Abamaranye inkorora ibyumweru bibiri bihutire kwisuzumisha igituntu - RBC

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba umuntu wese waba afite inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha, kugira ngo ataba yaranduye igituntu kikamuhitana.

Igituntu ni indwara yica vuba uyirwaye ariko iyo ayivuje hakiri kare irakira mu gihe afashe imiti nk’uko yabisabwe, kandi kwa muganga kugeza ubu barimo kuyivurira ubuntu nk’uko RBC ikomeza ibitangariza Abaturarwanda.

RBC ivuga ko mu mwaka ushize wa 2021 hari abantu 5435 bagaragaje ko bafite indwara y’igituntu, ariko abagera kuri 16% muri bo ntabwo bajya kwivuza, bakaba ngo bakomeje kwanduza abandi iyo ndwara.

RBC yibutsa ko umurwayi w’igituntu iyo akoroye, yitsamuye, aciriye cyangwa arimo kuvuga, ngo yohereza udukoko tw’igituntu mu mwuka, abawuhumetse bose bagahita bandura.

Udukoko tw’Igituntu twibasira(tumunga) ahanini ibihaha, ariko ngo hari igihe tujya no mu bindi bice by’umubiri.

Mu bimenyetso bishobora kubwira umuntu ko yaba afite igituntu harimo kugira inkorora, guhinda umuriro, kubira ibyuya cyane cyane ninjoro, kubabara mu gatuza, gutakaza ibiro(kunanuka), umunaniro, ndetse n’ikizibakanwa (kubura appetit) cyangwa kimwe/bimwe muri ibyo bimenyetso.

Umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya Igituntu n’izindi ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero, Byukusenge Francine agira ati “Abo twasanze bafite indwara y’igituntu mu mwaka ushize, (muri bo) twakiriye 84%, byumvikane ko 16% ntibajya kwivuza kandi abo iyo barwaye ni bo baba bakomeje gukwirakwiza indwara y’igituntu”.

Ikigo RBC gikomeza cyibutsa abantu ko bitemewe gusangira ibikoresho byo kurisha cyangwa kunywesha nk’imiheha, ibikombe n’ibiyiko, kuko ngo biri mu mpamvu ikomeye cyane ikwirakwiza indwara y’igituntu kubera amacandwe y’umurwayi wacyo.

RBC ivuga ko umuntu wese wiketseho kurwara igituntu ashobora kugana serivisi z’ubuvuzi zimwegereye guhera kuri ‘Poste de Santé’, ku Kigo Nderabuzima cyangwa ku Bitaro akavurwa ku buntu nta kiguzi cy’imiti na servisi asabwe.

RBC ivuga ko indwara y’igituntu ishobora gufata abantu bo mu byiciro byose baba abana, ingimbi n’abangavu, abagabo cyangwa abagore ndetse n’abantu bageze mu zabukuru, ariko ikibasira cyane abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri.

Ku bantu bakingiwe iyi ndwara bakiri abana na bo ngo irimo kubafata ariko ntigire ubukana bukabije cyane nk’abatarakingiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka