Hari amakipe yo mu Rwanda yamvugishije, Rayon Sports iracyamfitiye amafaranga - ikiganiro na Musa Esenu

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda, Musa Esenu, avuga ko nyuma yo gusozwa k’umwaka w’imikino mu Rwanda hari amakipe menshi yamuvugishije harimo nayo mu Rwanda, gusa we akavuga ko yayabwiye ko yavugana na Rayon Sports, kuko agifite amasezerano n’iyo kipe y’amabara y’ubururu n’umweru.

Musa Esenu mu mezi macye amaze muri Rayon Sports yayitsindiye ibitego 9
Musa Esenu mu mezi macye amaze muri Rayon Sports yayitsindiye ibitego 9

Usibye gushakishwa n’ayo makipe kandi, Musa Esenu avuga ko hari amafaranga ikipe ya Rayon Sports ikimubereyemo yaba kuyo yaguzwe (recruitment fee), ndetse n’umushahara we wa buri kwezi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, Musa Esenu yagarutse ku buzima bwe kuva aho yagereye muri Rayon Sports, abafana badasanzwe bamwakiriye ndetse akanashima Imana, yamufashije kwitwara neza mu gice cy’umwaka w’imikino yamaze muri Rayon Sports.

Umunyamakuru wa Kigali Today yatangiye amubaza uko amerewe muri rusange, muri ibi bihe ari mu kiruhuko iwabo muri Uganda.

KT: Musa umerewe ute muri rusange, ni iki urimo gukora cyane muri ibi bihe uri mu kiruhuko mu rugo?

Musa: Muri rusange meze neza nta kibazo, muri iyi minsi y’ibiruhuko akenshi mba ndi kumwe n’umuryango wanjye nkora uturimo ducye, ariko bitari cyane.

KT: Yari inshuro yawe ya mbere ukinnye muri shampiyona yo mu Rwanda ndetse no muri Rayon Sports wakiniye igice cy’umwaka w’imikino, ni umwaka wakugendekeye gute?

Musa: Umwaka w’imikino wanjye muri Rayon sports wagenze neza pe ndetse ndanabishimira Imana, ndishimye kuko Imana yaramfashije nkigera muri Rayon Sports, narakoze cyane kandi ngomba gukomeza gukora byisumbuye.

KT: Hari ibyo watekereje mbere yo kwerekeza muri Rayo Sports, wabigereranya gute n’ibyo wabonye.

Musa: Icyo navuga mbere yo kuza muri Rayon Sports nari niteze ibintu byinshi kuko ni ikipe ikomeye kandi izwi, umukinnyi uyikinnyemo ntibirangirira aho gusa, rero n’ubu nyirimo ngomba gukora cyane ku buryo nshobora no kubona indi kipe yangura.

KT: Musa ni gute wabonye shampiyona yo mu Rwanda ndetse n’urwego rw’abakinnyi ugereranyije na Uganda.

Musa Esenu yafashije Rayon Sports mu mikino yo kwishyura
Musa Esenu yafashije Rayon Sports mu mikino yo kwishyura

Musa: Ku bijyanye n’urwego shampiyona y’u Rwanda iriho ugereranyije na hano muri Uganda, iya hano harimo ihangana ryinshi cyane ugereranyije na shampiyona yo mu Rwanda mvugishije ukuri. Naho ku bijyanye n’urwego rw’abakinnyi nk’iyo urebye mu Rwanda ushobora gusanga bakomeye muri APR FC, Rayon Sports, As Kigali, Kiyovu Sports n’andi makipe make bigatuma nta hangana ribaho, ariko hano siko bimeze kuko ntibita ngo ikipe ni iyihe, usanga bakina umukino wose nka final.

KT: Ni iki cyagufashije gutsinda ibitego byinshi muri Rayon Sports kurusha undi wese mu gihe gito wayikiniye?

Musa: Icyatumye ntsinda ibitego byinshi muri Rayon Sports, ni ugukora cyane no kwiyizera ku giti cyange, ariko hejuru ya byose ni Imana kuko kuva ku munsi wa mbere yabanye nanjye, navuga ko ari ryo banga nakoresheje, gukora cyane ibindi mbirekera Imana.

KT: Ibivugwa ko Rayon Sports ikikurimo amafaranga byaba ari byo? Niba aribyo ni ayahe? Umushahara wawe cyangwa ayagutanzweho uyizamo ni anagahe? Ni ki uteganya gukora?

Musa: Yego Rayon sports iracyamfitiye amafaranga y’umushahara ndetse n’ayo naguzwe, gusa nyine turimo turavugana hari uburyo mbizi neza ko bazanyishyuramo mbere y’uko dutangira umwaka utaha, ndabizi ko bazabanza kunyishyura kuko ngomba kugaruka. Mfite amasezerano na bo rero ibisigaye ni uruhare rwabo nibanyishyura tuzakomezanya kuko njye ndacyifuza gukorana nabo. Nk’undi muntu wese ufite inshingano barabizi ko ugomba gukenera amafanga, rero naje gukora ntabwo naje mu busabane, naje gukora kugira ngo mbeho neza, njye n’umuryango wanjye.

KT: Amasezerano yawe ateye ate muri Rayon Sports?

Musa: Kuri ubu nsigaje umwaka umwe n’igice, kuko nasinye imyaka ibiri.

KT: Ese haba hari andi makipe yakuvugishije ashaka ko uyerekezamo?

Musa: Yego, mfite amakipe menshi amvugisha yaba hano muri Uganda, i Kigali ndetse hari n’andi, ariko nababwiye ko niba bankeneye bavugana na Rayon Sports, kuko njye ndacyafite amasezerano nayo, ariko amakipe yo arahari.

KT: Dusoza gira icyo uvuga ku bafana b’ikipe ya Rayon Sports.

Musa: Abafana ba Rayon Sports ni beza mvugishije ukuri pe, kuva ku munsi wa mbere babaga bahari baje kudushyigikira, bakunda ikipe yabo no kuyishyigikira aho bicyenewe. Icyo navuga ni uko bakwiriye gukomeza muri uriya mwuka kubera ko umwaka utaha ngendeye ku bakinnyi, staff n’ubuyobozi, ndabizeza ko umwaka utaha tuzatwara igikombe ku bwabo.

Musa Esenu yaje muri Rayon Sports muri Mutarama
Musa Esenu yaje muri Rayon Sports muri Mutarama

Tariki ya 26 Mutarama uyu mwaka nibwo Musa Esenu yasinyiye Rayon Sports, aho yari imukuye mu ikipe ya Bulls FC yo mu gihugu cya Uganda.

Kugeza umwaka w’imikino urangiye, Musa Esenu yatsindiye Rayon Sports ibitego 9 byose, hamwe aho yatsinze ibitego 5 muri shampiyona, naho 4 abitsinda mu gikombe cy’amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka