Rusesabagina yarakatiwe anahabwa imbabazi: Ibyaranze umwaka wa 2023 mu Butabera

Mu mwaka wa 2023 nibwo abari bagize umutwe wa MLCD ya Rusesabagina na FLN wari umutwe wayo wa gisirikare, uko ari 21 barekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ni ibintu bisa nk’ibyatunguranye kuko umwaka wari wabanje abo bose basimburana mu nkiko, kugeza bakatiwe ibihano bitanduanye byo gufungwa no gutanga indishyi ku bangijwe, ariko bamaze gusaba imbabazi bakazihabwa bakanafungurwa, hatanzwe n’indishyi ku bari baraziregeye maze bikemuka gutyo.

Ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, Paul Rusesabagina wari warakatiwe imyaka 25 y’igifungo ndetse na Nsabimana Callixte, wari warakatiwe gufungwa imyaka 15 bafunguwe ku mbabaziza Peresida wa Repubulika. Aba bombi bari barahamijwe ibyaha by’iterabwoba byakozwena MRCD/FLN.

Byabaye nyuma y’uko Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko hari inzira y’ibiganiro ku kibazo cya Paul Rusesabagina, wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, ku buryo ashobora kubabarirwa.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yigaga ku mutekano ku Isi (Global Security Forum), yabereye i Doha muri Qatar, kuva tariki 13 kugeza ku ya 15 Werurwe 2023.

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, atangira kuburana ku itarikiya 20 Mutarama 2021, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.

Ni ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka zitari nke ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Umwanzuro wo kurekura Paul Rusesabagina na bagenzi be, watangarijwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Nk’uko yari yabyemeje mu ibaruwa ye, Rusesabagina yavuze ko atazasubira mu bikorwa bya politiki, ahita asubira muri Amerika.

Prince Kid yagaruwe mu rukiko aranakatirwa

Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu, rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Urubanza rwagombaga gusomwa ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023 saa Tanu z’amanywa, ariko rushyirwa saa saba ku mpamvu umucamanza yavuze ko zatunguranye.

Mu isomwa ry’urwo rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha, ko Ishimwe Dieudonné yarezwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urukiko rwanzuye ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro, naho izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugishaga ukuri.

Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuko Urukiko Rukuru rusanga yarasambanyije uwahawe kode ya VMF amufatiranye n’intege nke.

Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye kugitsina, kubera uwahawe kode ya VKF wabimushinje ko yakimukoreye inshuro eshatu.

Ku rundi ruhande ariko, yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, yashinjwe n’uwahawe kode ya VBF, wamushinjaga kumuhamagara mu ijoro amusaba kuryamana na we undi akamuhakanira.

Urukiko rwavuze ko rusanga ikimenyetso gishingiye ku majwi gitandukanye n’ibiteganywa n’itegeko.

Prince Kid yagejejwe mu butabera aburana ahakana ibyo aregwa
Prince Kid yagejejwe mu butabera aburana ahakana ibyo aregwa

Bitewe n’uko ari ubwa mbere Prince Kid yari akurikiranyweho icyaha, Urukiko rwamugabanyirije igihano akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko ntiyahise atabwa muri yombi.

Uwitonze Valens yarezwe kwakira ruswa ya Miliyoni 20Frw

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ruregwamo Uwitonze Valens wari umukozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge (RSB), hamwe na Manzi John bareganwa.

Uwitonze ashinjwa gusaba no kwakira ruswa, mu gihe Manzi ashinjwa ubufatanyacyaha muri iki cyaha hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu iburanisha ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu gihe manzi yari umukozi w’uruganda rwitwa Steel Giant Ltd, yacuze icyangombwa cy’ubuziranenge (S-Mark), kugira ngo gikoreshwe mu isoko urwo ruganda rwari rwatsindiye.

Ubushinjacyaha bwongeyeho ko mu gihe Manzi yari atakiri umukozi w’urwo ruganda, yegereye Uwitonze, amubwira kuri icyo cyangombwa cy’ubuziranenge cy’igihimbano, ari nacyo Uwitonze yakoresheje asaba ruswa kuri ba nyiri uruganda.

Muri rusange uwitonze ngo yasabagaba nyiri uruganda ruswa ya Miliyoni 36Frw, icyakora baza kumvikana bagera kuri Miliyoni 25Frw, akaba yarafashwe yakira Miliyoni 15Frw za avansi.

Ibyo byose ubushinjacyaha bukaba ari byo bwashingiyeho, busaba Urukiko ko abo bombi baburana bafunze, bitewe n’uko hari impamvu zitumaba bakekwaho ibyaha, kandi iperereza rigikomeje.

Bombi bahakana ibyaha baregwa, nk’aho Uwitonze ahakana ko atigeze asaba ruswa, ko ahubwo habayeho gukanga ba nyiri uruganda ngo bamuhe amafaranga.

Umwunganira mu mategeko yasabye ko habaho guhindura inyito y’icyaha ku mukiriya we, kikaba kugerageza gukora ibitemewe, agashimangira ko Uwitonze atari we watanze icyangombwa cy’igihimbano.

Manzi na we yahakanye ibyo gucura impapuro mpimbano, ahubwo abyegeka ku bayobozi bamuyoboraga mu ruganda.

Kazungu Denis, ushinjwa ubwicanyi unabyiyemerera, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Kazungu Denys yagejejwe imbere y'Ubutabera
Kazungu Denys yagejejwe imbere y’Ubutabera

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Kazungu Denis, ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kabiri tariki 26 Nzeri mu 2023, nyuma y’uko ku wa Kane tarikiya 21 Nzeri 2023, Kazungu yari yagejejwe imbere y’Urukiko ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Kazungu akekwaho ibyaha 10 birimo kwica umuntu biturutse ku bushake, kandi na we akaba abyiyemerera.

Indi mpamvu rwashingiyeho ngo ni uko ubwo Kazungu yaburanaga ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, atigeze agaragaza ukwicuza kuri ibi byaha by’ubwicanyi yiyemerera.

Ibyaha icumi Kazungu akurikiranyweho birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu iperereza ry’ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Kazungu Denis, ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

U Rwamnda rwungutse abagenzacyaha bashya

Abanyeshuri 133 barimo abaturutse muri RIB, Ingabo na Polisi n’abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, basoje amahugurwa y’ibanze ajyanye n’ubugenzacyaha bari bamazemo amezi arindwi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Abagenzacyaha bashya bitezweho gukomeza guhashya ibyaha
Abagenzacyaha bashya bitezweho gukomeza guhashya ibyaha

Bagaragaje ko bagendeye ku bumenyi buhanitse bakuye muri ayo mahugurwa, bizeza Abanyarwanda umutekano urambye bajyaga babuzwa n’abanyabyaha bitwikira ikoranabuhanga.

Ni mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023, mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, uyoborwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, wasabye abasoje amasomo kuyabyaza umusaruro bahangana n’ibyaha binyuranye kandi bakabikora muri Disipulini batojwe.

Huye: Abaregwa mu rubanza rw’ikirombe cyahitanye batandatu barakatiwe

Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwisumbuye rwa Huye bwasabiye igifungo cy’imyaka 10, abaregwa mu rubanza rw’ikirombe cyagwiriye abantu batandatu mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ku wa 3 Ukwakira 2023.

Ibyaha bya Jenoside byakomeje kuburanishwa mu bihugu by’amahanga

Urukiko rwa Rubanda rw’u Bubiligi rwakatiye Twahirwa Séraphin wiswe Kihebe gufungwa burundu, mu gihe Pierre Basabose washinjwe ibyaha bya Jenoside yakatiwe kutidegembya.

Iki gihano cyahawe Basabose, bisobanuye ko atajyanwa muri gereza ahubwo yitabwaho n’abaganga, kubera ibibazo by’uburwayi ariko akaba adafite uburenganzira bwo kugira aho ajya, ndetse akazajya aba ari mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Pierre Basabose yahamijwe ibyaha bya Jenoside, Ubushinjacyaha bukaba bwari bwamusabiye igihano cy’imyaka 25.

Ni mu gihe Séraphin Twahirwa wahamijwe ibyaha bya Jenoside, iby’intambara, kwica yabigambiriye no kurongora abagore ku ngufu, maze akatirwa igihano cya burundu ndetse akaba ari na cyo Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye.

Ni amakuru dukesha Urukiko rwa Rubanda rw’u Bubiligi, nyuma y’uko rumaze iminsi inyangamugayo zisoma ibibazo bitandukanye bishingirwaho mu gucira urubanza ukekwaho ibyaha runaka, ndetse ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, akaba aribwo rutangaje umwanzuro warwo kuri aba bombi.

Twahirwa na Basabose bamaze hafi amezi atatu baburana ku byaha bashinjwaga, birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ibindi byaha by’intambara, gufata abagore ku ngufu n’ibindi.

Kuri Twahirwa hiyongeraho kandi icyaha cyo gufata abagore ku ngufu, ndetse no gushishikariza interahamwe gufata abagore ku ngufu.

Umushinjacyaha yasobanuye uburyo aba bombi bagize uruhare mu gutoranya abagombaga kujya mu nterahamwe, gukwirakwiza intwaro mu nterahamwe, gufatanya na zo mu kwica Abatutsi, gutera inkunga interahamwe haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho no gushyiraho za bariyeri.

Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa bakatiwe n'Urukiko kubera ibyaha bya Jenoside bahamijwe
Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa bakatiwe n’Urukiko kubera ibyaha bya Jenoside bahamijwe

Amazina y’Abatutsi benshi Twahirwa yagiye yica ku giti cye, akabica abarashe na yo yagiye agarukwaho mu Rukiko, ndetse bamwe mu bafashwe ku ngufu batanze ubuhamya bagaragaza ubugome Twahirwa yari afite mu guhemukira Abatutsi, kuko hari nubwo yabagabizaga interahamwe ngo zibasambanye.

Umushinjacyaha yavuze ko Pierre Basabose aza ku mwanya wa 2, mu bantu bari bafashe imigabane myinshi muri Radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango ndetse no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, aho yatanzemo ibihumbi 600 by’Amafaranga y’u Rwanda, utabariyemo imigabane yafatiye abana be.

Ibyaha byakozwe n’abaregwa ngo byagize ingaruka zikomeye ku babikorewe, zirimo imiryango yazimye burundu, abasigaye ari impfubyi, abandujwe indwara zikomeye ndetse n’abafite ubumuga bukomeye bakomora ku byo bakorewe.

Umwe mu bunganira abaregeye indishyi muri uru rubanza, Me André Karongozi, yatangaje ko Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles ari ubwa mbere ruhamije ibyaha abakekwaho Jenoside.

Avuga ko mu manza z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatuts,i zaburanishirijwe mbere mu Bubiligi, babaga baregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu gusa, uretse urwabaye muri 2019 rwa Neretse Fabien wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, Me Karongozi yavuze ko uru rubanza rusize andi mateka, kuko mu zindi manza nta hantu urukiko rwo mu Bubiligi rwahamije abaregwa ibyaha bakoze mbere ya tariki 7 Mata 1994.

Ati “Ikintu kitari gisanzwe mu zindi manza ni uko aba bombi, bahaniwe ibyaha bakoze kuva muri Mutarama kugeza Jenoside itangiye tariki 7 Mata 1994. Ibyo byaha bigiye bireba igihe Bucyana, perezida wa CDR yishwe, noneho mu gihugu hose, cyane cyane i Gikondo abantu bakazira akarengane kandi we yaguye mu nzira z’i Butare. Rero ni ubwa mbere bibaye mu manza za hano, ko abantu baregwa ibyaha bikanabahama, byabayeho mbere y’uko Jenoside itangira.”

Me Karongozi akomeza avuga ko ikindi cyagaragaye cyane, ari ukwemeza ibyaha byabaye byinshi bireba abari n’abategarugori muri Jenoside babakorera ibya mfurambi, babica urubozo. Icyo na cyo ni ikintu kigaragara cyane mu byemezo kuri Twahirwa na Basabose.

Uwo munyamategeko yavuze ko kugira ngo abo yunganira batsinde uru rubanza, ahanini byashingiye ku batangabuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi bayigizemo uruhare bemeye kuvugisha ukuri ku byabaye.

Nyuma y’umwiherero, Umushinjacyaha ubwo yavugaga ibihano byahabwa aba bombi, yari yavuze ko Twahirwa amusabira gufungwa burundu, naho Basabose amusabira gufungwa imyaka 25, ariko avuga ko Urukiko ruzareba ubuzima bwe rukagena igihano harimo no kuba yafungirwa (yacungirwa) iwe.

IBUKA yatanze ikirego isaba indishyi zigera muri Miliyali 50Frw kubera Kabuga Felicien

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, IBUKA, watanze ikirego mu Rukiko isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, zingana na Miliyari ibihumbi 50Frw, kubera ibikorwa bya Kabuga Félicien ukurikiranywe n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, n’ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ni rwo rwaregewe kuko Kabuga yari atuye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo.

IBUKA yunganiwe na Me Bayingana Janvier, usanzwe ari na Komiseri muri iyi mpuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga kuburanisha uru rubanza mbonezamubano, ruhereye ku busabe bw’uko imitungo ya Kabuga yose yafatirwa, kugira ngo umunsi indishyi zemejwe n’Urukiko, hazaboneke aho zikurwa.

Hasabwa kandi igihembo cy’Abavoka kingana na Miliyoni 100Frw ndetse n’amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na Miliyoni 50Frw.

Abaregera indishyi bahagarariwe na IBUKA barimo abacitse ku icumu mu Bisesero, ku Mugina, ku Kimironko, ku Muhima, muri Musave, muri Nyamirambo, mu Mudende, muri Commune Rouge i Rubavu, muri Vunga n’abandi.

Mu gihe hatangwa ikirego ku ndishyi, Komiseri ushinzwe ubutabera muri IBUKA, Me Bayingana Janvier, yatangaje ko uwo muryango utishimiye icyemezo cy’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, cyo kuvuga ko Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside atagifite ubushobozi bwo kuburana, kibera izabukuru n’uburwayi.

Biguma yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, rwakatiye Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma gufungwa burundu.

Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma yahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu, mu rubanza yashinjwagamo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, bikaba byombi byamuhamye.

Mu makuru y’Ubutabera ku manza za Jenoside kandi, Umushinjyacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga, rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, maze atangaza ko hazakomeza kubaho ubufatanye n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, kugira ngo Kayishema Fulgence wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange mu Karere ka Ngororero, aburanishirizwe mu Rwanda.

Serge Brammertz avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere bazasura Afurika y’Epfo gutegura buri kimwe cyose, ngo Kayishema avanwe muri icyo gihugu aho yafatiwe, ajyanwe Arusha muri Tanzaniya aho azava azanwa mu Rwanda, ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside akekwaho.

Ukuriko rwisumbuye rwa Nyagatare rwanzuye ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyaha akurikiranyweho birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze, no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana
CG (Rtd) Emmanuel Gasana

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwari rwatesheje agaciro impamvu Gasana Emmanuel yari yatanze z’uburwayi ruvuga ko Igororero rizamuha uburenganzira bwo kwivuza uko abishaka, byanaba ngombwa akajya anavurirwa hanze y’Igororero kuko amategeko abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka