Umugabo witwa Dharamdev Ram w’imyaka 62 y’amavuko ukomoka ahitwa Bihar mu Buhinde, ubu yabaye icyamamare mu Mudugudu wa Baikunthpur atuyemo ndetse no mu gihugu cye nyuma y’uko bitangajwe ko amaze imyaka makumyabiri n’ibiri (22) atoga.
Abakozi ba Leta mu bice bitandukanye by’Igihugu cya Iraq, bahawe umunsi w’ikiruhuko, kubera ko igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse kikarenga dogere 50 (0C), nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ndetse na mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko mu munsi Mukuru ngarukamwaka w’Umuganura, hazajya habaho gusangira n’abantu batabashije kweza, ariko bitewe n’izindi mpamvu zitarimo ubunebwe.
Imiryango 124 kuri 140 yo mu Murenge wa Nyagihanga yasabwe kuzamura amazu igahabwa isakaro, yatangiye kurihabwa nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze baritegereje.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, baravuga ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’ingaruka zikomoka ku mafumbire mvaruganda, bize guhinga mu buryo bw’Imana (Farming in God’s way), bagasarura imbuto zibereye umubiri nk’izivugwa muri Bibiliya zeraga muri Eden.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, igeze muri ½ mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongere (Commonwealth games) ibera mu Bwongereza, nyuma yo gustinda New Zealand amaseti 2-0.
Urwego rw’Ubucamanza rwagaragaje ko ibimenyetso bya gihanga bitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga (RFL) bikoreshwa mu butabera, bidakwiye gushidikanywaho kuko biba byakoranywe ubwitonzi n’ubuhanga.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, arasaba inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, gufatanya zikagabanya ubuso bw’ubutaka bwangizwa n’isuri, kuko bikomeje kugira uruhare rukomeye mu igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi, bikoreka ubukungu bw’Igihugu n’iterambere ryacyo ntiryihute uko bikwiye.
U Rwanda rwamaganye raporo yakozwe n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), zivuga ko ngo hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko hari Ingabo z’u Rwanda zagiye kurwana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho ngo zifatanya n’inyeshyamba za M23 zirwanira mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse ngo u Rwanda rukaba (...)
Kwizihizwa umunsi w’Umuganura mu Rwanda ni uguha agaciro umuco nyarwanda, no gushishikariza abakiri bato gukora bakiteza imbere ndetse no kwishimira ibyagezweho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rugiye gutanga doze y’urukingo rwa kabiri rushimangira mu rwego rwo gukomeza guhangana n’indwara ya Covid-19. Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko guhera tariki 08 Kanama 2022 iyi doze izatangira gutangwa kuri site zose z’ikingira hibandwa ku bakuze bari (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 4 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo 2,883. Abantu 7 banduye babonetse i Kigali, 6 i Rubavu 1 i Karongi n’umwe i Burera. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize (...)
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 batangiye imikino y’igikombe cya Afurika batsindwa na Mali amanota 67 kuri 49. Wari umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri aho ikipe y’u Rwanda yahuraga n’igihugu cya Mali kinabitse iki gikombe. Umukino wabereye mu nzu y’imikino ya PALAIS NATIONAL DE LA CULTURE ET DES (...)
Umusore witwa Manirumva Isaie wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi, Akagari ka Muzengera,avuga ko yahuye n’ikibazo ku mpamyabushobozi ye (dipolome), yasohotse iriho amazina y’undi muntu utarigeze yiga no ku kigo yigagaho, akajya kubikurikirana mu Kigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), ariko ntigikemuke none ubu (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, kuri uyu wa 4 Kamena 2022, bwatangije amarushanwa ku kurwanya isuri, abazahiga abandi bakazahembwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ikiraro cya Nyabugogo kiba gitangiye gukoreshwa mu bihe bya vuba, kuko imirimo yo kucyubaka yarangiye hakaba harimo gukorwa isuku.
Mu gihe ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bukomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu, hashyizweho amabwiriza akomeye agenga abagura n’abagurisha ibyo bikoresho mu rwego rwo guhangana n’ubwo bujura.
Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2022,rutahizamu w’ikipe y’igihgu y’u Rwanda Amavubi Meddie Kagere wakiniraga ikipe ya Simba SC yerekanwe nk’umukinnyi mushya mu ikipe ya Singida Big Stars zombi zo muri Tanzania.
Ahagana saa munani z’amanywa, Polisi ihurujwe n’abakorera mu nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali, yatabaye umwana wari wakingiranywe mu modoka kuva mu gitondo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, uzarusura mu cyumweru gitaha.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafatanye uwitwa Mukurizehe Damascene litiro 40 za kanyanga naho izindi 98 zifatirwa mu Mirenge ya Matimba na Karama, abari bazizanye bariruka.
Helicobacter Pylori ni virusi yibasira igifu ku buryo iyo itavuwe neza, iri mu byateza umuntu ibyago byo kurwara kanseri y’igifu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu mpera z’umwaka wa 2020 bwabaruye ibibanza 696 byananiwe kubakwa na ba nyirabyo ku buryo itegeko rishobora gukurikizwa bakaba babyamburwa bigahabwa ababishoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrande Niyomwungeri, avuga ko umwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, uzarangira amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage 85%, habariyemo abazayafatira ku mirongo migari n’abazaba bafite ay’ingufu zisubira.
Kuva muri Mata uyu mwaka hatangira ibikorwa bihuriweho, byo kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, hamaze gutabarwa abaturage barenga 600 bari barafashwe nk’imbohe, bakuwe mu ishyamba rya Catupa, mu majyaruguru y’akarere ka Macomia.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abazunguzayi hafi 4,000 bagiye guhabwa aho bakorera kandi hujuje ibisabwa, mu rwego rwo kubafasha kuva mu muhanda kugira ngo bagire uburyo bacuruzamo busobanutse.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asobanura ko Demokarasi ari imiyoborere ndetse ikaba amahitamo y’abaturage ba buri gihugu, kubera iyo mpamvu Abanyarwanda bakaba ari bo bagomba kwihitiramo batagendeye kuri Demokarasi y’ahandi.
Umukinnyi w’umunyarwanda wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Yarmouk yo mu gihugu cya Kuwait itozwa n’umutoza Jorge Paixao wahoze atoza uyu musore.
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yakiriye abakinnyi babiri barimo rutahizamu ndetse n’ukina mu kibuga hagati bakinaga hanze y’u Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 3 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 14, bakaba babonetse mu bipimo 4,766. Abantu 7 banduye babonetse i Rubavu, 4 i Kigali, 2 i Ngororero n’umwe i Karongi. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, yisanze mu itsinda rya kabiri mu gikombe cy’Afurika (FIBA U-18 MEN’S AFRICAN CHAMPIONSHIP), ririmo n’igihugu cya Mali kibitse igikombe giheruka.
Hari abitegereza ukuntu ahitwa mu Cyarabu mu mujyi wa Huye hari amatongo ahamaze igihe, ugasanga bibaza bati “Kuki abafite ibibanza mu Cyarabu bananiwe kubyubaka batahabwa igihe hanyuma bakabyamburwa?”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, bwahinduriye ubuzima Habimana Emmanuel wagaragaye atakambira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kubera ubuzima yari abayeho bwo kutagira aho aba bigatuma n’uwo bashakanye amutana abana, none akaba yasubijwe bituma n’ubuzima bwe buhinduka.
Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games) ikomeje kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham, ikipe y’igihugu ya Australian itsinze u Rwanda muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, ihita inasoza ari iya mbere u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri.
Ni kenshi abaturage bavuga ko imvugo ya Perezida Paul Kagame ariyo ngiro, kubera ko ibyo yasabye ko babakorera bidatinda kubageraho, mu batanga ubwo buhamya hakaba harimo n’abatuye Umurenge wa Kaniga, Mukarange na Cyumba yo mu Karere ka Gicumbi, bishimira ikigo nderabuzima buzurijwe.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022, yakiriye itsinda ry’abantu 26 bagize umuryango w’abayobozi bakiri bato (Young Presidents’ Organisation, bari mu rugendo mu Rwanda.
Nyuma y’uruzinduko rw’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu kirwa cya Taiwan, Leta y’u Bushinwa yabaye igifatiye ibihano by’ubukungu inategura kukigabaho ibitero.
Izamurwa ry’umushahara w’abarimu, ni kimwe mu byateye abantu benshi ibyishimo, by’umwihariko Abarimu, harimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu rwego rwo kongerera amahirwe abakina tombola ya Inzozi Lotto, ubuyobozi bw’iyo tombola bwabashyiriyeho umukino mushya witwa IGITEGO Lotto aho abanyamahirwe bazajya batombora bagahabwa ibihembo byabo buri munsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu ku itike y’amafaranga y’u Rwanda 200 yonyine.
Ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri yigenga barasaba ko amafaranga y’ishuri atakomeza kongerwa, kuko bitaborohera guhita bayabona, cyane ko aho baba bayakura nta kiba cyiyongereyeho.
Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri ako Karere, nyuma yo gusura Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bagasobanurirwa uruhare rw’Ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye u Rwanda, biyemeje gutera ikirenge mu cyabo, biyemeza kwicungira umutekano, barinda ibyagezweho.
Izina ‘Bihemu’ rimenyerewe cyane ku bantu bahawe umwenda muri Banki bagatinda kuwishyura, ariko kugeza ubu ibigo byakwita umuntu ‘Bihemu’ ntabwo ari banki gusa.
Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022/2023, ikipe ya Rayon Sports iratangira imikino ya gicuti kuri uyu wa Gatanu aho ihera ku mukino w’ikipe ya Musanze FC
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko uku kwezi kwa Kanama 2022 guteganyijwemo ubushyuhe bwinshi ku manywa ugereranyije n’ubw’ukwezi kurangiye kwa Nyakanga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batanu, bakaba babonetse mu bipimo 4,082.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Chileshe Kapwepwe, Umunyamabanga mukuru w’Isoko rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yatangaje ko nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu, hazasohoka amabwiriza agenga uburyo amafaranga arimo n’agahimbazamusyi yakwaga ababyeyi yagabanuka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko mu buryo budatinze, ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera kugira ngo birusheho gutanga umusaruro uhagije Abanyarwanda.