Umuturage umwe wari ucumbitse mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu mu Mudugudu wa Mututu, yagwiriwe n’ikirombe cyo muri uwo Mudugudu, ubwo yari yajyanyemo na mugenzi we mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage bakaba barimo gukora ibishoboka ngo abe yakurwamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko amarushanwa Umurenge Kagame Cup, azagira uruhare mu gutahura impano z’abakiri bato ngo bazabashe guherwaho bashinga ikipe y’Akarere.
Mu Karere ka Ngororero hari urujijo hagati y’umubyeyi n’umwana we watewe inda ku myaka 15 y’amavuko, ndetse n’Ikigo cya Isange One Stop Centre ku gufata umwanzuro wo gukuramo inda y’uwo mwana kuko bikekwa ko yaba yarayitewe na nyirarume.
Mu mwaka wa 2023 nibwo abari bagize umutwe wa MLCD ya Rusesabagina na FLN wari umutwe wayo wa gisirikare, uko ari 21 barekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Muhanga, berekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi baravuga ko mu mpera z’icyumweru babuze imodoka kubera ingendo z’abajya kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka no gutangira undi.
Impanuka ebyiri zabereye mu Karere ka Kamonyi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ndetse na mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023, zaguyemo abantu batandatu, abandi barakomereka.
Kwigira Felicien wabaye Perefe wa gatanu wa Perefegitura ya Gitarama, yitabye Imana ku myaka 92 azize uburwayi, akaba yari atuye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.
Ihuriro ry’abahinzi b’imyumbati mu Rwanda (Syndicat Ingabo), rirasaba bahinzi b’imyumbati kugira uruhare mu gukemura ibibazo bahura nabyo, mu ruhererekane nyongeragaciro ku gihingwa cy’umwumbati, kugira ngo babashe kongera umusaruro.
Abatuye Umujyi wa Muhanga bari bategereje ko umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe, aza kubataramira mu ijoro rya Noheli ku wa 25 Ukuboza 2025, baramutegereje baramubura nyuma yo kwishyura amafaranga 1000 yo kwinjira ahari hateganyijwe.
Abacuruzi b’ibirayi n’abaguzi babyo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko guhera ku wa 22 kugeza ku wa 23 Ukuboza 2023, ibirayi byabuze ku isoko kubera ko ababikura ku makusanyirizo yabyo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba babujijwe kubizana, kubera ko nta nyemezabwishyu za EBM (Electronic Belling Machine) bafite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko burimo kwiga uko urubyiruko rurangiza kwiga imyuga n’ubumenyingiro, rwahuzwa n’umurimo mu rwego rwo kugabanya ikigero cy’ubushomeri mu bakiri bato.
Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ubwo bari bagiye kugikorera isuku.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aratangaza ko Abanyarwanda badakwiye guterwa ubwoba no kwakira abimukira bazava mu Gihugu cy’u Bwongereza, kuko usibye kuba u Rwanda rufite umutima wo gufasha abari mu kaga, abo bimukira bazanagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere (JADF), bafashe ingamba nshya zo kurandura ubukene bukabije mu baturage ku buryo burambye.
Abarimu bakorana na Koperative Umwalimu SACCO barasaba ko inguzanyo ku mushahara bahabwa, yahuzwa n’umushahara wabo, kuko abasaba izo nguzanyo bemererwa atarenze miliyoni eshatu n’igice gusa.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera mu Karere ka Muhanga, baratangaza ko bagiye gutangira gutera inkunga ikipe ya AS Muhanga yamanutse ikajya mu cyiciro cya kabiri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buherutse gutangaza ko hari ibiti byera imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka bisaga ibihumbi 700 bigenewe abaturage bigomba gutangwa bitarenze uku kwezi k’Ukuboza 2023, mu rwego rwo gufasha abaturage kongera umusaruro w’imbuto no kwiteza imbere.
Abangavu 78 batewe inda bakiri basoje amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ishuri rya TSS Ntongwe, barashimira inkunga batewe na Banki ya Kigali (BK) binyuze muri BK Foundation, bakaba bagiye kwerekeza ku isoko ry’umurimo.
Ishyirahamwe riharanira guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda (Organization pour la promotion du Français au Rwanda - OPF Rwanda), rirasaba inzego bireba zirimo na Leta gufasha Abanyarwanda kubona ibyemezo (Certificats) by’uko bize, kandi bazi gukoresha no kuvuga Igifaransa, kugira ngo bafungurirwe amahirwe ku (...)
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Ngororero baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza ubufatanye mu kazi ka buri munsi, kugira ngo bagere ku musaruro ushimishije, mu gihe bitegura amatora y’Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka utaha wa 2024.
Abakoresha Gera y’Umujyi wa Muhanga barinubira kuba yaracukutsemo ibinogo byinshi birekamo amazi y’imvura, imodoka zikayatera abaje kugura amatike, mu gihe cy’izuba bwo hakaba haba huzuye ivumbi.
Abaganga b’inzobere ku bitaro by’amaso bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga, basimburije imboni z’amaso abarwayi 26 bendaga guhuma kubera uburwayi bw’imboni, zari zitagikora neza.
Telefone zigezweho za (Smart Phones) zatangiye guhabwa Abanyarwanda hirya no hino mu Gihugu, aho izigera kuri Miliyoni n’ibihumbi 200, ari zo zizahabwa abazifuza bishyuye ikiguzi gito.
Abanyamuryango b’Umuryango utari uwa Leta wa ba Kanyamigezi wo mu Rwanda ukora ibikorwa bitandukanye birimo gukwirakwiza amazi meza no kwita ku isuku n’isukura (COFORWA), n’inshuti za Padiri Sylvain Bourguet, bashinze ikigega cy’ingoboka cyita ku bakene, bacyitirira uwo mupadiri ukomoka mu Bubiligi, witangiye abakene (...)
Ibigo n’abantu ku giti cyabo 35 bahize abandi mu iterambere ry’ibikorwa bidaheza abafite ubumuga mu Rwanda, bahawe ishimwe bagenewe n’Ikigo1000 Hills Events gitegura ibikorwa bitandukanye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange, umukozi w’Ikigo gishinzwe Ubucukuzi, Peteroli na Mine (RMB) ku rwego rw’Akarere, na Polisi mu Karere ka Muhanga, binjiye mu kibazo cy’ubucukuzi cya kompanyi yitwa EMITRA MINING Ltd n’umuturage witwa Ndagijimana Callixte watanze ikirego avuga ko iyo Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye (...)
Abakobwa bo mu Karere ka Ruhango batewe inda batarageza imyaka 18, bavuga ko bahura n’akaga gakomeye karimo gutereranwa, n’ababateye inda, ababyeyi babo n’abavandimwe babo, bikabaviramo kwiyanga kugeza ubwo bumva bakwiyahura.
Abanyeshuri 45 bigaga imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rya Heroes Integrated TSS, baraye batorotse ikigo bose bajya kwiga mu mashuri ya Mpanda TSS, na Sainte Trinité biri mu Karere ka Ruhango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imiryango ibanye nabi isaga 300 imaze guhinduka, hakaba hakiri urugendo rwo kuganiriza indi isaga 200 ikibanye mu makimbirane, mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), iratangaza ko hagiye gukorwa ibarura ry’abafite ubumuga mu Gihugu hose, hiyongereyeho n’abana bari munsi y’imyaka itanu bavukanye ubumuga kuko mbere batabarurwaga.