Minisiteri y’Ishoramari rya Leta, yaherukaga gushyirwaho ku wa 30 Nyakanga 2022, yakuweho, inshingano zayo zimurirwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, arasaba abacuruzi guhindura imyumvire y’uko bishyura amafaranga y’isuku, bityo ubuyobozi akaba ari bwo buzajya buza gutoragura imyanda aho bayinyanyagije bakorera, ko ahubwo bagomba kuyishyira ahabugenewe ubuyobozi bukayihakura buyitwara mu kimoteri rusange.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimable Gahigi, arasaba abantu gutangira kwitegura imvura y’umuhindo hirindwa ingaruka zaterwa n’ibiza kuko iyo umuhindo ugitangira ugaragaramo imvura n’umuyaga mwinshi.
Umuyobozi Mukuru wa gahunda yo kurwanya Malariya mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS, Dr. Daniel Ngamije, arasaba abanyarwanda gukomeza ingamba zisanzwe zo kurwanya Malariya by’umwihariko bita ku isuku y’aho batuye ku buryo hatakororokera imibu kubera hari ubwoko bushya bw’umubu utera Malariya.
Ku bufatanye bwa Sendika z’abakozi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), n’izindi nzego, abakozi bakora imyuga itandukanye ntaho bayigiye uretse mu kazi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi.
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda, REWU, Mutsindashyaka Andre, avuga ko abakozi bari mu kazi baramutse bafashwe neza n’abakoresha babo ikibazo cy’ubushomeri cyaba amateka kuko nabo bagira uruhare mu gutanga akazi.
Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi y’Umurenge SACCO Karangazi, Gatarayiha Dan, avuga ko abibye iki kigo cy’imari bari baracurishije imfunguzo ku buryo byaboroheye gufungura bakagera ku mutamenwa nawo bakawutwara.
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (REWU), Mutsindashyaka Andre’, avuga ko abakozi bose bakwiye guhabwa amasezerano y’akazi kandi bakanateganyirizwa kugira ngo ejo batazaba umusaraba kuri Leta.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye amakoperative y’abatwara abantu n’ibintu ku igare ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta gufasha abatwara abantu ku magare koroherezwa kwiga amategeko y’umuhanda.
Ku wa 10 Kanama 2023, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, rwemeje ko abagabo batatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umwana w’umukobwa bamaze kumusambanya, bakurikiranwa bafunze.
Abantu 20 mu biyise imparata bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwangiza ibidukikije n’ibikorwa remezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abikorera guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga no gukora mu buryo budasanzwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ry’imirimo.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko imibare igaragaza igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda cya 94% atayemera kubera ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara haba mu bakuru no mu bana.
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko ari mu gahinda ko kuba arera barumuna be babiri nyuma yo kubasigirwa na nyina akajya kwishakira undi mugabo akaba atanabamufasha kurera barumuna be.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu mwaka wa 2022, ingo 98.2% zasezeranye ivangamutungo risesuye mu gihe 0.3 aribo basezeranye ivanguramutungo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba inzego zose gufatanya kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’abatwika amashyamba kuko iki kibazo gihangayikishije.
Kompanyi ishinzwe kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ivuga ko hatabayeho ibibazo bya tekiniki, rwatangira gutanga umuriro muri uku kwezi kwa Kanama 2023.
Abadepite bo mu Nteko ishimategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwongerera igihe cyo kumara mu Gihugu kitari icye ku abaturage ba Tanzaniya baje mu Rwanda cyangwa abanyarwanda bagiye Tanzaniya kikaba cyamara icyumweru aho kuba amasaha 24.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kongera ubuso buhingwaho ku butaka bwagenewe ubworozi bukava kuri 30% bikagera kuri 70% bizongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’umukamo w’amata kuko inka zizabona ibyo zirya byinshi.
Umuryango w’abakoresha amazi mu Karere ka Gatsibo uvuga ko utewe impungenge n’ikamary’amazi y’urugomero rwa Rwangingo kuko amazi ngo ageze hejuru ya 90% akama bakifuza ko bishobotse hakubakwa urundi rugomero rwunganira urusanzwe.
Mu mwiherero w’iminsi itatu wahuzaga ubuyobozi bw’Intara, abagize Komite Nyobozi n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Uturere n’abayobozi b’amashami ku Ntara waberaga mu Karere ka Nyagatare, wemeje ko buri Karere gashyiraho amabwiriza agenga imikorere y’utubari atanyuranyije n’aya RDB hagamijwe kurwanya ubusinzi bwo mu masaha (...)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abaturage babashije kubona umusaruro kuwufata neza ariko bakanibuka bagenzi babo batawubonye bakabaganuza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abandika inkuru zijyanye n’ubutabera kujya bakora ubushakshatsi aho gutwarwa n’amarangamutima. Ibi bitangajwe nyuma y’uko hari imiyoboro ya YouTube n’ibitangamakuru byanditse ko hari abaturage umunani bo mu Karere ka Ngoma bamaze amezi abiri bafunzwe na RIB imfunguzo (...)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abaturage batanu, barimo abagore babiri bakekwaho icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko ndetse n’icyaha cyo kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, arizeza abahinzi ko imbuto n’ifumbire bizabagereraho igihe, ahubwo ko bakwiye gutegura imirima hakiri kare.
Abayobora amakusanyirizo y’amata mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe cyane n’igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi bakoresha bayakonjesha kuko inite imwe iri hejuru y’amafaranga y’u Rwanda 170.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe Imiyoborere myiza, Byukusenge Madelene, avuga ko n’ubwo hamwe na hamwe umusaruro utagenze neza mu gihembwe cy’ihinga gishize, bitazabuza abaturage kuganura kuri mucye wabonetse.
Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023, Abakuru b’Imidugudu 602 batangiye guhabwa amagare azabafasha mu kunoza akazi kabo no kurushaho kwegera abaturage, basabwa kutayagurisha.
Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2023, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kubakira amacumbi abatishoboye, kubaka amarerero y’abana no gutunganya imihanda y’imigenderano.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA), Pacifique Mugwaneza, aramagana bamwe mu bayobozi b’amakoperative badukanye ingeso yo gushaka gukira vuba bakanyereza imitungo ya rubanda.