Ubushinjacyaha bumaze gusabira Laurent Bucyibaruta ko yafungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga mu 1994.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, by’umwihariko mu bice bibarizwa mu mu Mujyi wa Gisenyi, bavuga ko umwaka ushize batandukanye no kubura amazi nyuma y’aho Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyongereye amazi n’imiyoboro y’amazi giha abatuye umujyi wa Gisenyi.
Umugore wo muri Bolivia yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gusuka amazi ashyushye ku mugabo we mu gihe yari asinziriye akamutwika ku myanya ndangagitsina ndetse no ku kuboko, amuziza kuba yararose avuga amagambo y’urukundo ayabwira undi mugore mu nzozi.
José Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka 37, akaba yaravuye ku butegetsi mu 2018, yitabye Imana ku myaka 79 aguye mu ivuriro ryo mu Mujyi wa Bercelone muri Espagne, aho yari ari mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima bitunguranye ‘un arrêt cardiaque’.
Ku wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga 2022, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ikigo kizajya gifasha mu by’amategeko no kwigisha imyuga abana b’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda, mu rwego rwo kubafasha kubona ubutabera no kwita ku bana babo.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022,ikipe ya APR FC kumugaragaro yaguze umukinnyi Nkundimana Fabio wakiniraga Musanze FC wanifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports.
Umuhanzi Massamba Intore yatangaje ko igitaramo yateguye cyo kwibohora kiba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022 muri Camp Kigali amafaranga avamo hazagenwa azafashishwa abatishoboye bamugariye ku rugamba.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abajyanama b’ubuzima bagiye gufashwa kujya batanga serivisi mu buryo bukomatanyije, bitandukanye n’uko byakorwaga, aho buri wese yabaga afite indwara yahuguriwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, nibwo umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 witwa Ndangurura Claver wari umuzamu w’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze basanze yapfiriye ku Kagari asanzwe ararira.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umukinnyi Ndekwe Felix wari usanzwe akina mu ikipe ya AS Kigali
Umubare w’abandura Covid-19 mu Bufaransa ukomeje kuzamuka ku buryo mu ntangiriro z’icyumweru cyatangiye ku itariki 4 Nyakanga 2022, abandura Covid-19 bariyongereye bagera ku bihumbi 206 ku munsi, nk’uko byagaragajwe mu mibare yatanzwe n’urwego rw’ubuzima tariki 5 Nyakanga 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko umwaka w’ingengo y’Imari 2021-2022, urangiye ako karere kamaze kwesa imihigo ku rugero rwa 97.7%.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko itangazamakuru nk’ubutegetsi bwa kane arifata nk’igikoresho cyifashishwa mu kuzamura imiyoborere myiza, ariko yemeza ko mu gihe ridakozwe kinyamwuga ryifashishwa mu gusenya ubumwe bw’abaturage.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, yajyanywe ku bitaro nyuma yo kuraswa n’umuntu wakoresheje imbunda, ariko birangira yitabye Imana.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Senegal bizihije ku nshuro ya 28 umunsi mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda. Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabaye ku itariki ya 06 Nyakanga 2022, bibera ahari Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegal.
Urubyiruko ruba mu Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie), barimo kungurana ibitekerezo ku nzitizi bagihura nazo mu kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo, cyane ko ngo batabona umwanya uhagije mu nzego zifata ibyemezo.
Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), byagiranye amasezerano n’icyitwa QA Venue Solutions, kugira ngo gifashe gucunga igishanga cya Nyandungu ubu cyahindutse Pariki, hamwe no kwakira abazajya baza kwidagadura no gusura ibyiza nyaburanga bihaboneka.
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ku wa Kane tariki 07 Nyakanga 2022 rwumvise abunganira abaregera indishyi batanga imyanzuro yabo mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta. Icyo bahurizaho ni uko bose bagaragaje ko ibisobanuro bya Bucyibaruta bitahabwa agaciro kuko avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nta (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 7 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 70, bakaba babonetse mu bipimo 3,509. Abantu 26 muri abo 70 banduye babonetse i Kigali, 14 baboneka i Karongi, 10 i Ngororero, 6 i Rusizi, 4 i Musanze, 4 i Muhanga, 4 i Nyamasheke, 1 i Rubavu (...)
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 103 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bavuga ko bari babayeho nabi kubera umutekano muke. Abatashye bavuga ko binjiye mu Rwanda tariki 7 Nyakanga 2022 banyuze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, bavuga ko batangajwe no kubona u Rwanda rwarabaye rwiza (...)
Mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, hari abanyeshuri batekereza ko Ndi Umunyarwanda ikwiye kujyana no guha agaciro Ikinyarwanda. Ibi bitekerezo banabigaragaje mu biganiro kuri Ndi Umunyarwanda byatanzwe na Unity Club Intwararumuri ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, mu rwego rwo gutangiza ibiganiro (...)
Umuvugizi wa Leta ya Ondo muri Nigeria, Funmilayo Odunlami, yavuze ko ubu Polisi irimo kuvugisha ababyeyi ndetse n’imiryango y’abakirisitu bagera kuri 77, batabawe ku wa mbere aho bari bafatiwe bugwate mu rusengero, babwirwa ko bategereje Yesu, abapasiteri babikoze bakaba batawe muri yombi.
Ubwo yahatwaga ibibazo ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Laurent Bucyibaruta yemeye ko nk’umunyapolitiki atageze ku ntego, ariko ko ibyo yakoze ari byo yari ashoboye. Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, araburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, avuga ko ubutaka Ingabo za RPA zabanje gufata ku butaka bw’u Rwanda ahitwa ‘Santimetero’ bukwiye kwitwa ‘ubutagatifu’ kuko ari bwo bwatumye u Rwanda ruba Igihugu cyubashywe buri wese yifuza gusura.
Ishuri rikuru rya Police y’u Rwanda (National Police College), ryateguye inama ngarukamwaka ku mahoro, Umutekano n’ubutabera (Symposium on Peace, Security and Justice) imara iminsi ibiri, ihuje Abapolisi bakuru 34 baturuka mu bihugu umunani bya Afurika, bamaze umwaka bakarishya ubumenyi muri iryo shuri mu bijyanye no (...)
Abantu benshi bakunze gukora amasaha menshi abandi bakagira ibibazo bishobora gutuma badasinzira neza ntibaryame bihagije ngo baruhuke uko bikwiye, bikaba byabakururira ibyago byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso.
Laurent Bucyibaruta wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba arimo kuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa, ashinjwa kuba ntacyo yakoze gifatika kugira ngo akoreshe ububasha yari afite nk’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru ngo abuze abicaga Abatutsi kubikora.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, kivuga ko iminsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Kamena gushize yaranzwe n’imvura nke cyane, kurusha ibindi bihe nk’ibi mu Rwanda mu myaka myinshi ishize.
Ubutabera bw’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gukoresha abacamanza n’abanditsi b’inkiko, bakorera ku masezerano kugira ngo bafashe mu kurangiza imanza zabaye umurundo mu nkiko.
Mu kwezi gutaha kwa Munani mu karere ka Bugesera, hazabera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizahuza ibigo 30, ryateguwe n’ibigo SMARK ifatayije na Jabalee Sports.
Ibihugu 16 bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza biteraniye i Kigali, birimo gusangizanya ubunararibonye bwo gupima ibijyanye n’ubuzima no kongerera ubushobozi urwo rwego, hagamijwe kwirinda kuzongera gutungurwa nk’uko byagenze kuri Covid-19.
Ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, Abayobozi bo muri Nigeria batangaje ko imfungwa zigera hafi kuri 900, zatorotse gereza ubundi irinzwe cyane iherereye mu Mujyi wa Abuja, ubwo yagabwagaho igitero n’inyeshyamba zigendera ku mahame y’idini ya Isilamu.
Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) rwo mu Karere ka Huye, rwizihije umunsi wo kwibohora ruha inka ingabo yagize uruhare mu kubohora u Rwanda ikaza gukomereka, byayiviriyemo kumugara.
Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparence International Rwanda, avuga ko uhishira uwamusambanyirije umwana akwiye gucibwa mu bandi.
Mu gihe bivugwa ko Rayon Sports yaba yaguze Nkundimana Fabio ukinira ikipe ya Musanze FC, muri iyi kipe baravuga ko batari bumvikana ku mafaranga agomba gutangwa kuri uwo musore ukina hagati mu kibuga, ariko unifuzwa n’ikipe ya APR FC.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, yakiriye Ambasaderi Wang Xuekun, wagenwe n’igihugu cye cya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa kugihagararira mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney, yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho abantu bashinzwe gucunga imijyi yungirije Kigali (secondary city managers), kugira ngo bakurikirane imikorere myiza y’iyo mijyi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 73, bakaba babonetse mu bipimo 4,015. Abantu 20 banduye babonetse i Kigali, 15 baboneka i Karongi, 11 i Nyamasheke, 9 i Musanze, 7 i Ngororero, 3 i Rusizi, 3 i Gakenke, 2 i Huye, 1 Kamonyi, 1 i (...)
Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Repuburika Iharanira Demokari ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, bahujwe na Perezida João Lourenco wa Angola, yemeje ko umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bibiri by’ibituranyi ucururuka.
Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ry’Abari n’abategarugori mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie), barimo kwigira hamwe uko harandurwa inzitizi abagore bahura nazo mu iterambere ryabo, ndetse n’uburyo ihame ry’uburinganire ryarushaho kubahirizwa.
Umugabo wo mu Burusiya nyuma y’uko abonye ko amafaranga yagatunze umuryango we, umugore akomeza ayajyana mu rusengero, yaje gufata umwanzuro wo kurutwika.
Leta y’u Rwanda yavanyeho impushya z’inzira zisanzwe (Passports) izisimbuza iz’ikoranabuhanga (e-Passports), zikoreshwa mu bihugu byose biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Tuyisenge Arsène wakinaga mu ikipe ya ESPOIR nka rutahizamu uca ku mpande, aho yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repuburika iharanira Demokari ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, bageze i Luanda muri Angola mu nama igiye kubahuza, yiga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Kongo.
Inzengo z’umutekano zitandukanye zifite aho zihuriye no kugenza ibyaha mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, zirimo kwigira hamwe uburyo kugenza ibyaha byakorwa kimwe mu Karere hose.
Bamwe mu baturage begereye Pariki y’Akagera bahoze ari abahigi b’inyamaswa zo muri iyo Pariki bakaza kubireka, ubu bibumbiye muri Koperative yo kubungabunga ibidukikije ndetse bakaba banafatanya n’abarinzi ba Pariki, gufata abakiri mu bushimusi.