• Tanzania: Abantu batanu baguye mu kurasana kwatewe n’uwari witwaje imbunda

    Umwiyahuzi yarasiwe imbere ya Ambasade y’u Bufaransa i Dar es Salaam muri Tanzania, ubwo yageragezaga kwinjira akoresheje imbunda.



  • Byagenze bite kugira ngo umworozi witwa Safari arwane na DASSO?

    Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umworozi witwa Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare warwanaga n’umukozi w’urwego rw’umutekano rwunganira Akarere ruzwi nka DASSO.



  • Umusore akurikiranyweho gutera urugo rw’abandi agasambanya umwana w’umukobwa

    Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 umusore ushinjwa gutera urugo rw’abandi mu ijoro akajya gusambanya umwana w’umukobwa wo muri urwo rugo.



  • Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho biyemeje guteza imbere imikoranire

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye, basuye Polisi y’u Rwanda. Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bashyitsi bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, (...)



  • Umusore ukekwaho kwica nyina yafatiwe i Musanze

    Umusore witwa Twambazimana w’imyaka 25 y’amavuko, ari mu maboko ya RIB, acyekwaho kwica umubyeyi we akoresheje ishoka.



  • Santere ya Kidaho mu Murenge wa Cyanika ni imwe mu zirimo abavuga ko bafite impungenge z

    Burera: Bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe utema abantu akangiza n’imyaka

    Abatuye mu masantere atandukanye y’ubucuruzi yo mu mirenge ya Kagogo na Cyanika mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe, ugendana umupanga aho ari hose, akawifashisha mu gukomeretsa abantu, gutema ibiti mu mashyamba n’imyaka y’abaturage ihinze mu mirima.



  • Iburasirazuba: Mu kwezi gutaha buri Murenge uzaba ufite urwuri rw’icyitegererezo

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko mu kwezi kwa Nzeri buri Murenge uzaba ufite hegitari imwe y’urwuri rw’icyitegererezo hagamijwe gufasha aborozi kumenya kugaburira amatungo no gufata neza inzuri zabo no kongera umukamo.



  • U Rwanda rwashyikirije u Burundi babiri bakekwaho ubujura

    Leta y’u Rwanda yashyikirije u Burundi abagabo babiri bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakekwaho kwiba amafaranga bagahungira mu Rwanda. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabashyikirije u Burundi ku mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi butangaza ko bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite akayabo k’amafaranga.



  • Abakorera mu Gakiriro ka Gisozi biyemeje guca burundu inkongi z’imiriro

    Koperative yahombejwe n’inkongi y’umuriro mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo ku wa kabiri tariki 17 Kanama 2021, ivuga ko igiye gufata ingamba nk’izo ngenzi yayo yafashe ubwo yari ikimara guhisha ibintu bifite agaciro karenga miliyari ebyiri mu mwaka wa 2019.



  • Umunyezamu Kimenyi Yves yatawe muri yombi

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Umunyezamu Kimenyi Yves yafashwe na Polisi nyuma y’uko hari amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibirori byabereye iwe nyuma yo gusakara kw’amafoto y’ibirori byabereye iwe bizwi nka ‘Baby shower’ ni ukuvuga ibirori byo kwitegura umwana.



  • Abantu babiri bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.



  • RIB yafashe umwalimu ukekwaho gusambanya umwana yigishaga

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha w’umusigire (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko bafashe umwalimu witwa Nshimiyimana Theodore w’imyaka 37 y’amavuko wo mu Karere ka Rwamagana akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yigishaga ufite imyaka 15 y’amavuko.



  • Musanze: Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu

    Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad wo mu Karere ka Musanze.



  • Mudugudu yakuwe ku buyobozi azira gukubita uwo basangiye kanyanga

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera bwatangaje ko Turinimana Fabien wayoboraga Umudugudu wa Gitovu mu Kagari ka Ndago hamwe n’abandi bantu batatu, tariki ya 14 Kanama 2021 banyweye inzoga ya kanyanga bamara gusinda bakarwana bagakomeretsa uwitwa Niyonibutse.



  • Abantu 26 bafatiwe mu gitaramo cy’umuziki udasakuza (Silent Disco)

    Mu ijoro rishyira tariki 14 Kanama 2021, abantu 26 bafatiwe muri Kivu Park Hotel bari mu muziki udasakuza (Silent Disco). Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rubavu bwatangaje ko abo bantu bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.



  • Arakekwaho kujya kwiba ahanuka ku gipangu ajya muri koma

    Raporo ya Polisi ikorera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze iragaragaza ko abajura bateye umuturage, mu gihe yabumvaga agasohoka, bamwikanze bariruka ubwo basimbukaga igipangu umwe yitura hasi akomereka ku mutwe ku buryo atabashaga kuvuga.



  • Kigali: Polisi yafashe abakwirakwizaga amavuta atemewe azwi nka mukorogo

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w’imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w’imyaka 33, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu(Mukorogo). Sinayobye (...)



  • Ruhango: Umurwayi wari muri Ambulance yakoze impanuka yitabye Imana

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko umwana wari urwariye mu bitaro bya Kinazi akaremba akaza kujyanwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUB) i Huye ariko imbangukiragutabara yari imutwaye igakora impanuka, yitabye Imana azize uburwayi busanzwe.



  • Ibyavuye mu iperereza ku wiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, Kigali Today yabagejejeho inkuru y’umugabo utahise amenyekana amazina wasimbutse mu igorofa ry’Inyubako yitwa Inkundamahoro icururizwamo ibintu bitandukanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.



  • Yafatanywe moto yibye agatangira no kuyitwaraho abagenzi

    Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe, ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 yafashe uwitwa Habineza Samson w’imyaka 35, afatanwa moto aherutse kwiba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, iyo moto ikaba ari iya Migambi Eric. Habineza yafatiwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, Umudugudu wa (...)



  • Nyabugogo: Undi muntu yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 ahagana saa tanu z’amanywa, umugabo utahise amenyekana amazina yasimbutse mu igorofa rya gatanu ry’Inyubako yitwa Inkundamahoro icururizwamo ibintu bitandukanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.



  • Intumwa za Angola zaje kureba uko u Rwanda rurwanya ruswa

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 12 Kanama intumwa 12 zaturutse mu gihugu cya Angola zasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kwirebera intambwe u Rwanda rumaze gutera rurwanya ruswa. Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ubugenzuzi bukuru bw’imiyoborere y’Igihugu, Dr. Sebastiao Domingos Gunza yari kumwe na (...)



  • Ibicuruzwa byiganjemo ibinyobwa byarengeje igihe, ibitujuje ubuziranenge n

    Abacuruza ibyarengeje igihe n’abishora mu biyobyabwenge baraburirwa

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Inzego zishinzwe umutekano, baraburira abakomeje kwishora mu biyobyabwenge, ubucuruzi bw’ibintu bitemewe n’ibyarengeje igihe bukomeje kugaragara hirya no hino; ko batazihanganirwa kuko ibyo bakora bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga.



  • Huye: Ubuyobozi burakurikirana ikibazo cy’umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho agaragaza umugore arimo akubita umugabo mu nzira, bikavugwa ko yamuhoraga kuba umugabo yavuye mu rugo akagenda atabanje gusaba uruhushya umugore.



  • Rwamagana: Umwalimu arashakishwa akekwaho gusambanya umwana

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.



  • Mu nzu aho Mbanzumutima yari atuye, abaturanyi basanze umurambo we hasi umugabo yatwaye ibintu byose

    Gisozi: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we

    Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) w’imyaka 33 ukora akazi ko koza imodoka mu Gakiriro ka Gisozi ahitwa ku Mukindo House, akurikiranyweho kwica umugore we witwa Mbanzumutima Nadia (Delphine wari mu kigero cy’imyaka 18), amunigishije ishuka n’umukandara.



  • U Rwanda na Santarafurika byiyemeje gukomeza gukorana mu bya gisirikare

    Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra n’itsinda rimuherekeje bakomeje uruzinduko rw’iminsi ine bagirira mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021 bakaba bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.



  • Guverineri w

    Abarembetsi bafite imigambi mibi ku Gihugu - Guverineri Gasana

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo ubufatanye mu kurwanya abarembetsi kuko bafite indi migambi itari myiza ku gihugu, abaturage bakaba baramutse batitonze bakwisanga habi.



  • Umuyobozi wa Dusangire Ltd arafunze nyuma y’uko abakozi be babiri bapfiriye ku kazi

    Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’u Rwanda (RIB) rwataye muri yombi uwitwa Uwamariya Beata, akaba nyiri uruganda Dusangire Ltd rwenga inzoga isembuye yitwa Dusangire. RIB yabwiye itangazamakuru ko Uwamariya w’imyaka 49 yatawe muri yombi kubera abakozi be babiri bitabye Imana baguye muri tanki (tank) irimo alukoro (alcohol), (...)



  • Gereza ya Muhanga

    Muhanga: Imfungwa eshatu zari zigiye gutoroka zigarurwa n’amasasu

    Imfungwa eshatu zashatse gutoroka gereza ya Muhanga, zafashwe zigarurwa muri gereza nyuma yo gushaka gutoroka zirenze igipangu zifungiyemo. Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 mu masaha ya saa yine ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza bagerageza guhagarika abatorokaga.



Izindi nkuru: