Urukiko rwasabye iperereza ku rupfu rw’uwahoze ayobora Angola

Sosiyete ihagarariye umukobwa wa Eduardo dos Santos mu mategeko, yavuze ko uwo mukobwa wa nyakwigendera dos Santos yasabye ko umurambo wa Se wagumishwa muri Esipanye, kugira ngo ukorerwe ibizamini by’isuzuma (autopsy) kubera ko uburyo yapfuyemo ngo buteye amakenga.

Jose Eduardo dos Santos yitabye Imana afite imyaka 79
Jose Eduardo dos Santos yitabye Imana afite imyaka 79

Urukiko rwo muri Esipanye rwemeje ko hakorwa ‘autopsy’ ku murambo wa nyakwigendera José Eduardo dos Santos, wigeze kuba Perezida wa Angola, akaba yaritabye Imana ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, mu ivuriro ryo mu Mujyi wa Barcelona muri Esipanye, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’urwo rukiko .

Uwo muvugizi w’urukiko rwo muri Esipanye yavuze ko rwubahirije ubusabe bw’umwe mu bagize umuryango wa dos Santos yasabye ko hakorwa ‘autopsy’, n’ubwo ubu itarakorwa , ariko nta byinshi yatangaje kuri uwo mwanzuro w’urukiko.

Sosiyete ihagarariye mu mategeko umukobwa wa dos Santos witwa Tchizé dos Santos, yatangaje ko uwo mukobwa yasabye ko umurambo wa Se wagumishwa muri Espagne ugakorerwa isuzuma, kubera impamvu z’urupfu rwe ziteye amakenga n’ubwo nta gihamya yatanze.

Ibiro bya Perezida João Lourenço, uyoboye Angola muri iki gihe, byatangaje ko dos Santos yaguye mu ivuriro ryitwa ‘Teknon clinic’ riherereye mu Mujyi wa Barcelona, aho yari amaze iminsi arwariye, akaba yarapfuye afite imyaka 79 y’amavuko.

Iryo vuriro ryanze kugira icyo rivuga ku isuzuma rya ‘autopsy’ ryasabwe, cyangwa no kugira byinshi rivuga ku rupfu rwa dos Santos.

Umukobwa wa dos Santos witwa Tchizé dos Santos n’abanyamategeko be, bavuze ko icyifuzo cya dos Santos cyari uko umurambo we washyingurwa muri Barcelona, aho gusubizwa muri Angola, ngo ujye gushyingurwa uko abanyacyubahiro bashyingurwa muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka