Ku wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, i Rabat mu gihugu cya Maroc habereye umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abandi bafite aho bahuriye na ruhago ya Afurika bitwaye neza mu 2022, Sadio Mané ahiga abandi atwara igihembo ku nshuro ya kabiri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko muri gahunda yo kwiyandikisha yo gukorera impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, iyo umubare wagenwe wuzuye imashini idashobora kuwurenza, ahubwo ifunga imiryango.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 20, bakaba babonetse mu bipimo 3,072. Abantu 10 banduye babonetse i Kigali, 4 i Burera, 3 i Musanze, 2 i Ngororero n’umwe i Muhanga. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba (...)
Ku wa Gatandatu tariki 23/07/2022, hateganyijwe Inama isanzwe y’Inteko rusange ya FERWAFA, aho yitezwe na benshi kubera ibibazo bimaze muri iri shyirahamwe
Abagore n’abakobwa cyane cyane abirabura, usanga bahendwa n’amavuta yo kwisiga akesha uruhu kandi atarwangiza. Abandi nabo ugasanga barashakira umucyo w’uruhu mu mavuta arwangiza, yaba ahenze cyangwa aciriritse (mukorogo).
Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemejwe mu mwaka wa 2020, cyerekana ko kugeza mu mwaka wa 2050 byibura 70% by’Abanyarwanda bazaba batuye mu Mijyi.
Ikigo cy’Ubushakashatsi no gusesengura ingamba za Leta (IPAR), muri Gashyantare 2021 kugera muri Gashyantare 2022 cyakoze ubushakashatsi ku bakora ubucuruzi 1,545 , gisanga abagera ku 1,212 ari bo bakiri mu kazi bahozemo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yakoze impinduka mu mu buyobozi bw’ikipe yayo y’umupira w’amaguru “Police FC”, inashyiraho Mashami Vincent nk’umutoza mukuru
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, nibwo u Burusiya bwongeye gufungura umuyoboro ujyana Gaz mu Burayi, ariko Moscou ngo izakomeza gucunga iyo ‘ntwaro’, Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi bitezeho umutekano mu bijyanye n’ingufu mu gihe cy’ubukonje kigiye gutangira.
Ikipe ya Rayon Sports yakoresheje ibizamini by’ubuzima abakinnyi biganjemo abashya mbere yo gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu
Ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yasinyanye amasezerano (MoU) n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, akaba yerekeye imikoranire myiza y’izo Nteko zombi, akaba yitezweho kurushaho gushimangira umubano w’impande zombi.
Abanyamuryango bagize ishyirahamwe ‘Inkanda Tailoring’, rikora ubudozi mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, barishimira imibereho myiza bamaze kwigezaho babikesha umwuga bahangiwe w’ubudozi, watumye bava mu burembetsi.
Mu Karere ka Nyagatare tariki ya 19 Nyakanga 2022, hatangijwe iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyagatare ireshya n’ibirometero hafi birindwi ku nkunga ya Banki y’Isi.
Ku wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe Niyirora Emmmanuel na Ntagungira Eric, bafite udupfunyika 6000 tw’urumogi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwemeje imfashanyigisho izajya yifashishwa mu kugorora no kwigisha abafunzwe bitegura kuzasubira mu miryango yabo.
Abakobwa babyariye iwabo bize imyuga mu kigo cy’umuryango uharanira iterambere (Bureau Social de Development ‘BSD’) mu Karere ka Muhanga, barasabwa kudapfusha ubusa ayo mahirwe kugira ngo batazongera guhura n’icyo kibazo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 19, bakaba babonetse mu bipimo 3,020. Abantu 7 banduye babonetse i Karongi, 6 i Kigali, 6 i Ngororero, 4 i Karongi, 2 i Musanze n’umwe i Muhanga. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko (...)
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bakora umwuga w’ubuhinzi baravuga ko batunguwe no gusanga amababa y’inkoko avamo ifumbire ihendutse kurusha ifumbire mvaruganda basanzwe bakoresha.
Agendeye ku byatanzwe n’Urwego rw’iperereza rwa Amerika, Umuvugizi w’urwego rw’umutekano muri icyo gihugu (National Security Council), John Kirby, yavuze ko u Burusiya bwatangiye gukora ibintu bimwe na bimwe bigaragaza ko bushaka kwiyomekaho ibindi bice bya Ukraine.
Kigali Titans Basketball Club imaze umwaka umwe ishinzwe, yamaze kuzamuka mu kiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Flame Basketball Club imikino ibiri ku busa muri kamarampaka.
Tombola y’uko amakipe azahura muri Champions League y’abagore izakinwa hahereye mu ma zones yerekanye amatsinda amakipe arimo na AS Kigali aherereyemo
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, yashimiye umuryango wa Ange Kagame n’Umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana wa kabiri (ubuheta). Perezida Kagame, yashimiye aba bombi mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, buherekejwe n’ifoto y’imfura ya Ange na Bertrand.
Ishimwe Marius w’imyaka 22 yongeye kuba umwe mu banyamahirwe batsindiye ibihumbi 500 FRW mu mukino wa Jackpot Lotto. Ishimwe avuga ko aya mafaranga yatsindiye amaze gukina imikino 4 gusa ku mafaranga ibihumbi 2000.
Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Gitesi mu Kagari ka Kirambo mu Mudugudu wa Kirambo habereye impanuka y’imodoka, umuntu umwe ahita apfa, umushoferi arakomereka.
Nteziyaremye Jean Pierre w’imyaka 49 wo mu Kagari ka Kagitega mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko yaretse ibikorwa bibi yahozemo aho yari umuhendebutsi, ahitamo kujya kwiga umwuga w’ububaji muri TVET Cyanika, akaba yiteguye kuzashinga uruganda.
U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no gukoresha ikirere na Autriche (Austria), akazafasha sosiyete ya RwandAir kugirira ingendo muri icyo gihugu.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batatu batatu muri buri cyiciro bazahabwa ibihembo by’abahize abandi muri uyu mwaka w’imikino
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yageze muri Irani ku wa kabiri, mu ruzinduko rubaye urwa kabiri akoreye muri icyo gihugu kuva atangije intambara muri Ukraine, muri Gashyantare uyu mwaka.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 nibwo Ranil Wickremesinghe, ubu wari uyoboye Sri Lanka by’agateganyo (intérim) nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu Gotabaya Rajapaksa ahunze, yatorewe kuba Perezida w’icyo gihugu. Atowe n’Abadepite kugira ngo arangize manda uwo asimbuye yasize atarangije. Icyakora anatowe mu gihe (...)
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), yabwiye Inteko Rusange ko iyubakwa ry’Urugomero rwa Rusumo kugeza ubu rimaze kudindira hafi amezi 30, ndetse ko inzu 25 z’abaturage zasenywe n’iyubakwa ryarwo kugeza ubu zitarasanwa.
Kuri ubu amakipe amwe n’amwe yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023. Mu yatangiye imyitozo harimo n’ikipe ya AS Kigali. Icyakora mu bakinnyi ifite ntabwo harimo umukinnyi Niyibizi Ramadhan itarimo kumvikana na we ku bigomba kumutangwaho ngo yerekeze muri APR FC imwifuza na we akayifuza.
Umubu wuzuye amaraso wiciwe ku rukuta rw’inzu, wafashije abagenzacyaha gufata umujura wari winjiye muri iyo nzu iherereye mu Ntara ya Fujian mu Bushinwa.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), iragaragaza ko ubwitabire mu kwishyura Mituweli 2022/2023, uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza ku myanya itatu ya nyuma.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 25, bakaba babonetse mu bipimo 3,753. Abantu 7 banduye babonetse i Karongi, 6 i Kigali, 4 i Ngororero, 2 i Rusizi, 2 i Gakenke, 2 i Burera, 1 i Musanze n’umwe i Muhanga. Nta muntu witabye Imana, (...)
Abana batanu bo mu muryango umwe i Arusha muri Tanzania, bapfuye muri uku kwezi kumwe kwa Nyakanga 2022, bazira indwara itaramenyekana, ariko bo babaga bavuga ko bababara mu nda ndetse inda zabo zikabyimba.
Uwacu ni indirimbo nshya Padiri Jean François Uwimana yasohoye mu njyana gakondo nyarwanda ivanze na R&B. Mu mashusho y’indirimbo, Padiri agaragara abyinana n’abazungu kinyarwanda.
N’ubwo benshi iyo bumvise ingufu za Nikereyeri (Nuclear) babyitiranya n’intwaro za kirimbuzi (Nuclear weapons), ariko siko bimeze, kuko ikoreshwa ry’izo ngufu riri ku kigero kiri hejuru ya 90%, rikoreshwa mu gukemura ibibazo bitandukanye byugarije sosiyete.
Impuguke 60 ku bijyanye n’ibiza zaturutse hirya no hino mu Rwanda, barishimira ko amahugurwa y’icyumweru bari mu busesenguzi bwiga ku kibazo cy’inkangu n’ubuhaname bw’imisozi mu Rwanda, agiye kubafasha mu kurushaho gukumira inkangu zugarije tumwe mu duce tw’Igihugu.
Imibare igaragazwa na RIB yerekana ko hagati y’umwaka wa 2019 na 2021 hakozwe ibyaha bingana na 550, kuko mu mwaka wa 2019 bakiriye ibirego 128 by’ibyaha byakozwe, hibwa Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200, n’Amadorali y’Amerika ibihumbi 190, yose yibwe hifashishije ikoranabuhanga.
Umuhanzi w’injyana Gakondo, Ngarukiye Daniel, avuga ko afite umuzingo w’indirimbo 20, akaba azasubira mu Bufaransa amaze kuzimurikira Abanyarwanda.
Abasenateri bagize Komisiyo y’ubukungu n’imari muri Sena bari mu isuzuma ry’iterambere ry’imijyi mu Rwanda, baravuga ko nyuma yo gusoza iryo suzuma, bazakora raporo igaragaza ibibazo bibangamiye iterambere ry’imijyi, kugira ngo bikorerwe ubuvugizi muri Guverinoma.
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abitabiriye inama mpuzamahanga ihuza abayobozi, abakozi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru Gatolika ku mugabane wa Afurika, gukora itangazamakuru ry’ubaka ubuzima bwa muntu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), bagiye gushyiraho ingamba nshya zijyanye n’imicungire y’amakoperative, kugira ngo adakomeza guhombya abanyamuryango, ahubwo ababere inzira y’ubukire, aho inzego z’ibanze zigiye kugira (...)
Nyuma y’uko Maniragena Clementine wo mu Kagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yibarutse abana bane b’impanga, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, asigaranye umwana umwe kuko batatu bamaze kwitaba Imana.
Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi cyane nka KNC, yavuze ko kugeza ubu abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, batazi icyo bashaka mu rwego rwo guteza imbere umupira kandi ubyara inyungu.
Rutahizamu Abubakar Lawal ukomoka muri Nigeria, yerekeje mu ikipe ya VIPERS yo muri Uganda aho yifuza kuyifasha kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions League
Urugendo rwa Perezida Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, ahura na mugenzi we Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya i Nairobi, ku itariki 15 Nyakanga 2022, rwabaye ikimenyetso cyo kugarura umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu byombi, kuko wari umaze imyaka itari mikeya ujemo ibibazo.
Ikipe ya Police Handball Club mu bagabo ndetse na Kiziguro SS mu bagore zegukanye ibikombe bya shampiyona y’umwaka wa 2022 mu mukino wa Handball
Mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na FPR-Inkotanyi mu kwezi k’Ukwakira 1990, hari igihe cyageze humvikana izina Santimetero (Centimeter), mu cyahoze ari Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi.