Bugesera: COPEDU yoroje inka abapfakazi ba Jenoside batishoboye

Koperative yo kubitsa no kuguriza Duterimbere-COPEDU Ltd, tariki 29/06/2013, yahaye abapfakazi inka eshanu zifite agaciro ka miliyoni hafi eshatu z’amafaranga y’u Rwanda bo mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Ntarama, abakozi ba COPEDU Ltd berekeje mu Mudugudu wa Rwangara, ahatuye abapfakazi bari bageneye kuremera, babaha inka.

Abahawe inka nabo ngo bazaharanira kuzifata neza maze boroze abandi.
Abahawe inka nabo ngo bazaharanira kuzifata neza maze boroze abandi.

Mukamanzi Florida ndetse na bagenzi be bahawe inka, bashimiye cyane koperative COPEDU yabatekereje ikaba ibahaye n’uburyo bwiza bwo kwigira.

Yagize ati “Inka duhawe ni ikimenyetso cyiza cyane kitugaragariza ko Abanyarwanda bagifite umutima utabara, kandi nizera ko kuva ubu tutakibarizwa mu batishoboye kubera ko duhawe inka”.

Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU Ltd, Sano Anselme, yashimangiye ko ubufasha batanze bufite umusaruro urambye, bityo anashishikariza aborojwe kwita ku matungo yabo neza kugira ngo bazoroze n’abandi.

Sano Anselme ashyikiriza ushinzwe urwibutso inkunga yo kurufasha.
Sano Anselme ashyikiriza ushinzwe urwibutso inkunga yo kurufasha.

Yagize ati “Turashaka ko ubutaha mwazadutumira mutubwira ko hari abandi mwakuye mu batishoboye biturutse ku cyororo muzakura kuri izi nka”.

Yanababwiye ko izo nka bahawe zizabashafa muri byinshi kuko zizabaha ifumbire maze umusaruro wabo ukazamuka ndetse bakabona amata azatuma barwanya indwara zitandukanye haba mu bakuru no mu bana.

Abakozi ba COPEDU imbere y'urwibutso rwa Ntarama basobanurirwa amateka yaho.
Abakozi ba COPEDU imbere y’urwibutso rwa Ntarama basobanurirwa amateka yaho.

Ku rwibutso rwa Ntarama, aba bakozi ba COPEDU Ltd basobanuriwe inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo mbere yo kwicwa urwagashinyaguro.

Aho ku rwibutso rwa Ntarama batanze inkunga y’amafaranga ibihumbi 150 yo gufasha urwo rwibutso gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka