Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryakiriye abakinnyi bane bakina mu gihugu cy’u Bubiligi mu rwego rwo gukangurira abakina hanze gukinira Amavubi
Muri Ukraine, umuryango wari umaze amezi ane uhunze intambara y’u Burusiya, wagarutse aho wari utuye i Hostomel, ariko kimwe mu bintu abagize uwo muryango batari biteze kongera kubona ni imbwa yabo bakundaga ariko basize aho mu rugo mu gihe cyo guhunga.
Umuryango w’Abibumbye (UN) wihakanye abasirikare ba Côte d’Ivoire bafatiwe muri Mali, aho Côte d’Ivoire yavugaga ko abafashwe bari bari muri Mali mu rwego rwa misiyo y’uwo muryango, yo kubungabunga amahoro (MINUSMA).
Intara y’Amajyaruguru ni yo yagizemo impinduka nyinshi mu matora y’abayobozi b’uturere aherutse mu kwezi k’Ugushyingo 2021, aho 80% ni ukuvuga abayobozi bane kuri batanu bavuye muri izo nshingano, hasigara umwe witwa Uwanyirigira Marie Chantal uyobora Burera.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko imvururu zimaze icyumweru zibera mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, zimaze guhitana ubuzima bw’abagera kuri 89.
Fred Gisa Rwigema yavutse ku itariki 10 Mata 1957, avukira ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama mu Majyepfo y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, winjiye muri gahunda yo guhatanira gusimbura Boris Johnson avuga ko namara gutorwa azahita agabanya imisoro. Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko Liz Truss namara gutorwa ku munsi wa mbere nk’umukuru w’ishyaka azahita ashyiraho itegeko rigabanya (...)
Umuturage wo mu Karere ka Ruhango wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaza gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano, arasaba ko yafashwa kugera muri za gereze n’ahandi hahurira abantu benshi, agatanga ubuhamya ku bagifunze, bakabohoka bakavugisha ukuri bagasaba imbabazi abo bahemukiye.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko itazakomenya n’abakinnyi batandatu barimo umunyezamu Kwizera Oliver na Nizigiyimana Karim bakunda kwita Mackenzie wari umaze umwaka umwe ayigarutsemo.
Ku isi yose abantu bakoresha imoso babarirwa muri 16%. Mu rwego rwo kugaragaza ingorane bene abo bantu bahura nazo, mu Isi ifite umubare munini w’abantu bakoresha indyo, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso, wizihizwa ku itariki ya 13 Kanama buri mwaka, benshi bakemeza ko bagiye bahohoterwa bahatirwa (...)
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Gertrude avuga ko icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cyo guhagarika ibikorwa byamamaza ubuvuzi kitababangamiye ahubwo ngo abamamazaga bari babangamiye abakora ubuvuzi gakondo bwa nyabwo.
Mu gihe habura iminsi itageze no kuri 30 kugira ngo mu bihugu bimwe na bimwe shampiyona z’umupira w’amaguru zitangire, amakipe yo akomeje kongera imbaraga aho babona bitagenze neza n’aho byagenze neza bakahakomeza bongeramo abakinnyi.
Abagabo babarirwa mu 3,856 gusa ni bo baboneje urubyaro kugera mu 2021 barakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), bagashishikarizwa gukomeza kwitabira ubwo buryo kuko nta ngaruka bubagiraho.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Nyagatare wungirije, Basabira Laurent, avuga ko bagiye kwihuza bagakorera hamwe ibikorwa binini, bigaragaza Akarere nk’akunganira Umujyi wa Kigali.
Ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attaché), bahawe ikiganiro ku bijyanye n’ibikorwa by’umutekano by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura, bagaragarizwa uruhare rwazo mu kubungabunga (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 32, bakaba babonetse mu bipimo 3,536. Abantu 10 banduye babonetse i Ngororero, 9 i Kigali, 7 i Musanze, 3 i Muhanga na 3 i Rusizi. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba (...)
Ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, muri Sri Lanka hashyizweho ibihe bidasanzwe (État d’urgence), mu gihe abigaragambya bari bakiri imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, inzego z’umutekano zigerageza kubasubiza inyuma zifashishije ibyuka biryana mu maso, ariko biranga biba iby’ubusa n’ubundi birangira babyinjiyemo.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, tariki ya 12 Nyakanga 2022 yafashe umwe mu bantu bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano witwa Hagenimana Jean Marie Vianney w’imyaka 19, afatanwa ibihumbi 42 by’amafaranga y’amiganano ubwo yari agiye kuyabitsa kuri konti ye ya Mobile Money.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo, yasabye abashoramari b’Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’Abanyamakuru ubwo yari mu nama ya ‘La Francophonie’ ivuga ku bukungu n’ubucuruzi (...)
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bavuga ko batinya kujya kuboneza urubyaro kuko basabwa guherekezwa n’ababyeyi babo bikabatera ipfunwe. Uwitwa Uwineza w’imyaka 19 y’amavuko, avuga ko kutagira amakuru ahagije ndetse no kugira isoni zo kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro biri mu bituma baterwa inda bakiri bato.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Nyamagabe baravuga ko batanyuzwe n’igihano uwahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro yakatiwe kuko kidahwanye n’ibyo yakoze, kuko ku bwabo bumvaga yafungwa burundu bitewe n’ibyo yabakoreye.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba umuntu wese waba afite inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha, kugira ngo ataba yaranduye igituntu kikamuhitana.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rigiye gufata ingamba nshya Isi izashingiraho, mu gukumira ikwirakwira ry’indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox), kugeza ubu imaze kugera mu bihugu birenga 63 mu gihe kitarenze amezi atatu.
Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yizihije imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Hamwe dutere imbere. Ni umuhango witabiriwe n’abagera kuri 250 bagizwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo n’inshuti z’u Rwanda baba muri iki Gihugu.
Nyuma y’irangizwa ry’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwo mu Bufaransa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ubutabera bw’u Bufaransa kubyutsa urubanza rwa Wenceslas Munyeshyaka, wari umupadiri wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, harimo kubera amahugurwa (Summer School) y’icyumweru, yiga uburyo hashyirwaho ikoranabuhanga ryifashishwa mu kurwanya inkangu hafatwa neza ubutaka.
Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda, Musa Esenu, avuga ko nyuma yo gusozwa k’umwaka w’imikino mu Rwanda hari amakipe menshi yamuvugishije harimo nayo mu Rwanda, gusa we akavuga ko yayabwiye ko yavugana na Rayon Sports, kuko agifite amasezerano n’iyo kipe y’amabara y’ubururu n’umweru.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga barishimira serivisi zo kubitsa no kubikuza bashyiriweho na BK, kuko zizabafasha mu buzima bwa buri munsi mu gihe bari mu Rwanda cyangwa bari mu mahanga.
Igisirikare cya Sri Lanka cyahungishirije Perezida Gotabaya Rajapaksa w’icyo gihugu mu birwa bya Maldives, ari kumwe n’umugore we n’abashinzwe umutekano babiri.
Mu gihugu cya Tanzania hadutse indwara itera abantu guhinda umuriro no kuva imyuna ndetse bamwe bagakurizamo urupfu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 43, bakaba babonetse mu bipimo 2,714. Abantu 43 muri abo 14 banduye babonetse i Kigali, 10 baboneka i Karongi, 10 i Ngororero, 9 i Musanze na 3 i Rusizi. Umuntu umwe yitabye Imana kuri uwo (...)
Abaturage b’Akarere ka Gakenke n’aka Nyabihu barasaba ko amapoto y’amashanyarazi yashaje yasimbuzwa, aho bemeza ko akomeje kubagwira ibyo bikabatera impungenge k’umutekano wabo.
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20, akaba yemerewe kujurira mu minsi icumi.
Umuhanzi Kalimba Ignace yahimbye indirimbo 93 ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika ndetse ubu zikaba zarasakaye hose mu Rwanda no hanze y’Igihugu. Mu kiganiro uyu mugabo aherute kugirana na KT Radio cyizwi ku izina rya Nyiringanzo avuga ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu mwaka wa 1985.
Mu nama yahuje FERWAFA n’abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere, bemeranyijwe ku ngengabihe y’umwaka w’imikino wa 2022/23
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kuba Akarere gasigaye kabonekamo imihanda ya kaburimbo, inganda ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro nyamara karahoze inyuma, bivuze ikintu kinini cyane mu rugendo rwo kwibohora.
Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kwishyura mbere (Capitation Model) amavuriro, amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweri).
Abatuye mu mudugudu wa Gitima mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga, baravuga ko biyemeje kwiyubakira umuhanda, mu rwego rwo kwisukurira amasibo no koroshya imigenderanire yari igoranye, kubera ko umuhanda wabo warangwagamo isuri ikabije, uwo barimo gukora ukaba ukoze mu isima, umucanga n’amabuye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Biruta Vincent, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Armenia.
Ambasaderi Claver Gatete, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, yashyikirije Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu. Ni mu muhango wabereye mu ngoro ya Perezida Maduro, iherereye i Miraflores.
Urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 11 Nyakanga 2022 rwakomeje, kuri uwo munsi mu rukiko bumva abunganira Bucyibaruta. Umwe mu bamwunganira ni Me Joachim Lévy wavuze ko abunganira Bucyibaruta bemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe (...)
Abize n’abakoze mu ishuri ryisumbuye rya Nyagatare (Nyagatare Secondary School), bahaye uwari Umuyobozi w’iryo shuri impano y’imodoka, bamwifuriza ikiruhuko cyiza cy’izabukuru yagiyemo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 23, bakaba babonetse mu bipimo 3.584. Abantu 7 banduye babonetse i Kigali, 6 i Karongi,3 i Muhanga, 3 i Musanze, 1 i Nyamagabe, 1 i Huye. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze (...)
Ferdinand Rutikanga uzwi cyane ku kuba ari we watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere aho bivugwa ko yaba yazize uburwayi
Sosiyete ihagarariye umukobwa wa Eduardo dos Santos mu mategeko, yavuze ko uwo mukobwa wa nyakwigendera dos Santos yasabye ko umurambo wa Se wagumishwa muri Esipanye, kugira ngo ukorerwe ibizamini by’isuzuma (autopsy) kubera ko uburyo yapfuyemo ngo buteye amakenga.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cyo mu karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA), n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), bafunguye ku mugaragaro amahugurwa ajyanye n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika yunze (...)
Ubuyobozi bwatangaje ko habonetse imirambo 17, bikekwa ko yose ari iy’abantu bari mu bwato bwarohomye ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, impanuka yabereye hafi y’umujyi w’ubucuruzi wa Lagos.
Nyuma y’igihe ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi Patrick Aussems bamaze kwemeranya kuzayitoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 asinya amasezerano y’imyaka itatu.
Abaganga bo muri Turukiya (Turkey), batunguwe no kubaga umuntu wababaraga mu nda cyane bakamusangamo ibiceri, imisumari, amabuye n’ibice by’ibirahuri.
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umunya-Cameroun Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo