Tuyisenge Landuard ni umwogoshi wabigize umwuga kuko yogosha abantu batandukanye barimo n’ibyamamare (Abasitari) batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu mahanga. Tuyisenge uzwi ku izina rya Lando The Barber, yatangiye umwuga wo kogosha mu mwaka wa 2012, kuri ubu akaba amaze imyaka 10 yogosha ariko akaba yaratangiye (...)
Mu gihe hakomeje kwibazwa aho rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo azerekeza, umuyobozi w’ikipe ya Atletico Madrid yari igezweho mu makipe avugwa ko yifuza uyu mugabo w’imyaka 37 yavuze ko aya makuru atari yo.
Abantu bane (4) bapfuye mu gihe abandi 60 bo bakomeretse bitewe n’umutingito w’Isi wari ufite igipimo cya 7.0 wibasiye Amajyaruguru ya Philippines, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano imbere mu Gihugu.
Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, yasuye anaganiriza abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games), igiye kubera mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Birmingham.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abaturage kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19 rushimangira, kuko ngo ari ko kwikingiza icyo cyorezo mu buryo bwuzuye.
Bamwe mu bacuruza amatungo n’abayagurira kuyorora no kuyabaga, bakomeje kugaragara bayatwara mu buryo butayahesha agaciro, aho inka zitwarwa mu modoka zipakiye mu buryo buzibangamiye akenshi zikaba zicucitse, rimwe zikazirikwa amaguru n’amahembe, aho zikoreshwa urugendo rurerure zitabasha kwinyagambura.
Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iyohereza mu Mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi (NAEB), Sandrine Urujeni, avuga ko 24% by’ibiti bya kawa bikeneye gusazurwa kuko bitagitanga umusaruro ukwiye.
Umubare w’abana bafite ubumuga mu Rwanda ni ibihumbi 62 bari hagati y’imyaka zero na 18 y amavuko nk’uko bitangarizwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (National Child Development Agency).
Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rulindo, bujurije abatishoboye inzu 18, zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 100.
Ikipe ya Kiyovu Sports itarashyiraho umutoza mukuru yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri yitegura umwaka w’imikino wa 2022/2023
Goverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ku bufatanye n’ikigo gikora imiti cya AstraZeneca, batangije umushinga wo kurwanya indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, witwa Healthy Heart Africa (HHA).
Mu nama y’intek rusange ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu, hanzuwe ko hagiye gushyirwaho Itsinda ryihariye “Ligue” rizajya ritegura rikanagenzura shampiyona y’u Rwanda
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangiye gusaba abakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, kujya bitwaza indangamuntu kugira ngo bigabanye amakosa yo kudahuza imyirondoro iba ku ndangamuntu n’impamyabumenyi zabo (diplome/certificate).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abantu 50 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 3,766. Abantu 13 banduye babonetse i Kirehe, 7 i Kigali, 7 i Karongi, 7 i Ngororero, 6 i Gicumbi, 5 i Gakenke, 4 i Rusizi n’umwe i Muhanga. Nta muntu witabye Imana, (...)
Abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho yatangiye kubahirizwa ku wa 11 Nyakanga 2022. Aya mabwiriza ashyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’ibyikoranabunga byakoreshejwe harimo n’uko umuntu (...)
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abantu batanu(5) ari bo bari bamaze kumenyekana ku wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022 baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, mu gihe abandi benshi (...)
Abaturage b’Umudugudu w’Umushumba Mwiza mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, barishimira aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma z’imyaka irindwi (2017 – 2024), bakavuga ko n’ibindi bitaragerwaho na byo biri mu nzira.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, imodoka y’ishuri ryitwa ‘King David’ riherereye mu gace ka Mtwara muri Tanzania, yakoze impanuka ihitana abanyeshuri 8, umushoferi wari uyitwaye wari uzwi ku izina rya Hassan w’imyaka hagati ya 54-60 ndetse n’undi muntu ukurikirana abana mu modoka, nk’uko byanditswe (...)
Umuryango wa Mukamihigo Immaculée urasaba ko iperereza ku rupfu rw’umubyeyi wabo Mukamihigo wishwe tariki 02 Kamena 2022, iyi tariki ikaba ihura n’itariki yarokokeyeho i Kabgayi hamwe n’abandi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare buvuga ko irushanwa ‘Ubumwe Bwacu’ ari ingirakamaro mu bukangurambaga ku bibazo bibangamiye urubyiruko harimo inda zitateganyijwe ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Kompanyi y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, irateganya gutangira gukorera ingendo zijya i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa, ibintu abantu batandukanye bakora ‘business’ bafata nk’amahirwe adasanzwev mu ishoramari.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basabye abayobozi gutanga amahugurwa y’ururimi rw’amarenga ku batanga serivisi z’ubuvuzi, mu rwego rwo gukemura ibibazo by’itumanaho (communication) bihari, bikaba ngo byaborohereza mu gihe bagiye kwivuza.
Leta irasaba abatuye mu mijyi kwitabira gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu rwego rwo kongera imirire myiza yo mu ngo. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Spridio Nshimiyimana, avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera ibiti by’imbuto ku buryo buri rugo rugira byibura ibiti bitatu by’ubwoko (...)
Umwarimu mu ishuri ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoresha Code (Coding) kuri za mudasobwa, aratangaza ko abanyeshuri biga iryo koranabuhanga batangiye gukorera za miliyoni z’amafaranga, nyuma y’imyaka itatu gusa iyo porogaramu itangijwe mu Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, ikipe ya Police FC iri mu biganiro n’abakinnyi babiri aribo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Migi, ndetse na Jacques Tuyisenge ngo bazayifashe.
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rurizeza abanyamuryango ba ‘Mituelle de Santé’ ko batazongera kwandikirwa imiti myinshi ngo bajye kuyigurira hanze y’ibitaro, nyuma y’ivugururwa ry’urutonde rw’igomba gutangirwa kwa muganga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu gihe hasigaye igihe kitagera ku kwezi ngo ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ribe, abakarani bazifashishwa batangiye guhugurwa, kandi n’ibisabwa byose byamaze kuboneka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya 21 isanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bahuriye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS).
Ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abantu 64 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,924. Abantu 23 banduye babonetse i Karongi, 12 i Ngororero, 9 i Kigali, 7 i Gakenke, 6 i Rusizi, 4 i Kamonyi, 1 i Rubavu, 1i Gicumbi n’umwe i Muhanga. Nta muntu (...)
Gira Iwawe, ni ubukangurambaga bwatangijwe buje gushyigikira ubwakozwe mbere, bukaba bugamije guhamagarira abantu bafite amikoro make n’abafite aciriritse gufata ayo mahirwe, kugira ngo batunge inzu zo guturamo ku nyungu ntoya.
Karekezi Dylan watangiye gusifura afite imyaka umunani y’amavuko ni umwe mu basifuzi basifuye imikino y’amashuri yasorejwe mu Karere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize. Karekezi avuga ko yahisemo uyu mwuga wo gusifura umupira w’amaguru kubera urukundo abifitiye, mu gihe abandi usanga bahitamo kwamamara mu gukina.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro Hailemariam Dessalegn, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).
Mu rwego rwo kwimakaza ubunyangamugayo mu micungire n’imitangire y’amasoko ya Leta, Akarere ka Musanze kakoze umushinga wiswe Igihango cy’ubunyangamugayo, uzacungwa ku bufatanye n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda /TIR).
Inama ya Komisiyo y’Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yateranye tariki 24 Nyakanga 2022 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo. Bahuriye mu nama hamwe n’abandi bashinzwe imiyoborere myiza mu nzego zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bagamije kurebera hamwe aho gahunda ya Guverinoma (...)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwamaze kumutangaho umukandida muri manda ya kabiri, yo kuyobora uwo muryango.
Abantu 30 bahitanywe n’impanuka muri Kenya, ubwo bisi barimo yataga umuhanda igeze ku kiraro ikagwa mu mugezi uri muri metero 40 uvuye ku kiraro.
Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba barasabwa kwiyubakamo umuco wo gushyashyanira abaturage, kuko bidakwiye kuba umuyobozi yakumva ko atekanye, mu gihe hari ibibazo by’abaturage bitarakemurwa.
Ernest Mugisha, umunyeshuri w’Umunyarwanda w’imyaka 22 wiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi bwita ku Bidukikije (RICA), ni umwe mu bantu 50 bashyizwe ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Chegg.org (Global Student Prize) cya 2022, gihwanye n’ibihumbi 100 by’Amadolari.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yasubije abanyamuryango ko umupira atair uwabo gusa nyuma yo gsuhyirwaho igitutu ngo yeguze Umunyambanga mukuru wa FERWAFA
Giverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, aratangaza ko Leta ntako itagira ngo itange ibikenewe ngo abana batane n’imirire mibi itera igwingira, ahubwo hakwiye guhuriza hamwe ibikorwa bigamije gufasha ingo zifite ikibazo cy’imirire mibi.
Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 461 n’imodoka 15. Polisi iherutse gusohora itangazo tariki ya 20 Nyakanga 2022 rihamagarira abantu kwitabira iyo cyamunara y’ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (operations) binyuranye bya Polisi.
Mu marushanwa yahuzaga ibigo by’amashuri mu batarengeje imyaka 15 mu mupira w’amaguru yaberaga I Rubavu, yasoje ES Sumba y’i Nyamagabe na Kiramuruzi y’i Gatsibo ni zo zegukanye igikombe
Ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko inkura z’umweru kuri ubu zamaze gufungurirwa ibice byose by’iyo Pariki, nyuma y’igihe zikurikiranwa mu byanya byihariye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 13, bakaba babonetse mu bipimo 2,712. Abantu 6 banduye babonetse i Kigali, 4 i Gicumbi na 2 i Karongi n’umwe i Kamonyi. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu (...)
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru yasabye abatuye Isi kuzirikana akamaro n’umusanzu w’abageze mu zabukuru batanze mu kubuka umuryango, asaba ko bakwitabwaho mu busaza bwabo mu buryo bw’imibereho no mu buryo bwa Roho, bigishwa ivanjiri ya Yezu.
Imikino yo mu cyiciro cya kabiri muri Basketball, yasojwe igikombe cyegukanywe na Kigali Titans ihigitse Orion nyuma yo kuyitsinda ubwa 2 mu mukino wa kamarampaka, wabereye muri BK ARENA, aho ikipe ya Kigali Titans yawegukanye itsinze Orion amanota 65 kuri 64.
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagaruje moto 2 zari zibwe, zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu turere twa Gasabo na Nyagatare, aho hafashwe abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, cyibanda ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kikagaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asanga umurongo ikipe ya Musanze FC irimo kugenderaho uyishyira ku rwego rw’ikipe y’igitinyiro, aho ngo izigiye guhura nayo ziba ziyifitiye ubwoba, avuga ko muri uyu mwaka igomba kugera kure hashoboka.