Huye: Yaba yariyiciye umwana amugonyoje ijosi

Uwitwa Laëtitia Nyiraburende w’imyaka 20, utuye mu Mudugudu wa Murambi, akagari ka Kimuna, mu murenge wa Rusatira, birakekwa ko yaba yariyiciye umuhungu we Beni Hategekimana w’umwaka n’igice amugonyoje ijosi mu ijoro rishyira itariki ya 1/4/2014.

Nk’uko nyirakuru Veronika Mukamuyango ari we wabanaga na Nyiraburende uyu, ari na we wareraga uyu mwana umubereye umwuzukuruza abivuga, ngo Nyiraburende yaje nimugoroba, mu masaha yo kugarira (ubwo ni mu masaa moya) aheka umwana we aragenda, hashize umwanya aza asakuza avuga ko yapfuye.

Ngo bitabaje ubuyobozi, ni uko aza kwiyemerera ko ari we wamwishe amugonyoje ijosi, abitewe n’uko “yumvaga ubuzima abayeho burutwa no kuba muri gereza.”

Icyakora, Nyiraburende uyu twavuganye hashize umwanya avuganye na polisi, anabemereye ko ari we wiyiciye umwana, yampakaniye ko atamugonyoje ijosi. Ahubwo ngo yamwishe ku bw’impanuka. Ngo mbere yari yemeye ko ari we wamwishe bitewe n’uko bari bari kumukubita bamubaza icyamwishe.

Yasobanuye uko byagenze: ngo yatashye yasinze, nyirakuru amusabye konsa umwana arabyanga, amusukaho amazi agira ngo akanguke ariko yite ku kibondo cye. Kubera ko uburiri bwe bwari bwatose, yimukiye ku bwa nyirakuru, na we aramwangira. Ibi ngo byaramurakaje ni uko aheka umwana we arasohoka.

Beni Hategekimana bivugwa ko yishwe na nyina.
Beni Hategekimana bivugwa ko yishwe na nyina.

Ngo yaje guhura n’umuhungu witwa Bosiko amusaba ko baryamana, we aramwangira, ni uko mu kugundagurana akubita umwana ikofe mu gatuza maze arapfa.

Yabitse umwana mbere y’uko apfa

Nk’uko bivugwa n’abaturanyi ndetse bikanemezwa na Martin Ntakirutimana Shumbusho, se wa nyakwigendera ukorera mu gasantere ka Mugogwe kari hafi y’iwabo wa Nyiraburende (barabyaranye ariko ntibabanaga nk’umugore n’umugabo), ngo mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba Nyiraburende yaje kumureba aho akora aramubwira ngo umwana we yapfuye.

Ngo ibi byamuteye kwiyemeza kujya kureba uko byagenze, maze ashaka abasore bakorana ngo bamuherekeze. Akoze kuri Nyiraburende aho yari ari mu kabari ngo bajyane, ngo yaramwangiye ni uko amanukana n’abo bagenzi be.

Ngo bageze mu rugo, basanze umwana ari muzima ari gukina na nyirakuruza, dore ko n’ubundi ngo ari we wamureraga bitewe n’uko nyina yahoraga yizererera, agataha mu gicuku, yasinze.

Ngo bisubiriye ku kazi, ntibakongera kwibaza ku mpamvu Nyiraburende uyu yari yababeshye dore ko ngo butari n’ubwa mbere: hari hashize amezi ane n’ubundi agiye i Nyanza aza kumuterefona amubwira ko umwana imodoka yamugonze akaba agiye gupfa, akaba ari ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB).

Ngo mu gihe yari ari kwitegura kujya kumureba, yagiye kubona abona araje, umwana ari muzima. Gusa ngo yari afite ibisebe bidakabije ku itama, bigaragara ko ari ibyari byamusharatuye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko bite by’izi mpfu z’abanyarwanda zidaasobanutse? Birarenze ubuyobozi bugire icyo bukora si no turaba umugani ku banyamahanga pe!

EGOKO? yanditse ku itariki ya: 2-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka