Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye Inama y’Ihuriro nyafurika ry’Abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere, ikaba izamara iminsi ine iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022.
Ubuyobozi n’Inzego zishinzwe umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, buravuga ko bwatangiye gukaza ingamba zo gushakisha no guhana by’intangarugero abafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge na magendu bazwi nk’Abarembetsi, bagaragara mu turere tuyigize, kugira ngo bikureho icyuho kikigaragara mu bukungu, imibereho n’iterambere (...)
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu byumweru bibiri bya Mutarama 2022 abantu 11 barafashwe mu bice bitandukanye by’igihugu bakekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa, abandi bakekwaho kwiba no (...)
Abantu batatu bo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kwiyita ko ari abakozi ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), bakiba insinga z’amashanyarazi hamwe n’izihuza camera zo ku muhanda.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, tariki ya 18 Mutarama 2022 ryahuguye abakozi batandukanye bo mu bitaro bya La Croix du Sud cyangwa ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Ibi bitaro biherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, akaba yari amahugurwa y’umunsi umwe.
Ahagana mu ma saa tatu z’umugoroba ku itariki 17 Mutarama 2022, mu Murenge wa Bushoki ahazwi ku izina rya Mukoto mu Karere ka Rulindo, Polisi yafatiye muri RITCO udupfunyika (boules) 762 tw’urumogi, abagenzi baryumaho habura nyiri umuzigo.
Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga habonetse umurambo w’umugore witwa Nyirangendahimana Jeannette, wishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2022.
Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro witabye Imana ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 bivugwa ko yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 76 y’amavuko wabonetse mu mugezi wa Mukungwa, nyuma y’iminsi yari ishize ashakishwa n’abo mu muryango we.
Mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahajya hagaragara imbwa zizerera ku buryo abazibona bifuza kuzikizwa kuko hari n’uwo imwe iherutse kurya.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Hategekimana David ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bikabije umugore we agahita acika.
Nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke, hakemezwa guhagarika gukoresha ubwato busanzwe bw’ibiti, ubu inzego z’umutekano Ingabo na Polisi zifatanyije n’iz’ubuyobozi batangiye gufasha abaturage kwambuka hifashishijwe ubwato bugezweho bwa moteri.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi k’Ukuboza 2021, abantu 11 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi ahantu hatandukanye mu gihugu.
Abantu barenga 40 barohowe mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke bakuwemo ari bazima, nyuma yo kugongana k’ubwato bwavaga i Ruli mu Karere ka Gakenke, n’ubwavaga i Rongi mu Karere ka Muhanga.
Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka ya Moto yagonganye na Bisi yari itwaye abagenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ku Muhanda Kigali-Bishenyi. Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Mwizerwa, avuga ko yamenye iby’iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 02 Mutarama 2022 (...)
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 1 Mutarama 2022 ahagana saa saba, abantu 102 bafatiwe mu kabari kazwi ku izina rya Bauhaus gaherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyamirambo. Aba bantu bose bafashwe barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Muri rusange mu masaha 24 mu (...)
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 102 mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.
Polisi y’u Rwanda mu ijoro ryakeye saa munani yafashe abantu 62 mu ishyamba ryo mu Murenge wa Simbi basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.
Akabari kazwi nka Wakanda Bar kegeranye n’isoko rya Kabeza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kibasiwe n’inkongi y’umuriro karakongoka, icyakora Polisi ibasha kuhagoboka izimya umuriro utarafata n’ibindi bice byegeranye n’ako kabari.
Tariki ya 27 Ukuboza 2021 nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe Niyobuhungiro Oscar w’imyaka 26 arimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu. Yayatangaga kugira ngo uwo mupolisi amuhe moto ye yari yafashwe, yafatiwe mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Cyapa.
Abaturage bo mu Kagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba n’inzu baravuga ko guhabwa amashanyarazi bibonesha ku maso no ku bwonko umuntu akagira umwanya wo gutekereza, naho guhabwa icumbi bikanyura umutima ntiwongere kurwara.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba imiryango y’abatishoboye irindwi yashyikirijwe inzu zo guturamo, ingo 1493 zihabwa imirasire y’izuba.
Abaturage bo mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko imibereho yabo igiye guhinduka ndetse n’iterambere rikihuta, babikesha ibikorwa binyuranye bashyikirijwe na Polisi y’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo byibanda ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Abasore n’inkumi 23 barimo umuhanzi bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, tariki 23 Ukuboza 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19. Muri bo 20 bafatiwe mu kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bari mu birori by’isabukuru y’amavuko y’uwitwa Ella Dufitumugisha w’imyaka 23, (...)
Abasirikare 302 bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) mu ngabo z’ u Rwanda, ku wa 23 Ukuboza 2021 basoje imyitozo y’ibanze yari imaze amezi 11 yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Harimo 18 bo ku rwego rwa Lieutenant n’abasirikare bato 284 barimo 12 b’igitsina gore bafite ipeti rya private.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo abantu babiri muri 13 baregwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ubarizwa mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 yafashe Hategekimana Joseph w’imyaka 36 na Uwimana François, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19.
Umukecuru witwa Nyirabikari Thérèse yatwitswe n’abantu batahise bamenyekana bimuviramo gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mubwiza, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.
Ubuyobozi bw’Ishuri ‘Path to Success’ riherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bwatangarije ababyeyi baharerera ko abana babiri bakoze impanuka ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 ari bazima n’ubwo babazwe byoroheje, kandi ko umushoferi wari utwaye imodoka abo bana barimo akomeje gushakishwa.