Kayonza: Yahingiraga abandi kugira ngo abeho none na we asigaye ahingisha abandi

Mukamabano Angelique wo mu karere ka Kayonza avuga ko yahingiraga abandi kugira ngo abone ikimutunga, ariko ubu na we ngo asigaye ashyira abakozi mu murima bakamuhingira akabahemba, abikesha inkunga yahawe n’umuryango Women for Women.

Mukamabano ahagarariye koperative y’abagore yitwa KATWICO ibumba amatafari. Abagore bari muri iyo koperative bose bafashijwe na Women for Women binyuze mu mahugurwa y’imyuga nk’uko Mukamabano abivuga.

Yongeraho ko buri mugore yagiye ahabwa amafaranga yo kumufasha gutangiza umushinga uciriritse bitewe n’umwuga yigishijwe, bose ubu bakaba bamerewe neza babikesha ubwo bufasha.

Uretse abigishijwe kubumba amatafari, abandi bigishijwe gukora amasaro mu mpapuro bakayakoramo inigi n'amaherena by'abagore.
Uretse abigishijwe kubumba amatafari, abandi bigishijwe gukora amasaro mu mpapuro bakayakoramo inigi n’amaherena by’abagore.

Agira ati “Nkanjye ntaratangira gukorana na Women for Women nari umukene ntunzwe no guhingira amafaranga kugira ngo mbeho n’umuryango wanjye. Ariko aho ngereyemo nabashije kwigurira inka, inkoko n’ihene, kandi noneho nkaba nsigaye nshyira umukozi mu murima akampingira nkamuha amafaranga”.

Umuyobozi wa Women for Women mu Rwanda, Kayitesi Antonina, avuga ko abagore bahabwa ubufasha baba ari abakene batagira urwara rwo kwishima. Benshi muri bo ngo baba ari abapfakazi, abandi ari abakene ku buryo bukabije.

Yongeraho ko abo bagore babanza kwigishwa kugira ngo bareke kwitinya, kandi bagatozwa gukora imishinga yabateza imbere kugira ngo bave muri ibyo bibazo by’ubukene babagamo.

Kayitesi Antonina avuga ko abagore bafashwa na women for women baba ari abakene cyane.
Kayitesi Antonina avuga ko abagore bafashwa na women for women baba ari abakene cyane.

Uretse kuba bigishwa gutangiza imishinga ngo banatozwa kurya indyo yuzuye bigishwa gukora akarima k’igikoni, kandi bakanigishwa kuboneza urubyaro kuko batagera ku iterambere bakibyara abo badashoboye kurera nk’uko Kayitesi akomeza abivuga.

Mukamabano kimwe na bagenzi be bafashijwe n’umuryango wa Women for Women bavuga ko hari byinshi bagezeho babikesha uwo muryango. Uretse abigishijwe kubumba amatafari, hari n’abigishijwe gukora amasaro mu mpapuro bakayakoramo inigi n’amaherena by’abagore, abigishijwe kudoda n’abigishijwe ibijyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere.

Mukamabano yerekana amatafari koperative ye ibumba.
Mukamabano yerekana amatafari koperative ye ibumba.

Buri mwaka Women for Women yakira abagore ikabaha ubufasha nk’ubwo mu gihe cy’umwaka, bamara gucuka bagatangira gukora imishinga iciriritse hakinjiramo abandi bashya. Benshi mu bagore bo mu mirenge uwo muryango ukoreramo ngo bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kwizigamira, kuboneza urubyaro no kunoza imirire.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka