Radio Huguka yatewe n’abantu bataramenyekana

Radiyo Huguka ikorera mu karere ka Muhanga yatewe n’abantu bataramenyekana saa munani z’ijoro rishyira tariki 15/08/2012.

Umuzamu wari uraririye iyi radiyo, muzehe Rindiro Wellars avuga ko yumvise abantu bari gukubita imiryango ya radiyo n’amadirishya, banamena ikirahuri cy’idirishya kigwamo imbere.

Yahise ahamagara umutekinisiye amubwira ko batewe nawe ahamagara umuyobozi ari nawe wahise atabaza inzego z’umutekano kuko uwo muzamu nta mafaranga yari afite muri telefoni.

Rindiro avuga ko yashatse uburyo ahangana n’aba bari babateye mu gihe abashinzwe umutekano bari bataraza. Ati: “nahise nzimya amata yo hanze ndongera ndayatsa babona ko ndi maso, ubwo bahise biruka”.

Mu mujyi wa Muhanga hakomeje kuvugwa umutekano mucye mu gihe cy’ijoro kuko hamaze iminsi haboneka abantu bahungabanya umutekano w’abaturage.

Mu cyumweru gishize abantu bagera ku munani batemewe umunsi umwe kandi batemerwa ahantu hatandukanye, bamwe bavuga ko batemwe bataha, abandi batemwe ni inkeragurabara zari zaraye irondo.

Muri uku kwezi kandi nibwo umucuruzi witwa Muhire wo muri uyu mujyi yishwe atashye ubwo yari avuye mu kaze we n’umugore we. Kugeza magingo aya abamwishe ntibaramenyekana kimwe n’abari gukora ubu bugizi bwa nabi bwose.

Abashinzwe umutekano mu karere ka Muhanga barasaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga amakuru y’ibyabaye ndetse bakagaragaza n’abaturage bananiranye mu midugudu kuko aribo akenshi bateza umutekano mucye.

Cooperative y’inkeragutabara nayo irinda umutekano nayo isabwa gukaza umurego mu mikorere.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mujye mwongera musome inyandiko neza,hari ahanditse ngo umuzamu yajimije amata yo hanze.

yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

ariko abajura bigerezaho!

sge yanditse ku itariki ya: 16-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka