira ko ari heza, ariko akakubwira ko ikibazo cy’ingorabahizi ari umuhanda.”

Hari ingamba zo guhangana n’imbogamizi

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Nsanzimfura Jean Damascene avuga ko hari ibikorwa byinshi bitandukanye birimo gushyirwamo ingufu ku buryo mu minsi iri imbere ubukerarugendo mu karere ka Rutsiro buzaba buri ku rwego rushimishije.

Ibyo abyemeza ashingiye ku kuba umuhanda munini uhuza Karongi na Rubavu unyuze mu karere ka Rutsiro uza gutangira gushyirwamo kaburimbo mu mwaka utaha wa 2014. Ibi ngo bizatuma akarere na ko gahita gatunganya indi mihanda mito mito izaba iwushamikiyeho.

Ikorwa ry’uwo muhanda kandi ngo rizajyana no gushyiraho ibyapa bisobanutse byerekana ahantu hatandukanye ho gutemberera ndetse n’ahakorerwa imirimo itandukanye yaba iy’ubuyobozi ndetse n’iy’abikorera ku giti cyabo.

Akarere ka Rutsiro karateganya ko ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazaba hubatse amahoteli abiri mu gihe cya vuba nk’uko bigaragara mu igenamigambi ry’akarere ry’imyaka itanu, ayo mahoteli akazaba aje kunganira indi hoteli iri kubakwa hafi y’ibiro by’akarere.

Abashoramari barashishikarizwa kugura ibibanza ku nkombe z'ikiyaga kuko bigihari.
Abashoramari barashishikarizwa kugura ibibanza ku nkombe z’ikiyaga kuko bigihari.

Ubuyobozi bw’akarere buherutse no kuganira n’abantu bo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOM) ku bijyanye no gukangurira abashoramari kuza muri ako karere bakubaka ikibuga cy’umukino wa Golf ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Icyo kibuga ngo kizajyana no kubaka hoteli hafi yacyo, dore ko uwo mukino uzwiho kuba ukinwa kandi ugakundwa n’abakire.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Imari n’iterambere arashishikariza n’abandi bashoramari kwitabira kugura ibibanza byo kubakamo ibikorwa by’iterambere ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu kuko bikiri kuboneka. Yizeza abashoramari ko mu minsi iri imbere umuhanda numara gukorwa aho hantu hazaba haberanye n’ishoramari.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka