Igihugu kiri hafi kwihaza ku musaruro w’ibigori - MINAGRI

Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Alexandre Rutikanga, avuga ko Igihugu kiri hafi kwihaza ku musaruro w’ibigori, kuko iki gihembwe cy’ihinga 2024 A, hitezwe umusaruro wa Toni 600,000 mu gihe Igihugu gikenera uri hagati ya Toni 650,000 na 850,000 ku mwaka.

Igihugu kiri hafi kwihaza ku musaruro w'ibigori
Igihugu kiri hafi kwihaza ku musaruro w’ibigori

Yabitangaje wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024, mu kiganiro Isesenguramakuru cyatambutse kuri Radio Rwanda.

Yavuze ko n’ubwo ubuhinzi bw’u Rwanda bugeze aheza, ariko nanone ngo hakenewe ko ubuso bwose bushobora guhingwa bwahingwa, imbuto n’ifumbire bikagera ku bahinzi ku gihe no kwita ku musaruro.

Rutikanga avuga ko n’ubwo umusaruro w’ibigori ugenda wiyongera, hakwiye kurushaho kwegera abahinzi.

Ati “Gatsibo na Nyagatare hari abageze kuri Toni umunani na 12 kuri hegitari, ariko usanga muri rusange umusaruro kuri hegitari ari hagati ya Toni enye n’eshanu, ariko dukeneye ko uzamuka ukagera nibura ku mpuzandengo ya Toni umunani kuri hegitari.”

Mu kongera umusaruro ngo hari gahunda yo guhinga ubutaka bwose bugomba guhingwa, kongera ubuso bwuhirwa, gukoresha neza inyongeramusaruro no kurushaho kwegera abahinzi bahabwa inama.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko iki gihembwe cy’ihinga 2024A, hahinzwe ibigori ku butaka buhuje bungana na hegitari 26,400 ku buryo hitezwe Toni zirenga 130,000.

Zimwe mu mpamvu zatumye umusaruro wiyongera, ni uko ubutaka bwose bwagombaga guhingwa bwahinzwe ku buryo hahinzwe hafi hegitari 3,000.

Ikindi ngo ni uko Leta yafashije abaturage kubona ifumbire ku buntu yiyongeraga ku yo bari biguriye kuri nkunganire, ku buryo umusaruro wavuye kuri Toni enye kuri hegitari ugera kuri eshanu.

Ati “Igishya cyaje ni ifumbire y’ubuntu Leta yagiye iduha, igihe cy’itera hari igihe umuntu yabaga agomba gukoresha ibiro 100 by’ifumbire, ariko byajyana n’ubushobozi bwe akagura ibiro 70. Igihe cy’ibagara rero Leta yaduhaye ifumbire y’ubuntu tugenda dushyira ahari ubutaka buhuje, amakoperative n’abafite ubutaka bunini, bituma umusaruro wagombaga kuboneka wiyongera.”

Nanone ariko ngo habayeho ibihe byiza kuko habonetse imvura nyinshi, habaho kubahiriza igihe cyo gutera no kubagara.

Naho ku bijyanye n’ubworozi, ngo aborozi bahawe amahugurwa atandukanye, hiyongeraho uburyo bwo kubafasha kubona amazi mu nzuri, aho umwaka ushize hatanzwe amahema ariho nkunganire ya Leta 860.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe gukurikirana ubucuruzi bw’umusaruro ukomoka ku buhinzi, Felicien Havugiyaremye, avuga ko ubuhinzi bufite uruhare runini mu bukungu bw’Igihugu, kuko aho umusaruro utangiye kubonekera ubu ibiciro byagabanutse ku buryo bidakanga abaguzi.

Avuga ko iki gihembwe cy’ihinga hatabayeho imyiteguro inoze ijyanye no gufata neza umusaruro, kuko habayeho imvura itunguranye kandi nyinshi ituma umusaruro w’ibigori ugira ikibazo.

Ikindi ni uko ngo ibikorwa remezo byo gufata neza umusaruro bikiri bicye, ndetse n’aho biri ngo hamwe bikaba bikoreshwa nabi.

Yamaze impungenge abahinzi ko isoko rihari haba mu Rwanda no hanze bityo bakwiye kongera umusaruro.

Yagize ati “Abaguzi barahari hano mu Gihugu no hanze, ngira ngo nta mpungenge z’isoko zihari ahubwo dukeneye umusaruro mwinshi, kuko Igihugu kiracyakura byinshi hanze, ni yo mpamvu Leta ishyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo tugabanye ibiva hanze.”

Avuga ko ubu harimo gushyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo byo gufata neza umusaruro, kugira ngo utangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka