Muhanga: Fagitire ya EBM yatumye ibirayi bibura ku isoko

Abacuruzi b’ibirayi n’abaguzi babyo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko guhera ku wa 22 kugeza ku wa 23 Ukuboza 2023, ibirayi byabuze ku isoko kubera ko ababikura ku makusanyirizo yabyo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba babujijwe kubizana, kubera ko nta nyemezabwishyu za EBM (Electronic Belling Machine) bafite.

Mbere ya saa sita kuri uyu mucuruzi hari nk'ibiro bitatu by'ibirayi kandi asanzwe acuruza za toni ku munsi
Mbere ya saa sita kuri uyu mucuruzi hari nk’ibiro bitatu by’ibirayi kandi asanzwe acuruza za toni ku munsi

Abacuruzi bavuga ko ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2023, imodoka zizanye ibirayi zakumiriwe kubishyira ku isoko n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kuko zitari zifite inyemezabwishyu za EBM zigaragaza aho zaranguriye.

Ushaka ibirayi mu mujyi wa Muhanga ukigera ahitwa mu Kivoka bisanzwe bicururizwa, ntabwo byoroshye ngo ube wabona n’ikilo kimwe, kuko byose byashize mu gitondio cya kare ubwo abacuruzi bemererwaga kubigurisha badatanze inyemezabwishyu ya EBM’ bari basabwe gutanga mbere.

Ibyo byatumye abari bafite ibirayi basabwa gufunga amaduka kuko na bo nta nyemezabwishyu za EBM batanga, bituma ibirayi bibura kugeza kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, ntawo wakura ibirayi mu Mujyi wa Muhanga, n’aho byari byasigaye byacurujwe hiyongereyo amafaranga menshi kuko nk’ikilo cyaguraga 400Frw cyashyizwe hejuru ya 500Frw nabwo birabura.

Ibyo kandi ni nako bimeze ku bacuruzi b’ibitoki, ibitunguru n’izindi mboga ziranguzwa ku bwinshi, aho abacuruzi bose basabwa kuba bafite ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga inyemezabwishyu.

Umuyobozi wa zone icuruza ibirayi mu Kivoka mu Mujyi wa Muhanga, Niyonsenga Thomas, avuga ko ikibazo gikomeye, ari uko ubusanzwe ibirayi bikurwa ku makusanyirizo biza bidafite izo nyemezabwishyu, kuko imodoka zibizana ziba zifite gusa ibya ngombwa by’ayo makusanyirizo.

Agira ati “Ejo twatumije ibirayi dusaba ko byazana n’inyemezabwishyu za EBM abo turanguraho batubwira ko ntazo batanga, babijyana mu bindi bice by’Igihugu, byatumye ibirayi bibura hano ku isoko. Abari bafite ibirori babuze icyo bahaha ngo bateke, n’ababirya mu ngo zabo ntabyo babona”.

Aha hose habaga hari ibirayi byinshi nta na kimwe gihari
Aha hose habaga hari ibirayi byinshi nta na kimwe gihari

Abacuruzi b’ibirayi basaba ko bakoroherezwa mu bucuruzi ntibatange EBM

Ku rundi ruhande hari abakigaragaza ko ibirayi byangirika cyane ku buryo hari igihe bisaba kubicuruza kuri makeya, uwaranguye agasabwa EBM yayerekana iriho amafaranga makeya agahananwa n’uwayimuhaye ngo babeshye igiciro.

Hari n’ikibazo cyo kuba abacuruza ibirayi bifuza ko kubera ukuntu byangirika vuba, bashyirirwaho umusoro rusange ujyanye n’imiterere yabyo, kuko kubigurisha batanze EBM byabateza ibihombo.

Umukozi wa RRA mu Karere ka Muhanga aherutse gusobanurira abo bacuruzi, ko gahunda ku mucuruzi wese ari ugukoresha ikoranabuhanga rya EBM, kugira ngo rizashingirwego bahabwa ipatanti y’ubucuruzi ijyanye n’ubushobozi bwa buri mucuruzi.

Naho ku kijyanye n’ibirayi byangirika n’ibindi bicuruzwa byangirika vuba nk’imboga n’imbuto, ngo ntacyo bakwiye kugiraho impungenge kuko EBM ibara gusa ibyacurujwe itabara ibyangiritse.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko nyuma yo kumenya ko ibirayi byabuze mu Mujyi wa Muhanga, inzego za Leta n’abikorera bahise baganira na RRA, bafata umwanzuro wo kureka imodoka zikabizana ariko hakiga uko ubucuruzi bukorwa hatangwa EBM.

Avuga ko imodoka zatangiye gupakirira ku makusanyirizo asanzwe avaho ibirayi, ku buryo bucya byageze ku isoko, ariko ko hanakomeza gusuzumwa imbogamizi zo gutanga izo nyemezabwishyu.

Agira ati “Ibirayi biratangira kuza kuko ikibazo twakiganiriyeho, imbogamizi zo kuba amakusanyirizo adatanga inyemezabwishyu za EBM turakorana na PSF Rubavu, Nyabihu na Musanze ahava ibirayi, tumenye uko dufata umwanzuro ariko ibirayi bikomeze gucuruzwa”.

Ku kijyanye no kuba hari abavuga ko EBM itakwa mu bindi bice by’Igihugu usibye Muhanga gusa, Kimonyo avuga ko ibyo bikomeza gusuzumirwa hamwe n’abacuruzi babyo na RRA, naho ku kuba ibirayi byangirika bikagurishwa kuri make, avuga ko nta wahanira umuntu watanze inyemezabwishyu ya makeya kuko yifuzaga ko ibye bitahomba cyane.

Agira ati “Ibyo nabyo twabiganiriyeho niba ushaka kugurisha kuri macye uzajya utanga inyemezabwishyu ijyanye n’igiciro, kuko nta wakwifuza guhomba byose igihe usanga nutabitangira make byakwangirika”.

Abacuruzi kandi bifuza ko bahugurwa ku ikoreshwa rya EBM, kugira ngo bazabashe kuzikoresha byihutisha akazi kuko bafite impungenge z’uko zigoye kuzikoresha.

N'ab'ibitoki ntibacuruje
N’ab’ibitoki ntibacuruje

Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yasabe RRA ko ururimi rw’ibanze rwa EBM rukoreshwa rwaba Ikinyarwanda, kugira ngo byorohere buri wese ushaka kuyikoresho, noneho abashaka gukoresha izindi ndimi ari bo bazajya bahindura uko babyifuza.
Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka