Nyagatare: Uruganda rwahagaze iminsi ibiri aborozi bahomba asaga Miliyoni eshanu

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godfrey, avuga ko uruganda Inyange ishami rya Nyagatare rwahagaze mu minsi ishize mu mpera z’ukwa mbere, bituma hari amata atagemurwa, biteza aborozi igihombo cy’amafaranga asaga Miliyoni eshanu.

Icyo gihe Gashagaza George, umuyobozi wa Koperative Kirebe-Kamate Zirakamwa, yabwiye RBA, ko ikibazo cyaturutse ku ruganda bagemuraho amata ari na rwo bafitanye amasezerano yo kubagurira amata.

Yavuze ko wari umunsi wa kabiri ikusanyirizo ry’amata ryabo ritakira amata kubera ko batari bafite aho bayajyana kuko umukiriya yari yababwiye ko atayakira.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godfrey, avuga ko ikibazo cyo kutakira amata cyatewe n’uko hari havutse ikibazo mu ruganda ariko nanone andi makusanyirizo yakomeje kwakira amata y’aborozi uretse irya Kirebe.

Icyakora nyuma yaho amata yarakiriwe kuko ikibazo cyari cyakemutse.

Ati “Habayeho ikibazo cy’ibyuma mu ruganda birahagarara ariko ubu byarakemutse. Nanone ikibazo cyo kutakira amata cyabaye Kirebe gusa kuko ikama amata menshi arenga litiro 18,000 ku munsi ku buryo batabona ubundi bubiko bw’amata (imashini zikonjesha amata).”

Kayitare avuga ko kubera ko andi makusanyirizo y’amata atakira amata menshi aborozi bakomeje kugemura nk’uko bisanzwe kuko bari bafite aho bayakirira.

Muri iyo minsi ibiri aborozi basubije amata mu ngo zabo ngo byabahombeje Miliyoni eshanu n’ibihumbi magana ane (5,400,000 Frw).

Avuga ko ubu mu gihe cy’imvura, amata yakirwa ku makusanyirizo ku munsi ari hagati ya Litiro zirenga 2,000 na 18,000.

Avuga ko iki kibazo cy’imashini z’uruganda guhagarara bigateza abarozi igihombo kizakemurwa n’uruganda rukora amata y’ifu rushobora gutangira kwakira amata y’aborozi mu kwezi kwa Werurwe 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka