Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko gushyira ibibazo by’umuryango ku karubanda atari byo bitanga igisubizo kurusha uko abagize umuryango ubwabo babyikemurira cyangwa bagafashwa n’abantu bakuru kandi babanye neza.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, yahagaritswe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, kubera gukinisha abakinnyi bakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma ya 2019/2020, binyuranyije n’ibikubiye mu mabwiriza agenga amarushanwa.
Isoko ry’inka (igikomera), cyari giteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gashyanatare 2024, cyahagaritswe kubera kwikanga indwara y’uburenge, hafi y’aho cyagombaga kubera.
Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Alexandre Rutikanga, avuga ko Igihugu kiri hafi kwihaza ku musaruro w’ibigori, kuko iki gihembwe cy’ihinga 2024 A, hitezwe umusaruro wa Toni 600,000 mu gihe Igihugu gikenera uri hagati ya Toni 650,000 na 850,000 ku mwaka.
Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Saranda Geoffrey, avuga ko igiciro cy’amata nikiyongera uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa rutazabura amata kuko umworozi azarushaho gukora ubworozi bwa kijyambere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko hakiri urujijo ku mubiri w’umuntu (umugore), wabonetse mu murima w’ibigori kuko yari yaramaze kwangirika ku buryo batapfa kumenya umwirondoro we, ariko haketswe umugore umaze iminsi ine yaraburiwe irengero.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo runenga bamwe mu bajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango, kuba bamena amabanga y’ibyo baba babaganiriye kuko bituma umudugudu wose ubota, rimwe na rimwe bikabatera n’ihungabana.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, avuga ko igwingira ry’abana muri aka Karere ridaterwa no kubura ibiryo, ahubwo biterwa n’ubumenyi bucye bw’ababyeyi baha abana amafunguro yateguriwe abantu bakuru, rimwe na rimwe abana badashoboye kurya.
Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko Akarere ka Bugesera ari ko kagaragaramo abantu bagurisha ubutaka inshuro nyinshi bagamije gukomeza kubwungukamo ndetse n’abiyandikishaho ubutaka butari ubwabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko nta mwana wagororewe mu Igororero rya Nyagatare wahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika wari wahagaruka aje gufungwa kubera gusubira mu byaha ahubwo ngo benshi bagaruka baje gushima no gusura ndetse no guha icyizere bagenzi babo.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godfrey, avuga ko uruganda Inyange ishami rya Nyagatare rwahagaze mu minsi ishize mu mpera z’ukwa mbere, bituma hari amata atagemurwa, biteza aborozi igihombo cy’amafaranga asaga Miliyoni eshanu.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya Ngarama TSS harimo n’aho abakobwa bararaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko umubare w’abangavu basambanywa ugenda ugabanuka bitewe n’ingamba zafashwe, zirimo clubs z’abana ku Mudugudu, ku ishuri, gufata no gufunga abakekwaho guhohotera abana, no gushyiraho umukozi ushinzwe gukurikirana no kurengera uburenganzira bw’umwana.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba badafite indangamuntu kandi barifotoje, kugana Imirenge biyandikishirijemo kugira ngo bazifate, ariko n’abatarifotoza kandi bagejeje imyaka abasaba kwihutira kubikora kuko gutunga indangamuntu ari uburengenzira bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ibikorwa by’amaboko byakozwe n’urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, Urugerero Inkomezabigwi icyiciro cya 11 hatabariwemo ubukangurambaga byabariwe agaciro mu mafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 131.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’aka Gatsibo, burasaba abaturage guhunika imyaka bejeje aho kuyigurishiriza rimwe kuko aribyo bituma igiciro cyashyizweho kitubahirizwa. Ku rundi ruhande ariko nanone, abacuruzi bagura munsi y’igiciro cyashyizweho bakibutswa ko bashobora guhura n’ibihano.
Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’abahishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside, bahawe inka mu rwego rwo kubashimira ibikorwa by’ubwitange n’Ubutwari bakoze.
Imibiri 14 y’abazize impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Mugesera gitandukanya Uturere twa Ngoma na Rwamagana, ni yo imaze kuboneka, mu gihe hagishakishwa indi ibiri.
Abanyeshuri ba Gahima AGAPE, rishamikiye ku Itorero rya EAR, ibikoresho byabo byiganjemo ibiryamirwa biherutse gushya kubera impanuka y’umuriro, bahawe matela, amashuka n’ibindi bikoresho nk’amakaye byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA).
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean damascene Bizimana, avuga ko imanza za Gacaca zagize uruhare rw’indashyikirwa mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda aho 83% by’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi baniyemeza gutandukana burundu n’ingengabitekerezo yayo naho 85% (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko bagishakisha impamvu yateye inkongi y’umuriro aho abahungu barara, mu ishuri rya Gahima AGAPE, riherereye mu Murenge wa Kibungo Akarere ka Ngoma.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko ubu barimo gutegura gahunda nshya y’imyaka itanu ishingiye ku kubaka ubudahangarwa bw’umutekano w’ibiribwa izatangira muri Nyakanga 2024.
Abahagarariye abaturage mu Mirenge ya Muyumbu na Karenge mu Karere ka Rwamagana, basuye ibice Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zatangirijemo urugamba, bavuga ko ubutwari bwazo bugomba gukomeza kwigishwa abandi.
Bizumuremyi Jean Marie Vianney bakunda kwita Ntare w’imyaka 39 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Akavumu, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, mu gitondo cyo ku wa 22 Mutarama 2024, yasanzwe amanitse mu giti bikekwa ko yiyahuye.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Uburezi, Batamuriza Edith, avuga ko imyumvire y’ababyeyi n’abana ku kwiga imyuga igenda ihinduka, aho ubu abana bahabwa kwiga uburezi rusange basigaye baza guhinduza bashaka amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Umuturage witwa Ndayisaba Emmanuel wo mu Mudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare, yamaranye umufuniko w’icupa ry’inzoga mu nda iminsi 10 ubona kumuvamo.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Itangazamakuru, Kwibuka Eugene, avuga ko ibihingwa n’amatungo bitarabona ubwishingizi bishobora kuzabubona mu gihe abahinzi babyo cyangwa aborozi babisabye, bikagaragara ko ari ngombwa ndetse hatangiye gusuzumwa ubusabe bw’abahinzi b’urutoki.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, arizeza abahinzi b’ibigori ko uku kwezi kwa Mutarama kurangira igiciro cyabyo cyatangajwe, mbere ko bitangira gusarurwa kugira ngo hirindwe akajagari mu kugurisha umusaruro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze umukozi ushinzwe Irangamimerere (Etat Civil) mu Murenge wa Kiyombe, witwa Habyara Justin w’imyaka 51 y’amavuko n’umuturage witwa Nubahimana w’imyaka 24 y’amavuko, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke (ruswa) aho Habyara (...)
Kuva 11 Mutarama 1994 kugeza tariki ya 11 Mutarama 2024, imyaka 30 yari ishize Umuryango w’Abibumbye (ONU) umuneyeshejwe ko mu Rwanda harimo gutegurwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntiwabyitaho.