Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021 yashimiye Polisi y’u Rwanda ku muhate n’ubushobozi mu kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko. Ibi yabivuze ubwo yatangizaga inama nkuru ya Polisi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Imodoka yo mu bwoko bwa ’Coaster’ y’Ishuri ryigenga ryitwa ‘Path to Success’ riri ku Kimihurura, yasekuye igikamyo cy’abakora amatara yo ku muhanda cyari gihagaze mu muhanda witwa ’Poids Lourds’ kuri Sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli yitwa Engen i Kigali, abana bamwe barakomereka cyane.
Minisitiri mushya w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yatangiye inshingano kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, nyuma yo guhabwa inyandiko zari ziri muri Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST).
Ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 ku bufatanye n’abaturage, Polisi yafashe abantu 151 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage basenga. Bafatiwe mu rugo rwa Mugirente Innocent utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Rugarama. Bari abagabo 17, (...)
Umukozi ucunga umutekano kuri Sacco ya Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe yarashe umucungamutungo (manager) w’iyi sacco, Moïse Dusingizimana. Uwarashe avuga ko uwo mucungamutungo yagambaniye ucunga umutekano bakamwimura, batamugishije inama.
Ahagana mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, imodoka y’ivatiri yakoze impanuka idasanzwe iboneza mu nyubako ya CHIC mu gice cyo hasi ahari ibikorwa bya RODAS, imbere ya parikingi iteganye n’umuhanda werekeza ku kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.
Ubuyobozi bwa Polisi buraburira abagicuruza ibiyobyabwenge n’ababitunda babyinjiza mu gihugu, ndetse n’abakomeje gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge (byarengeje igihe), bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu ko batazihanganirwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasezeranije umutekano usesuye abarimo kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga irimo kubera mu Mujyi wa Kigali. CP Kabera yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha rya 24 ririmo kubera mu Karere (...)
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, General Dieudonné Amuli Bahigwa uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, tariki ya 14 Ukuboza yasuye ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze. Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri barimo kwiga (...)
LONI itangaza ko abasaga ibihumbi 30 bamaze guhungira muri Chad, kubera imvururu zishingiye ku mazi zirimo kubera muri Cameroon. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko abantu basaga 20 ari bo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranya abahinzi, abarobyi ndetse n’abashumba b’amatungo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana n’inzego z’umutekano zikorera muri izo Ntara bahuriye mu Karere ka Gicumbi mu nama yo kwigira hamwe uko aboshya abantu gukora magendu n’ibindi byaha (...)
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi 50 mu bitaro bya CHUB biherereye mu Karere ka Huye. Ni amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2021.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’ikigo cy’amahoro muri Amerika (USIP), Global Peace Operation Initiative (GPOI), Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR), n’ikigo cya Dallaire gishinzwe abana, amahoro n’umutekano (Dallaire Institute for Children, Peace and Security), kuva ku wa (...)
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 saa tatu, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hahuguriwe abana bo mu ishuri ry’inshuke ryitwa Path to Success International School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama. Hahuguwe abana bari mu kigero cy’imyaka 3 kugeza kuri 4 (...)
Manizabayo w’imyaka 27 y’amavuko akurikiranyweho gushaka gutanga ruswa nyuma y’uko yari amaze gutsindwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Yafashwe tariki 04 Ukuboza 2021 afatirwa mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ahakorerwaga ibizamini, ubwo we yakoreraga uruhushya rwa burundu rumwemerera gutwara (...)
Polisi y’u Rwanda iravuga ko ntawe Camera izongera kwandikira atarengeje umuvuduko wa Kilometero 60 ku isaha. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abatwara ibinyabiziga batishimiye uburyo bandikirwaga umuvuduko naza camera zari zashyizwe henshi mu mihanda harimo n’ahari ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, ariko (...)
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yongeye kwibutsa no gukangurira abatwara ibinyabiziga kurushaho kubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda kuko kutabyubahiriza bihanwa n’amategeko.
Ba Dasso 26 bashya bo mu karere ka Musanze bagizwe na 19 b’igitsinagore barahiriye inshingano zabo, basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza (discipline), birinda ruswa baharanira kurinda abaturage n’ibyabo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Hakizisuka Jean Claude w’imyaka 39, aracyekwaho kujya mu byanya bikomye akica inyamanswa mu bikorwa by’ubuhigi muri Pariki y’Akagera. Yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudgudu wa Nyamwiza.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (Fire Brigade), ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021 ryasoje amahugurwa yahabwaga abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (Military Police) ku kwirinda no kurwanya inkongi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu babiri bakurikiranyweho ubujura bukoresheje ingufu bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye Abaturarwanda batazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’Inama y’Abaministiri tariki 28 Ugushyingo 2021, ko bashobora kwikururira ibibazo byo gufatwa bakabihanirwa.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, inkuba yakubise inka 12 n’intama ebyiri z’uwitwa Rugamba Emmanuel wo mu mudugudu wa Rubira akagari ka Rutungo umurenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare.
Umukecuru wo mu Murenge wa Kibangu yitabye Imana ari mu kiliziya asenga ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 muri Paruwasi Gatolika ya Kibangu.
Abanyeshuri batatu bigaga ku kigo cy’amashuri cyitwa Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers(CEPEM), giherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, barohamye mu kiyaga cya Burera barimo koga, bibaviramo gupfa.
Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ‘cameras’ zagabanyijwe mu mihanda ndetse bakaba batacyandikirwa amakosa bitaga ay’akarengane.
Uruganda rw’amarangi rwa Iyaga Plus rukorera mu cyanya cy’inganda i Masoro, mu karere Ka Gasabo, mu ijoro rishyira tariki 26 Ugushyingo 2021 ahagana saa sita z’ijoro rwafashwe n’inkongi y’umuriro, byinshi mu byarimo birakongoka.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera Polisi yaherekaniye umuturage wafashwe nyuma yo kubeshya abakozi b’ikigo cya Volkswagen akiyita Ofisiye mukuru mu ngabo z’u Rwanda, bakamuha imodoka ntabishyure neza ndetse n’imodoka ntayigarure.
Abafana 15 b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafunzwe bakekwaho guhimba ubutumwa bwemeza ko bapimwe COVID-19. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yavuze ko abo bafana 15 bafunzwe bakekwaho guhimba ubwo butumwa bwemeza ko bisuzumishe COVID-19 kugira ngo babashe kwinjira muri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu (...)
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yafashe Manzi Christian w’imyaka 24 imufatana amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 7 n’ibihumbi 953 n’amafaranga 500 yari yibwe umucuruzi witwa Ruvumba Fabrice w’imyaka 25. Manzi yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Amahoro, Umudugudu wa Umunezero ari na ho (...)