Huye: Gusobanukirwa ibyiza byo kujyana umwana mu ishuri byateye ubucucike mu ishuri

Mu ishuri ry’inshuke ryo ku ishuri ribanza rya Nyanza, mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, bigira mu ishuri rimwe ari hafi 80. Umuyobozi w’iri shuri avuga ko n’ubwo bitabashimishije kuba biga bangana kuriya, ngo byibura baba baje.

Iyo winjiye mu ishuri ry’inshuke ryo ku ishuri ribanza rya Nyanza, usangamo abana benshi baba baje kwiga. Uhise ugereranya utarinze kubara, wavuga ko baryigamo bagera ku ijana. Aba bose kandi bitabwaho n’umwarimu umwe gusa utagira umufasha.

Impamvu y’ubu bucucike, ni uko ngo ababyeyi batangiye kumva akamaro ko kujyana abana batoya kwiga. Umuyobozi w’iki kigo, Madamu Winifrida Barenzaho, ati “Mbere ntibabyumvaga, kandi na n’ubu ugereranyije abana baza kwiga n’abasigaye imuhira, abenshi ni abataza.”

Kubera ubwinshi, usanga hari ubwo intebe yicayeho abana batanu.
Kubera ubwinshi, usanga hari ubwo intebe yicayeho abana batanu.

Indi mpamvu y’ubucucike ni ukuba iki kigo nta yandi mashuri gifite yo kuba cyagabanyirizamo aba bana. Madamu Barenzaho ati “uretse ko no guhemba umwarimu urenze umwe tutabishobora bitewe n’uko ababyeyi bo muri aka gace bakennye. Hari n’abatazana abana babo kuko baba babuze amafaranga 600 ya buri kwezi.”

Ikindi kibazo gikomeye iki kigo gifite, ni ubwinyagaburiro: isambu y’ikigo ingana n’ahubatse amashuri, ndetse n’aho gukinira hatoya cyane batakwirwa. Madamu Barenzaho yerekana akabuga abana bakiniramo nyamara katari ak’ikigo ati “twasabye nyir’iriya sambu ngo tuhagure aranga, ariko ni ha handi na we ntiyahahinga kuko abana babyangiza.”

Ikigo cy'ishuri ribanza rya Nyanza.
Ikigo cy’ishuri ribanza rya Nyanza.

Icyakora, ngo ubuto bw’iki kigo ndetse n’umubare mukeya w’amashuri ubuyobozi bw’Akarere burakizi. Umuyobozi w’ikigo ati “ubuyobozi bw’akarere bwadufashije kubaka amashuri abiri mashyashya, kandi bwanatwemereye kuzakomeza kudufasha kugira ngo tubashe kubona amashuri ndetse n’imbuga ihagije.”

Baracucitse ariko ntibyabujije ikigo guhembwa

Umuyobozi w’iki kigo avuga ko n’ubwo abana babo bacucitse, ngo ikigo cyabo kibyitwaramo neza bikaba byaratumye gihembwa ibikoresho byo kwifashisha mu ishuri ry’inshuke harimo imyicundo, ibipupe, impapuro zo kwigiraho, ...

Aya mashuri mashyashya ikigo cyayubatse ku nkunga y'ubuyobozi bw'akarere ka Huye.
Aya mashuri mashyashya ikigo cyayubatse ku nkunga y’ubuyobozi bw’akarere ka Huye.

Ikindi, ngo kuba abana biga bacucitse ni amaburakindi, ariko na none ngo biruta kutaza: barangiza mu ishuri ry’inshuke bazi kwandika ku buryo kwiga gusoma no kwandika mu mwaka wa mbere bitagora abarimu ndetse n’abo bigisha.

Ngo abaza gutangira mu mwaka wa mbere bataranyuze muri iri shuri ry’inshuke, ahanini ni bo bagorana mu kwigisha.

Kwitwara neza mu mu kwigisha inshuke byatumye iki kigo gihabwa ibikoresho byagenewe abana batoya.
Kwitwara neza mu mu kwigisha inshuke byatumye iki kigo gihabwa ibikoresho byagenewe abana batoya.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze Kigalitoday iyi ni inkuru y’umwaka ku burezi!! Ariko se bayobozi ba Minisiteri y’uburezi namwe bayobozi b’Akarere ka Huye koko ibi ni ibiki? Ubu burezi bupfiriye muri gardienne koko buzazurwa n’iki ko akaburiye mu isiza katabonekera mu isakara!!! Biteye agahinda kubona abana mirongo inani imbere ya mwalimu umwe ngo arabigisha!!! Ariko se koko muzi ibyo uburezi ari byo? Muzi ko umubare w’abana uteganyijwe kugira ngo mwalimu abashe kubitaho no kuenya ikibazo cya buri wese no kumenya amazina yabo? Ese bajya kwiga cg ni ukuhirirwa gusa. Mwalimu wagowe we!! Imana izakwihembere gusa! Hanyuma se ntimuzi ko abana mirongo inani bakabije ubucucike mu cyumba kimwe hari n’urwaye indwara yandura yabamara bose kuko bacuranwa umwuka!!!! Yewega education we!!

ABASHINZWE UBUREZI BEGURE yanditse ku itariki ya: 28-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka